Kinyamateka
Kwamamaza
KM
Kinyamateka
Aheruka

Yanyuzemo Abepiskopi babiri na Karidinali Kambanda: Ibyo wamenya kuri Seminari Nto ya Ndera yitegura guhimbaza Yubile y’imyaka 50

Seminari Nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo ya Ndera, mu Arkidiyosezi ya Kigali, yitegura guhimbaza Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe, izizihizwa ku wa 18 Ukwakira 2026. Mu mateka yayo, iyi seminari imaze kurera abapadiri 87, barimo n’abayobozi bakuru muri Kiliziya Gatolika, bamwe bayigiyemo abandi bakayiyobora. Muri bo harimo Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda; Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Myr Jean Bosco Ntagungira; n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Myr Célestin Hakizimana.

Yanyuzemo Abepiskopi babiri na Karidinali Kambanda: Ibyo wamenya kuri Seminari Nto ya Ndera yitegura guhimbaza Yubile y’imyaka 50
Yanyuzemo Abepiskopi babiri na Karidinali Kambanda: Ibyo wamenya kuri Seminari Nto ya Ndera yitegura guhimbaza Yubile y’imyaka 50

Padiri Vedaste Nsengiyumva, uyobora iyi seminari, avuga ko mu myaka 50 imaze, yareze abagera ku 1.500 barangije amasomo, muri bo 87 bakaba barabaye abapadiri. Ni kimwe mu bigaragaza uruhare iki kigo cyagize mu gutegura abashaka gukurikirana umuhamagaro w’ubusaseridoti no gukorera Kiliziya Gatolika n’igihugu.

Mu kiganiro Sobanukirwa n’Ukwemera cya Pacis TV cyo ku wa 11 Ukwakira 2026, Padiri Nsengiyumva yasobanuye amateka y’iyi seminari, uko yagiye itera imbere, ndetse n’uruhare yagize mu kurera abagiye kuba abayobozi muri Kiliziya.

Yavuze ko Seminari Nto ya Ndera yashinzwe ku wa 27 Nzeri 1976, ishingwa na Musenyeri Vincent Nsengiyumva, wari Umwepiskopi icyo gihe, itangirira muri Paruwasi ya Rulindo.

Ati “Seminari Nto ya Ndera yatangiye ku wa 27 Nzeri 1976, yatangiriye ahantu hatari inyubako zihagije muri Paruwasi ya Rulindo. Mu mwaka wa 1983 yimukiye i Ndera, ari na ho iri kugeza ubu, kuko ari ho hari ubutaka bugari, hakaba harubatswe inyubako z’amashuri, ibyumba abanyeshuri bararamo n’ibibuga abana bakiniramo bakisanzura.”

Iyi seminari yashinzwe ifite intego yo gutegura no kurera abasore bumva bafite umuhamagaro wo kuba abapadiri, ibatoza ubumenyi, ukwemera n’indangagaciro za gikristu bibafasha gukura mu buryo bwuzuye.

Yareze abapadiri 87 mu myaka 50

Padiri Nsengiyumva yavuze ko mu myaka 50 ishize, abasore basaga 1.500 barangije amasomo muri Seminari Nto ya Ndera, muri bo 87 bakaba barakomeje umuhamagaro w’ubusaseridoti.

Ati “Kuva Seminari yatangira mu mwaka wa 1976 kugeza ubu, ababonye impamyabushobozi ni abarenga hafi 1.500, ababaye abapadiri bagera kuri 87. Ubu muri uyu mwaka dufite abadiyakoni bize hano barindwi. Imana nibishaka na bo bazaba abapadiri, biyongere kuri aba 87 babe 94.”

Yagaragaje ko umubare w’abapadiri iki kigo cyareze mu gihe cy’imyaka 50 ari ikimenyetso cy’umusanzu mu buzima bwa Kiliziya, ashimangira ko n’abakomeje indi mirimo nyuma yo kuhiga bagize uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Muri abo badiyakoni barindwi bahize, biteganyijwe ko nibaramuka bahawe ubusaseridoti mu mwaka utaha wa 2027, umubare w’abapadiri iki kigo cyareze uzagera kuri 94.

