Nyuma yo kubagwa Papa Lewo XIV yatangiye kugenda, gukora imyitozo no kurya bisanzwe
Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Vatikani byatangaje ko ubuzima bwa Papa Lewo XIV bukomeje kumera neza nyuma yo kubagwa, nyuma y'uko ibizamini by'amaraso n'ifoto y'ibihaha byakorewe uwo munsi bigaragaje ko gukira kwe biri kugenda uko byari byitezwe.
Mu itangazo ryasohowe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Ukwakira, Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Vatikani byatangaje ko ibisubizo by'ibizamini byakorewe Papa byerekana ko nta kibazo kidasanzwe kigaragara mu gukira kwe nyuma yo kubagwa.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na Dogiteri Luigi Carbone, afatanyije na Porofeseri Stefano Margaritora, ukuriye ishami rishinzwe kubaga mu gatuza muri ibyo bitaro, ari na we wagize uruhare mu kubaga Papa afatanyije n'itsinda ry'abaganga.
Rigira riti “Muri iki gitondo, Nyirubutungane Papa yakorewe ibizamini by'amaraso n'ifoto y'ibihaha byari biteganyijwe nyuma yo kubagwa. Ibisubizo byabyo byemeza ko gukira kwe nyuma yo kubagwa bikomeje kugenda neza. Ibipimo byabonetse biri mu ntera yari iteganyijwe hashingiwe ku bwoko bw'ubuvuzi yakorewe.”
Papa yatangiye kugenda no kurya bisanzwe
Nk'uko iryo tangazo rikomeza ribivuga, Papa Lewo XIV yatangiye gukora imyitozo ngororamubiri ifasha mu mikorere y'ubuhumekero, igamije kumufasha guhumeka neza no kugarura imbaraga nyuma yo kubagwa.
Yatangiye kandi kugenda mu cyumba arwariyemo, ibyo bikaba biri mu bikorwa bifasha umurwayi gusubirana imbaraga no gukira nyuma y'ububagizi.
Byongeye kandi, Papa yasubiye kurya nk'uko bisanzwe. Yafashe amafunguro ya mu gitondo n'aya saa sita, nk'uko byatangajwe n'itsinda ry'abaganga rikurikirana uko ubuzima bwe bwifashe.
Ibi bimenyetso byerekana ko gukira kwe gukomeje gutera imbere, nubwo azakomeza gukurikiranwa n'abaganga kugira ngo barebe ko ubuzima bwe bukomeza kugenda neza.
Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Vatikani byatanze aya makuru mu rwego rwo kumenyesha abakirisitu n'abandi bose bakurikirana ubuzima bwa Papa uko ameze nyuma yo kubagwa.
Ibisubizo by'ibizamini byakozwe kuri uyu wa Gatatu byagaragaje ko ibipimo by'ubuzima bwe biri mu ntera isanzwe iteganyijwe ku muntu wakorewe ubuvuzi bwo kubagwa nk'ubwo.
Abakirisitu barakomeza kumusabira kugira ngo Imana imuhe gukira neza, imugarurire imbaraga kandi akomeze gusohoza neza umurimo we wo kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi hose
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.