"Ubunebwe, ishyari no kwikuza zimwe muri Virus zibuza urubyiruko gutera imbere," Padiri Alexis Ndagijimana
Padiri Alexis Ndagijimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry’Urubyiruko (CEPJ), yibukije urubyiruko ko bagomba kwirinda virus zibabuza gutera imbere zirimo ubunebwe, ishyari no kwikuza. Ibi yabigarutseho mu nyigisho yahaye urubyiruko rwa Diyosezi ya Kabgayi ruri muri Forum ku rwego rwa Diyosezi iri kuba ku nshuro ya 8 muri paruwasi ya Ruyenzi.
Padiri Alexis yavuze ko imbogamizi zikomeye urubyiruko rufite muri iki gihe zituma badatera imbere, azigereranya na za Virus zikwiye gushakirwa umuti urambye.
Padiri Alexis yavuze ko ubunebwe ari Virus ya mbere ikomeye ibuza urubyiruko gutera imbere. Aho bamwe mu rubyiruko batinya gukora imirimo yoroheje igaragarira amaso, bakishingikiriza ku bo mu miryango yabo iba mu mijyi. Yavuze ko ubunebwe ari imungu ituma umuntu atigirira akamaro, ahubwo akarushaho gusubira inyuma.
Yagize ati “Ugasanga umuntu ntashaka gukora akazi kamwegereye, ngo mfite bene wacu mu mujyi bazanshakira akazi. Hari n’abagerageza gukora ariko ntibakoreshe imbaraga zose, bigatuma umusaruro uva mu byo bakora uba munsi y’ibyo bari biteze.’’
Padiri yakomeje avuga ko Virus ya kabiri ikomereye urubyiruko ari ishyari, avuga ko ishyari ari ikintu gisenya ubuzima bw’umusore cyangwa inkumi, kikamubuza gutera imbere mu mibereho ye.
Ati “Ishyari rituma umuntu atishimira ineza y’abandi, rikamukurura mu bugome n’ubutindi. Umujeni ugirira mugenzi we ishyari aba ari Fake, aba adasirimutse.”
Akomeza avuga ko hari abantu batishimira ineza y’abandi. Ati” ugasanga abantu babiri bari inshuti ariko umwe yatanga mugenzi we kubona amahirwe undi akamugirira ishyari. Ishyari ni ribi, rituma udatera imbere, rituma utaba mu ruhande rw’Imana. Niba ubonye mugenzi wawe Nyagasani hari icyiza amukoreye mufashe gushimira Imana, wenda ejo nawe azagufasha utere imbere cyangwa agutungire agatoki ku byakugirira akamaro.’’
Ukwikuza no ukwiyemera ni Virus ya gatatu, aho usanga bamwe mu rubyiruko biyitirira ubwiza, ubwenge cyangwa ubushobozi burenze abandi, bityo bagasuzugura abo bari kumwe.
Ati ‘’Ugasanga umuntu aravuga ko azi ibintu byose, ari we byose, ari we mwiza, ugezweo kurusha abandi. Ati”Ni njye mwiza, ni njye ujyezweho, ni njye ubizi n’ibindi. Hari n’abajya kuraguza kugira ngo bakundwe. Gutekereza ko uri mwiza, usobanutse kurusha abandi, ugacisha abandi bugufi ibyo ngibyo ntabwo ari byo.’’
Padiri Alexis yabwiye urubyiruko ko icy’ibanze ari ukurangamira umusaraba wa Nyagasani Yezu Kristu no kunga ubumwe na Kiliziya. Ni wo muti urambye wo kubakiza izi virus.
Yagize Ati “Iyo uri wenyine Sekibi aragutsinda, ariko iyo uri kumwe n’abandi kandi uhamye mu Kiliziya, urakomera.”
Yashimangiye ko isengesho rya buri gihe no guhabwa amasakaramentu ari byo soko y’imigisha yaba iy’umubiri n’iy’umutima. Yavuze ko ari byo byonyine byafasha urubyiruko gutsinda ibyo byose bibabuza gutera imbere.
Forum y’urubyiruko rwa Diyosezi ya Kabgayi ibaye ku nshuro ya 8 iri kubera paruwasi ya Ruyenzi yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 800, yatangiye tariki ya 19 Kanama 2025, izasozwa ku wa gatanu tariki ya 22 Kanama 2025. Iyi Forum ifite insanganyamatsiko igira iti” Abiringiye Uhoraho ntibadohoka mu rugendo.’’
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.