Yanyuzemo Abepiskopi babiri na Karidinali Kambanda

Mu banyeshuri bize muri Seminari Nto ya Ndera harimo abayobozi bakomeye muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, barimo Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, na Myr Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro.

Myr Jean Bosco Ntagungira yize muri iyi seminari kuva mu 1978 kugeza mu 1985. Nyuma yo guhabwa ubusaseridoti mu 1993, yaje kuyigarukamo nk’umuyobozi ushinzwe amasomo mu mwaka wa 1993–1994, nyuma aza no kuyobora iki kigo.

Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Butare yize muri iyi seminari kuva mu 1978 kugeza mu 1985
Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Butare yize muri iyi seminari kuva mu 1978 kugeza mu 1985

Myr Célestin Hakizimana na we yanyuze muri Seminari Nto ya Mutagatifu Visenti, aho yayitangiriyemo ikiri I Rulindo mu 1977, mbere yo gukomereza i Ndera kuva mu 1983 kugeza mu 1984. Nyuma yakomereje mu mashuri ya seminari amutegurira ubusaseridoti, aza kugirwa Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro.

Undi muyobozi ukomeye wanyuze muri iyi seminari ni Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, ubu ni Arkiepiskopi wa Kigali. Yigeze kuba umuyobozi ushinzwe amasomo muri Seminari Nto ya Ndera, ndetse ahigira n’Igifaransa.

Aba bayobozi ni bamwe mu bagaragaza uruhare Seminari Nto ya Ndera yagize mu gutegura abantu bazakomeza gukorera Kiliziya, haba mu buyobozi, mu burezi no mu zindi nshingano z’ubutumwa.

Myr Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro  na we yize  muri Seminari Nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo Ndera
Myr Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro na we yize muri Seminari Nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo Ndera

Yavuye i Rulindo yimukira i Ndera

Seminari Nto ya Ndera yatangiriye muri Paruwasi ya Rulindo, aho abanyeshuri ba mbere bari 50 bigiraga mu byumba bibiri by’amashuri.

Nyuma y’imyaka mike ishinzwe, ubuyobozi bwa Kiliziya bwabonye ko aho yari iri hatari hagije mu bijyanye n’ibyumba by’amashuri, inyubako n’ahantu ho gukinira no kwidagadurira. Hafashwe icyemezo cyo kuyimurira i Ndera, ahari ubutaka bwagutse bwashoboraga kwakira inyubako zikenewe mu buzima bwa buri munsi bw’abaseminari.

Mu 1983, iyi seminari yimukiye i Ndera, ari na ho ikorera kugeza ubu. Hagiye hubakwa inyubako z’amashuri, aho abanyeshuri barara n’ibibuga bibafasha gukora imyitozo ngororamubiri no kwidagadura.

Ibyo byatumye ishobora gukomeza inshingano zayo zo kwigisha no kurera abasore bitegura gukurikirana umuhamagaro w’ubusaseridoti, mu gihe bahabwa n’uburere bubafasha gukura mu bwenge, mu myitwarire no mu kwemera.

Yahuye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu mateka ya Seminari Nto ya Ndera, harimo n’ibihe bikomeye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Mata uwo mwaka, abantu benshi bari bahungiye muri iyi seminari bizeye kuharonkera ubuhungiro, ariko na bo baza kwicwa. Mu bishwe harimo Padiri Ananias Rugasira, wari ushinzwe umutungo wa seminari. Musenyeri André Havugimana, wari umuyobozi wayo, na we yakomerekejwe bikomeye n’amasasu yarashwe .

Padiri Vedaste Nsengiyumva i bumoso, Antoine Karidinali Kambanda  hagati na Myr Musenyeri André Havugimana i buryo , wari umuyobozi wayo ,  yakomerekejwe bikomeye n’amasasu yarashwe  ubwo yangaga guha abicanyi abari bahungiye muri Seminari ya Ndera mu gihe cya Jenoside Yokorewe Abatutsi mu 1995
Padiri Vedaste Nsengiyumva i bumoso, Antoine Karidinali Kambanda hagati na Myr Musenyeri André Havugimana i buryo , wari umuyobozi wayo , yakomerekejwe bikomeye n’amasasu yarashwe ubwo yangaga guha abicanyi abari bahungiye muri Seminari ya Ndera mu gihe cya Jenoside Yokorewe Abatutsi mu 1995

Nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ubuyobozi bwa Kiliziya bwafashe ingamba zo gusubukura amasomo no gukomeza uburezi bw’abaseminari.

