Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Uruhare rw’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya mu kuzamura imibereho y’abaturage bakennye

Mu gihe u Rwanda rukomeje inzira y’iterambere, nta gushidikanya ko amatsinda yo kuzigama no kugurizanya ari kimwe mu bifasha abaturage kwiteza imbere mu buryo bunyuranye.

Uruhare rw’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya mu kuzamura imibereho y’abaturage bakennye
Uruhare rw’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya mu kuzamura imibereho y’abaturage bakennye

Nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Leta mu kuzamura imibereho y’abaturage, Caritas mu bikorwa byayo ahanini bigamije gufasha abantu kuzamura imibereho yabo, ishishikariza urubyiruko n’abandi ifasha kwibumbira hamwe mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Kugira ngo imibereho y’abagenerwabikorwa b’imishinga na gahunda zayo izamuke mu birebana n’ubukungu, Caritas yibanda ku kubateza imbere binyuze mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya. Abagize aya matsinda bahabwa ubumenyi bukenewe mu guhitamo, gutegura no gucunga imishinga ibyara inyungu.

Muri ibi bikorwa ndetse n’ibindi ikora, Caritas ikorana n’abagenerwabikorwa imyirondoro n’umubare byabo bikabikwa neza. Uretse ibi, hari ababona inyungu ku musaruro w’ibi bikorwa n’ubwo baba batashyizwe ku rutonde rw’abagenerwabikorwa. Bamwe muri bo, baturuka muri gahunda z’urubyiruko za Youth for Youth (Y4Y) na Gera Ku Ntego (GKN), babitangamo ubuhamya.

Nk’uko bigarukwaho na Nyiramahoro Josephine, umwe mu banyamuryango b’itsinda ryo kuzigama no kugurizanya ryitwa Twitezimbere Rubyiruko ryo mu karere ka Rusizi, umurenge wa Muganza, akagari ka Gakoni, mu mudugudu wa Muhuta, ibyiza byo kwitabira amatsinda yo kuzigama no kugurizanya birivugira.

Mu buhamya bwe, Nyiramahoro avuga ko mu mwaka wa 2022, ari bwo yatangiye ubucuruzi bw’ifu y’imyumbati atangije igishoro cya Frw 50.000 yari yagujije muri iri tsinda. Binyuze muri ubu bucuruzi, yafashije umugabo we ukora akazi ko guhinga, mu kwita ku byo abana babo batanu bakenera. Yishimira ibyo yagezeho, cyane cyane kuba abana babo babiri bararangije amashuri yisumbuye. Kuri ubu yamaze kwishyura umwenda wose yari yarafashe ajya gutangira ubucuruzi bwe, kandi afite igishoro cya Frw 80.000. Yagize ati: "Ukurikije ko dukoresha amafaranga menshi mu byo dukenera mu buzima bwa buri munsi, ibyo nagezeho ni byinshi”.

Akamaro ko kuba mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya ntabwo kanagarukwaho n’abana bafite ababyeyi baba muri aya matsinda.

Tuyizere Lydie w’imyaka 22 avuga ko ababyeyi be bazamuye urwego rw’imibereho kuva umubyeyi we Nyirangiramahoro Joséphine yakwinjira mu itsinda ryo kuzigama no kugurizanya.

Ati “Ntitukicwa n’inzara nk’uko byari bimeze mbere. Byongeye kandi, kuba muri iri tsinda byinjije mu muryango wacu umuco wo gukora cyane no kuzigama, bidaturutse ku kugira ibisaguka, ahubwo biturutse ku kwigomwa.”

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, Lydie yatangiye gukorana na nyina mu bucuruzi bwe bw’ifu y’imyumbati, ibi bikaba bimufasha kwinjiza amafaranga no kuzigama Frw 6.000 mu kwezi mu itsinda rye ryo kuzigama no kugurizanya ‘Dukorerehamwe.’

Ati: "Ibi nabyigiye kuri mama".

Uwizeyimana Olivier ni umunyamuryango w’itsinda Duterimbere-rubyiruko ryo mu karere ka Rusizi, umurenge wa Kamembe, akagari ka Cyangugu, umudugudu wa Karangiro.

Ku myaka 25, Olivier ukomoka mu muryango w’abana 11, yafashe icyemezo cyo korohereza umutwaro umuryango we. Uretse kurihira amafaranga y’ishuri barumuna be (batanu muri bo barakiga), yishyurira n’abo mu muryango we amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, kuko umuryango we utunzwe no guca inshuro.

Mbere yo kwinjira mu itsinda ryo kuzigama no kugurizanya, Olivier yari yarazigamye Frw 500.000 mu kazi yakoreraga umuntu ucuruza. Muri Nzeri 2021, yinjiye mu itsinda rya Duterimbere-rubyiruko, aho yagujije Frw 300.000 ayongera ku yo yari yarazigamye kugira ngo ashinge iduka rifite agaciro ka Frw 800.000.

Yagujije kandi Frw 119.000 kugira ngo yongere ibicuruzwa biboneka mu iduka. Yishyuye neza inguzanyo, none ubu iduka rye rifite agaciro ka Miliyoni eshatu. Mu gihe kiri imbere, Olivier arateganya kuzubaka inzu ifite agaciro ka Frw 10.000.000.

Izi nkuru z’ibyiza Oliver, Joséphine na Lydie bagezeho zerekana uburyo amatsinda yo kuzigama no kugurizanya yagura icyerekezo cy’abanyamuryango bayo kandi akabafasha kwiteza imbere. Kimwe mu biranga iterambere ni amahitamo anyuranye ku bantu. Nta gushidikanya ko amatsinda yo kuzigama no kugurizanya afite ubushobozi bwo gutanga aya mahitamo ku banyamuryango babo, inzira y’iterambere ryabo n’imiryango yabo. Nk’uko intego ya Caritas ari ugufasha abantu bababaye mu iterambere ryuzuye, nta kiruta gufasha abagenerwabikorwa b’imishinga na gahunda zayo kwigira binyuze mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Olivier mu iduka rye, yasuwe n’abakozi ba Caritas
Olivier mu iduka rye, yasuwe n’abakozi ba Caritas
Abagize itsinda ryo kuzigama no kugurizanya rya Twitezimbere Rubyiruko, basuwe n’abakozi ba Caritas
Abagize itsinda ryo kuzigama no kugurizanya rya Twitezimbere Rubyiruko, basuwe n’abakozi ba Caritas
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose