Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Abahuguwe ku guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere basabwe gusangiza abandi ubumenyi bahawe

Kuri uyu wa 16 Ukwakira 2026, bamwe mu bahuguwe kugufasha imiryango guteganya imbyaro hifashishijwe uburyo bwa kamere basoje amahugurwa bamazemo ibyumweru bibiri, basabwa gukoresha ubumenyi bahawe mu gufasha ingo zizajya zibagana.

Abahuguwe ku guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere basabwe gusangiza abandi ubumenyi bahawe
Abahuguwe ku guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere basabwe gusangiza abandi ubumenyi bahawe

Aya mahugurwa yabereye muri Centre d’Accueil Bonne Espérance, muri Paruwasi ya Kicukiro. Icyiciro cya mbere cyabaye kuva ku wa 28 Nzeri kugeza ku wa 2 Ukwakira 2026, mu gihe icyiciro cya kabiri cyatangiye ku wa 12 Ukwakira kirangira ku wa 16 Ukwakira 2026.

Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Sr. Agnès Uwimana, Umuyobozi wa Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo ikorera muri Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yasobanuye ibyigiwe muri aya mahugurwa n’icyo yari agamije.

Ati “Ni amahugurwa agamije gahunda yo kwigisha abitegura kuzaba abafasha b’ingo [abazigisha uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro], baturutse muri diyosezi zitandukanye cyane cyane mu bigo Nderabuzima byegamiye kuri Kiliziya Gatolika.”

Yakomeje avuga ko aya mahugurwa ategurwa n’Ubunyamabanga bwa Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo, hagategurwa abantu bazafasha abandi mu kwigisha uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro.

Agaruka ku byo bifuza ku bahuguwe, yavuze ko bifuza ko bazaba abagore beza, bakagira ingo nziza z’icyerekezo kandi bakarushaho gukoresha uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro.

Ati “Kubera ubumenyi buhagije bakuye hano muri iki gihe cy’ibyumweru bibiri bamaze, turifuza ko bazafasha ingo zizagenda zibagana ku bifuza guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere.”

Bamwe mu bahuguye abagiye kujya bafasha ingo mu guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere
Bamwe mu bahuguye abagiye kujya bafasha ingo mu guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere

Abahuguwe bagiye gusangiza abandi ubumenyi bahawe

Bamwe mu bahuguwe baganiriye na Kinyamateka bayitangarije uko aya mahugurwa agiye kubafasha mu kazi kabo ndetse n’ibibazo azafasha gukemura mu miryango.

baturutse muri Diyosezi Gatolika zitandukanye bahuguwe uburyo bwo guteganya imbyaro hifashishijwe uburyo bwa kamere
baturutse muri Diyosezi Gatolika zitandukanye bahuguwe uburyo bwo guteganya imbyaro hifashishijwe uburyo bwa kamere

Mukeshimana Beatrice wo muri Arikidiyosezi ya Kigali, Paruwasi ya Rutonde, ukorera ubutumwa bwo guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere mu Kigo Nderabuzima cya Rutonde, yavuze ko ari bwo agiye gutangira gufasha imiryango muri iyi serivisi, ndetse akaba yungukiye byinshi mu nyigisho yahawe.

Ati “Aya mahugurwa ni ubwa mbere nyahawe n’ubwo nari nsanzwe nkoresha ubu buryo, aha nabashije gusobanukirwa uburyo bwo guteganya imbyaro ibyo ari byo, nabashije gusobanukirwa n’ibikorerwa muri iyi Serivisi, nsobanukirwa amoko atandukanye yo gukoresha uburyo bwo guteganya imbyaro hifashishijwe uburyo bwa kamere, twigiye hamwe n’inyigisho z’abashakanye turongera turebera hamwe n’ubwishingire bwa kibyeyi n’agaciro ka muntu.”

Yongeyeho ko agiye gusangiza bagenzi be ubumenyi yahakuye kandi ko yiteguye gufasha abantu bose bazamugana bakeneye kumenya guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere.

Yavuze kandi ko izi nyigisho zigiye gukemura imbogamizi bamwe mu bashakanye bahuraga na zo, zirimo no kubura amakuru kuri iyi serivisi.

Ati “Hari abazaga kumbwira uburyo bakoresha bateganya imbyaro ariko bikabagira ingaruka akaba akeneye gufashwa ngo ave muri ibyo bibazo, murumva ko nzabafasha bitewe n’ubumenyi nahawe.”

Yambabariye Pascasie wo muri Diyosezi Gatolika ya Kibungo, Paruwasi ya Rukoma, na we yashimangiye ko inyigisho yahakuye zigiye kumufasha we na bagenzi be bazafatanya muri Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo.

Ati “Aya mahugurwa ku giti cyanjye nungukiyemo ibintu byinshi, sinari nzi ngo ubusugire bw’ingo ni ibiki haberamo iki ari ko ubu narabimenye. Ubu rero tugiye kuganira n’ingo mu buryo bwo guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere kandi tubaha n’ibindi biganiro bibafasha mu ngo zabo.”

Yakomeje avuga ko izi nyigisho zigiye gukemura imbogamizi bahuraga na zo mu mibanire y’abashakanye, cyane cyane kubatari bazi imiterere y’umubiri wabo muri rusange. Yavuze ko uko bazagenda bafasha abashakanye kubisobanukirwa, ari na ko bizagenda birushaho kuba byiza.

Yankurije Betty, ukiri umujeune akaba n’umuganga ukorera mu Kigo Nderabuzima cya Kinzuzi muri Arikidiyosezi ya Kigali, yavuze ko aya mahugurwa agiye kumufasha mu buzima busanzwe no mu kazi akora ka buri munsi, kuko ahura n’abantu benshi batandukanye.

Ati “Nkanjye nk’umuganga ngiye kurushaho kubasobanurira kuko benshi usanga ubu buryo batabuzi, ndetse tuzajya tubashishikariza n’ibyiza byo gukoresha ubu buryo bwo guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere.”

Aba bose bahuguwe bashishikarije n’abandi batarahugukirwa ku buryo bwa kamere bwo guteganya imbyaro kubwitabira, kuko buri mu bufasha abashakanye kunoza umubano wabo kandi bukaba butagira ingaruka ku buzima bwa muntu

Centre d’Accueil Bonne Espérance, niho habereye aya mahugurwa
Centre d’Accueil Bonne Espérance, niho habereye aya mahugurwa
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose