Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Hope Walks Rwanda yahuguye Abaganga bazafasha abandi gusobanukirwa n’indwara y’ubumuga bw’ibirenge(Clubfoot) n’uko ivurwa igakira

Umuryango Hope Walks ishami ry’u Rwanda ukomeje ibikorwa byo gufasha mu buvuzi ku bana bavukaba ubumuga bw’ibirenge(clubfoot), kuri uyu wa gatatu tariki 7 nzeri 2022 ukaba warahuguye abaganga 10 baturutse mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu hagamijwe kubongerera ubumenye kuri iyi ndwara, uko ivurwa n’ibitaro ivurirwamo mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Hope Walks Rwanda yahuguye Abaganga bazafasha abandi gusobanukirwa n’indwara y’ubumuga bw’ibirenge(Clubfoot) n’uko ivurwa igakira
Hope Walks Rwanda yahuguye Abaganga bazafasha abandi gusobanukirwa n’indwara y’ubumuga bw’ibirenge(Clubfoot) n’uko ivurwa igakira

Nk’uko Munyeshuri Alain umukozi wa Hope Walks Rwanda yabitangarije Kinyamateka, abaganga 10 nibo bahuguwe kuri uyu wa gatatu tariki 7 Nzeri 2022, amahugurwa bahawe n’inzobere mu buvuzi bw’iyi ndwara; amahugurwa yabereye ku kicaro cy’uyu muryango ku Kimironko mu mujyi wa Kigali. Ni amahugurwa yari agamije kungura ubumenyi aba baganga kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu gufasha ababagana bafite abana bavukanye ubumuga bw’ibirenge(Clubfoot), aba baganga kandi bakazagira uruhare mu guhugura bagenzi babo n’abajyana bakorana kugira ngo nihagira ubagana afite ubu bumuga, yitabweho uko bikwiye.

Habyarimana Jean Claude, umuyobozi wa Hope Walks ishami ry’u Rwanda avuga ko nyuma y’uko ubushakashatsi bugaragarije ko mubana bavuka buri mwaka mu Rwanda, abagera kuri 500 bavukana ubu bumuga; akavuga ko mu rwego rwo gufasha aba bana ndetse n’ababyeyi babo, uyu muryango wiyemeje kwita ku bana bavukana ubumuga bw’ibirenge (Clubfoot) kuko iyo uwabuvukanye akurikiranywe akiri muto ubu bumuga bukira. Kikaba ari igikorwa Hope Walks Rwanda ikora ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda.

Magingo aya, Umuryango Hope Walks Rwanda ukorana n’ibitaro 15 biri mu ntara zose n’umujyi wa Kigali, ibyo bitaro ni Ibitaro bya Masaka, Inkuru nziza Gikondo, ibya Muhima mu mujyi wa Kigali; Mu ntara y’uburasirazuba bakorana n’ibitaro bya Nyamata, Rilima, n’ibya Gahini. Mu ntara y’amajyepfo, bakorana n’ibitaro bya Kabgayi, Gatagara, CHUB yo mu mujyi wa Huye. Mu Burengerazuba, bakorana n’ibitaro bya Gihundwe, Kibuye n’ibya Gisenyi. Naho mu ntara y’Amajyaruguru bakorana n’ibitaro bya Ruhengeri.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose