Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda washimiwe kuzirikana abazize Jenoside no gusura abarokotse

Byagarutsweho mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abari mu Nama y’Ubuyobozi n’abari abakozi b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku biro by’uyu muryango biherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa 30 Mata 2026.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda washimiwe kuzirikana abazize Jenoside no gusura abarokotse
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda washimiwe kuzirikana abazize Jenoside no gusura abarokotse

Iyamuremye Benjamin, umuhungu wa Pasiteri Amoni Iyamuremye, umwe mu bibukwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimiye uruhare rw’uyu muryango mu gutegura iki gikorwa cy’ingirakamaro.

Ati “Uyu munsi si umunsi usanzwe, ni umunsi uremereye ku mitima yacu, ariko na none ukaba umwanya wo kuzirikana amateka yacu, tukayigiraho tuniyemeza ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Yakomeje ati “Muri uyu mwanya mpagarariye imiryango y’abo twibuka barimo Pasiteri Nkurunziza Alphonse wari umusobanuzi wa Bibiliya wiciwe i Gikondo, Bwana Karangwa Kitoko Thomas wari umubitsi wiciwe i Kigali n’umugore we Noella, Bwana Kanamugire Theogene wari umwanditsi wiciwe i Ntendezi ahahoze ari muri Cyangugu, na Pasiteri Amoni Iyamuremye wari mu Nama y’Ubuyobozi watwikiwe mu nzu ye i Kabusunzu.”

Yongeyeho ko n’ubwo imyaka ishize ari myinshi, ibikomere bitarakira burundu, gusa bakaba bafite icyizere n’imbaraga bituruka ku ntambwe Igihugu cy’u Rwanda kimaze gutera.

Ati “Ndavuga urugendo rwo kwiyubaka, kwiyunga no kongera kubaho.”

Iyamuremye Benjamin kandi yagarutse ku ruhare rw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda mu gutegura iki gikorwa no gusura imiryango y’abarokotse.

Ati “Turashima uruhare Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ugira mu gutegura iki gikorwa no gusura imiryango y’abarokotse. Byerekana ko bazirikana uruhare n’ubwitange bukomeye abavandimwe n’ababyeyi bacu bagize muri uyu murimo wo kugeza ibyanditswe byera kuri buri wese, ari naho bashingiye ibikorwa tureba uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko abo bibuka uyu munsi bari abantu bafite inzozi, bafite imiryango n’ejo hazaza, ariko Jenoside ikaba yarabambuye ubuzima. Yavuze ko uyu munsi bahari kugira ngo babasubize icyubahiro, babibuke kandi babakomereze umurage w’ubumuntu n’ubutwari bahoranye.

Ati “Biratubabaza cyane kuba hari aho amateka akigorekwa cyangwa akirengagizwa, cyane cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza urwango. Ibi ntabwo bikwiye kwihanganirwa rwose; tugomba kubirwanya twivuye inyuma, by’umwihariko urubyiruko rukaba ku isonga mu guharanira ukuri kw’amateka no kwirinda amacakubiri, kugira ngo turinde ejo hazaza h’igihugu cyacu.”

Yasoje ashimira ubuyobozi bw’Igihugu bwahagaritse Jenoside, bukanakomerezaho kubaka Igihugu cyari cyarasenyutse. Uyu munsi ubumwe, umutekano n’iterambere bikaba ari umusaruro w’imiyoborere myiza n’icyerekezo gihamye cy’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame.

Ariko kandi yashimangiye ko Vatikani yamaze kubwira Abepiskopi b’u Budage ko itemeranya n’umugisha wa lituriji ku babana bahuje ibitsina.Papa yongeyeho ko umugisha utangwa n’umupadiri cyangwa Papa mu Misa cyangwa ibirori bikomeye ugenewe abantu bose.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose