Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umuhuzabikorwa wa JEC muri Afurika yagaragaje iterambere ry’umuryango mu kubaka urubyiruko

Mu gihe ubuyobozi bwa JEC (Jeunesse Estudiantine Catholique) ku rwego rw’isi bwasuraga u Rwanda kuva kuwa 14 kugera kuwa 18 Werurwe 2026 buherekejwe n’ubwo kurwego rwa Afurika, muri gahunda igamije kurebera hamwe uko uyu muryango uhagaze no kuwongerera imbaraga, umuhuzabikorwa wa JEC muri Afurika, Marie Lucie Camara, yagarutse ku ishusho rusange y’uyu muryango ku mugabane wa Afurika.

Umuhuzabikorwa wa JEC muri Afurika yagaragaje iterambere ry’umuryango mu kubaka urubyiruko
Umuhuzabikorwa wa JEC muri Afurika yagaragaje iterambere ry’umuryango mu kubaka urubyiruko

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, ayitangariza ko JEC nk’umuryango w'urubyiruko rw'abanyeshuri b'abakristu ugamije kwiyubaka mu kwemera no kugira uruhare mu buzima bw'igihugu, ukomeje kwaguka no kugira uruhare rufatika mu guteza imbere urubyiruko, aho imaze kugera mu bihugu 34 bya Afurika.

Yagize ati “JEC muri Afurika iri mu bihugu 34 kandi buri gihugu gifite umuryango ku rwego rw’igihugu. Dufite gahunda z’imyaka ine zishingiye ku igenamigambi rifasha urubyiruko, sosiyete na Kiliziya.”

Camara yasobanuye ko imikorere ya JEC ishingiye ku ihame rya “reba, suzuma, ukore (voir, juger, agir)”, rifasha abanyamuryango gusesengura ibibazo biri mu buzima bwa buri munsi no kubishakira ibisubizo bifatika.

Yagize ati “Intego yacu ni ugufasha urubyiruko kureba ibidukikije, kubisesengura no gufata ingamba ziboneye zo kubibungabunga neza.”

Ku bijyanye n’imiyoborere, yavuze ko buri myaka ine habaho inama rusange itorwamo abayobozi bashya b’akarere, bashinzwe guhuza no gukurikirana ibikorwa by’ibihugu byose bigize uyu muryango.

Ati “Mu 2024 twakoreye inama muri Benin, ari na ho hatorewe abayobozi bashya bazayobora manda ya 2025 kugeza 2028, bafite inshingano zo guhuza ibikorwa mu bihugu byose no gushyira mu bikorwa igenamigambi ryacu.”

Yagarutse kandi ku mubare w’abanyamuryango, aho yavuze ko muri Afurika abarenga ibihumbi 30 ari abanyamuryango ba JEC, ashimangira ko ari umuryango ukomeje gufasha urubyiruko kwiyubaka no kugira uruhare mu iterambere rya sosiyete.

Yagize ati “JEC ni ishuri ry’urubyiruko. Rifasha abakiri bato kumenya abo bari bo, kwiga kuyobora no gufasha abandi mu muryango mugari.”

Yanahamagariye urubyiruko rutari muri uyu muryango kuwujyamo, agaragaza ko ugira uruhare runini mu kubaka ubushobozi bwarwo mu buyobozi no mu mibereho myiza.

Ati “Abamaze kuwujyamo bazi agaciro kawo. Abatarinjira turabatumira, kuko ubafasha gukura no kugira uruhare mu guhindura sosiyete.”

Uru ruzinduko rw’ubuyobozi bwa JEC ku rwego rw’isi mu Rwanda ruri mu rugendo rw’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba rugamije kureba uko uyu muryango uhagaze ku rwego rw’ibanze no gukomeza ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose