Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda washyikirije impano za Noheri abagore bagororerwa i Ngoma
Ku wa Kane, tariki ya 18 Ukuboza 2025, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wasuye Igororero rya Ngoma rigororerwamo abagore, hagamijwe kubagezaho ijambo ry’ibyiringiro no kubashyikiriza impano z’ibanze zibafasha mu buzima bwa buri munsi.
Izi mpano zirimo Bibiliya, inkweto, imyenda, isukari, imyenda y’abagore batwite n’abafite abana bakiri bato, ibikoresho by’isuku by’abana n’abagore, ndetse n’ibinyobwa n’ibiribwa by’abana n’abagore birimo amata, biscuits, bombo n’ibindi.
Iki gikorwa kishimiwe cyane n’abagororerwa muri iri gororero, nk’uko byagaragajwe mu mbamutima z’Umuyobozi w’Igororero ry’Abagore rya Ngoma, Mukeshimana Dative Mwizerwa, washimiye Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa babasuye, bakifatanya n’abagororwa mu byishimo bya Noheri.
Yagize ati “Twishimiye cyane kuba mwadusuye, mukaba mwifatanyije n’abagororerwa hano mukishimana na bo, ndetse mukaba mubageneye Noheri. Ibyo mwatuzaniye twabibonye kandi twabishimye.”
Mwizerwa uyobora Igororero rya Ngoma yanaboneyeho gusaba abagororerwa muri iri gororero gufata neza impano babazaniye, bakazigira umusingi w’ibyiringiro n’icyizere cy’ubuzima bwiza buzaza.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasteur Viateur Ruzibiza, aganira na Kinyamateka, yasobanuye ko buri mwaka bagira gahunda yo gusura ahantu hatandukanye, bakagena itsinda bazasangiza ijambo ry’ibyiringiro, banabagezaho iby’ibanze bakenera mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati “Ibi twabitekereje dufatanyije n’umuryango w’ivugabutumwa witwa Good News Rwanda uyobowe na Pio Nyakayiro. Twatoranyije iri gororero ry’abagore rya Ngoma bitewe n’umwihariko waryo wo kwakira abamama gusa, ndetse bamwe bakaba bafite n’abana bato.”
Yakomeje avuga ko igikorwa cyari kigamijwe ari ukububakamo ibyiringiro, kubabwira ko Imana ikiri kumwe na bo, ndetse no kubasobanurira ko kuba mu Igororero bidasobanura kubaho nabi, kwiyanga cyangwa kwigirira nabi.
Pasteur Ruzibiza agaruka ku butumwa yageneye abagororerwa mu Igororero ry’Abagore rya Ngoma, yabibukije ko hakiri ibyiringiro ku Mana kuri buri kibazo cyose umuntu anyuramo, abasaba kugumana icyizere.
Ati “Mu kugumana ibyiringiro hari amagambo atatu y’ingenzi; icya mbere ni ukwitandukanya n’ikibi, bikaba icyemezo cy’umutima w’umuntu yaba ari aho ikibi gishobora gukorerwa cyangwa se kitashoboka. Icya kabiri ni ukwemera ibyabaye ku muntu, kuko ari bwo ashobora kubirenga. Icya gatatu ni ukugerageza kutongera ibibi ukundi, ahubwo buri wese akagerageza kubaho ubuzima butanga amahirwe yo kuzavamo ahindutse.”
Yakomeje agira ati “Uzasohoka akwiye kuba umunyarwanda mwiza, ugatanga umusanzu mu kubaka igihugu n’umuryango. N’utazasohoka bitewe n’ikibazo, akwiye gutekereza ku buzima bwa nyuma yo mu Igororero, kuko nyuma y’umubiri hari ubugingo bw’iteka.”
Igororero rya Ngoma rigororerwamo abagore barenga 1,000, mu gihe abana bahavukiye barenga 80. Bose bagejejweho izi mpano hakurikijwe ibyo buri wese akeneye.
Ubuyobozi bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bwatangarije Kinyamateka ko izi mpano zose zatwaye amafaranga asaga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.