Muri Nzeri 1994, abanyeshuri bari bageze mu mwaka wa gatandatu basubiye mu ishuri, barangiza igihembwe bari barasigaje, bahabwa impamyabushobozi. Muri bo harimo na Padiri Vedaste Nsengiyumva, uyobora seminari muri iki gihe.

Mu 1995, abandi banyeshuri bo mu myaka itandukanye bongeye gusubukura amasomo. Bahuriye n’abari baturutse muri Seminari Nto za Zaza na Rwesero, bakomeza amasomo kugeza barangije igihembwe bari barasigaje.

Padiri Nsengiyumva yavuze ko bashimira ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda bwafashe icyemezo cyo gukomeza ibikorwa by’iyi seminari nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cyari kivuyemo.

Yubile y’imyaka 50 izahimbazwa ku wa 18 Ukwakira 2026

Gusubukura amasomo byabaye imwe mu ntambwe z’ingenzi mu kongera kubaka ubuzima bw’iki kigo, gikomeza inshingano zo kurera no gutegura abasore bumva umuhamagaro w’ubusaseridoti.

Ku wa 22 Werurwe 2026, Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yatangije ku mugaragaro urugendo rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Seminari Nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo ya Ndera.

Iyi Yubile ifite insanganyamatsiko igira iti“Seminari ya Ndera, isoko y’urumuri n’ukuri”.

Ibirori nyirizina byo kwizihiza iyi Yubile biteganyijwe ku wa 18 Ukwakira 2026, bikaba bizaba ari umwanya wo kuzirikana amateka y’iki kigo, gushimira Imana ku musaruro wacyo no kureba icyakorwa kugira ngo gikomeze gusohoza neza inshingano zacyo.

Mu kiganiro Sobanukirwa n’Ukwemera cya Pacis TV cyo ku wa 12 Ukwakira 2026, Padiri Nsengiyumva yavuze ko imyiteguro ikomeje, ariko ko hakiri icyuho cy’amafaranga azifashishwa mu gutegura ibirori.

Ati “Rwose abaseminari bahize bari hirya no hino bakomeze bitange, ndetse n’abandi baterankunga batandukanye badufashe kugira ngo umunsi uzagende neza.”

Ati“Muri iyi minsi mike isigaye kugira ngo duhimbaze Yubile y’imyaka 50 mu birori bizaba ku wa 18 Ukwakira 2026, turacyakusanya inkunga y’amafaranga. Arakenewe kugura ibiribwa, ibinyobwa, gutaka n’ibindi bikoresho bizakenerwa. Rwose turacyakeneye amafaranga.”

Yasabye abize muri iyi seminari baba hirya no hino gukomeza kuyitera inkunga, anasaba n’abandi baterankunga gufatanya na yo kugira ngo ibirori bizagende neza.

Yibukije kandi ababyeyi bafite abana bumva bafite umuhamagaro w’ubusaseridoti ko bakwiye kubafasha gukura mu isengesho no mu ndangagaciro nziza, kugira ngo bazagere muri seminari biteguye kwakira uburere n’inyigisho bazahabwa.

Yubile y’imyaka 50 ya Seminari Nto ya Ndera izaba umwanya wo kuzirikana urugendo rwayo kuva mu 1976, gushimira abagiye bagira uruhare mu kuyubaka no kuyobora, no kongera kureba inshingano zayo mu gutegura abasore bashaka gukorera Kiliziya n’igihugu.

Abaseminari bato  biteguye ibirori byo guhimbaza Yubile y'imyaka 50 ya Seminari yabo ya Ndera
Abaseminari bato biteguye ibirori byo guhimbaza Yubile y'imyaka 50 ya Seminari yabo ya Ndera

Ati “Ababyeyi bifuza kurerera mu iseminari bakomeze bategure abana babo, babatoza gusenga, babatoza imico myiza kugira ngo nibazaza mu iseminari bazaze ibakuzemo iyo mico myiza.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose