Papa Fransisiko arasaba ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ubufatanye mu kurandura inzara
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Fransisiko yagaragarije abitabiriye inteko rusange ya 43 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa ku isi FAO ko ubufatanye ari ingenzi mu gushaka ibisubizo cy’ikibazo cy’inzara y’akarande ikigaragara hirya no hino mu bihugu byo ku isi.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye inteko rusange ya 43 ya FAO iri kubera mu Butaliyani kuva ku wa 1-7 Nyakanga 2023, Papa Fransisiko yagaragarije abakuriye uyu muryango n’abahagarariye ibihugu muri rusange ko ikibazo cy’inzara kigiteye inkeke hirya no hino ku isi; asaba ubufatanye mu gushaka umuti urambye wo kuyirandura.
Papa Fransisiko yavuze ko hirya no hino ku isi hakigaragara umubare munini w’abantu bafite ikibazo cy’imirire mibi, akenshi ishingiye ku mibereho mibi baterwa n’ibibazo bya politike, intambara, kwikubira ubutunzi, n’intambara za hato na hato. Avuga ko hakenewe ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abatuye isi, bityo ikiremwa muntu kigahabwa agaciro cyaremanywe.
Papa Fransisiko yabwiye inzobere ziyoboye uyu muryango ko intego wihaye wo guca burundu inzara ku isi “Zero Hunger” udashobora kugerwaho mu gihe cyagenywe mu gihe hari abakirengagiza ibyo bashinzwe, abandi bagatandukira mu gukora ibyo bagomba abo bashinzwe. Kubwo ibyo, Papa Fransisiko abasaba gushyigikira umuco w’ubwubahane hagati y’abantu n’abandi, imico itandukanye ndetse n’imigenzo y’abantu ku giti cyabo kugira ngo hirindwe ikitwa ubusumbane gikunze kugaragara ahenshi, abandi bakakibonamo uburyo bushya bw’ubukoloni.
Papa Fransisiko yasabye ko uburyo bwo gukora imishinga iteza imbere abaturage hagamijwe kubafasha kuva mu bukene no kwirinda inzara bwajya bukorwa bihereye hasi,kubyo abaturage bakeneye; aho kuba uburyo buturutse mu nzego zo hejuru aho usanga hari ababa babifitemo izindi nyungu zihariye.
Papa Fransisiko yasoje ijambo yizeza abitabiriye iyi nteko rusange ubufatanye bwa Kiliziya Gatolika n’uyu muryango hagamijwe ibyiza binyuze mu bikorwa by’imiryango ishamikiye kuri Kiliziya Gatolika, mu rwego kubonera buri muntu ifunguro rya buri munsi no kubaka isi nziza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.