Sobanukirwa n’Indwara y’Imbonahafi (Myopie)
Indwara yo kubona hafi cyangwa Miyopi (Myopie) ni imwe mu ndwara zibuza benshi amahwemo; gusa iyo ivuwe neza kandi hakiri kare irakira.
Mu gushaka kumenya byimbitse ibyo iyi ndwara, Kinyamateka yaganiriye na Madamu Felicienne MURAGIJIMANA inzobere mu buvuzi bw’amaso akaba n’umuyobozi w’ivuriro ry’amaso rya Safe Optical Ltd atubwira byinshi kuri iyi ndwara, ikiyitera, ibimenyetso byayo, uko yakwirindwa ndetse n’uko uwamaze kuyirwara yakwivuza.
Bavuga ko umuntu arwaye Indwara y’imbonabugufi (myopie) igihe uyirwaye abona neza ibintu byimwegereye gusa;ibiri kure ntabashe kubibona neza. Ikaba ari indwara ishobora guhererekanwa mu miryango; iterwa n’uko ijisho ry’uyirwaye riba rinini, icyo areba ntikigere ku ndiba y’ijisho.
Kimwe mu bimenyetso by’uko umuntu ayirwaye ni uko atoroherwa no kubona ibintu biri kure, bigatangira atabona ibintu bimuri kure, bikageza ubwo atakibona kure ku buryo bwa burundu. Akabona ibimwegereye gusa.
Ni indwara ishobora gukura agahoro gahoro cyangwa ikihuta.Ibindi bimenyetso byayo birimo: Kubabara umutwe rimwe na rimwe, no gufunga amaso bya hato na hato.
Muganga Felicienne avuga ko iyi ndwara ishobora kwirindwa; umuntu akisuzumisha kenshi ku buryo buhoraho amaso ye mu gihe abona ko hari impinduka mu mirebere ye. Kuko iyo itavuwe, uyirwaye ishobora kumuvutsa amahirwe nko kutiga neza cyangwa kudatwara ibinyabiziga.
Ku wamaze kuyirwara kandi iyi ndwara iravurwa igakira.Umuntu urwaye imbonahafi iyo amaze kujya kwa muganga, ahabwa ashobora guhabwa indorerwamo z’amaso, akaba yahabwa udukoresho tuzwi nka contact lenses( twambarwa mu jisho imbere ku mboni ) cyangwa agakorerwa operation yitwa LASIK (iseta).
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.