Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bw’ibirenge (Clubfoot) barashima ubufasha bahabwa na Hope Walks ishami ry’ U Rwanda

Ababyeyi bo mu turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyanza bafite abana bavukanye indwara ya Clubfoot bavuga ko nyuma y’aho batangiye kuvuza abana babo bavukanye ubumuga bwa Clubfoot babifashjwe na Hope Walks ibirenge by’abana babo byatangiye kumera neza.

Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bw’ibirenge (Clubfoot) barashima ubufasha bahabwa na Hope Walks ishami ry’ U Rwanda
Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bw’ibirenge (Clubfoot) barashima ubufasha bahabwa na Hope Walks ishami ry’ U Rwanda

Ibi babitangarije Kinyamateka ku wa gatatu tariki 31 Kanama 2022, mu muhango wo gushyikiriza CHUB ibikoresho birimo inkweto zabugenewe mukuvura Clubfoot igikorwa cyateguwe n’umuryango Hope Walks ishami ry’u Rwanda ku bufatanye na ICRC(International Community of Red Cross); Izo nkweto zihabwa abagenerwabikorwa b’uyu muryango bafite abana bavukanye clubfoot bakurikiranirwa mu bitaro bikuru bya CHUB i Butare.

Bukuru Claudine wo mu karere ka Gisagara,umurenge wa Kigembe avuga ko akimara kubyara umwana we w’imfura muri Mutarama 2022, abaganga bamusuzumye bagasanga afite ubumuga bw’akaguru buzwi nka Clubfoot. Avuga ko byabanje kumubabaza kuko atari abyiteze kandi mu muryango we n’uwo umugabo we nta muntu wigeze avukana ubu bumuga. Bukuru avuga ko abaganga bamuhumurije, ndetse bakamubwira ko ubu bumuga ari indwara ikira kandi ivurirwa mu Rwanda.

Nyuma yo gutangira gukurikiranwa n’abaganga abifashijwemo na Hope Walks ishami ry’u Rwanda, Bukuru Claudine avuga ko ikirenge cy’umwana we cyatangiye kugororoka, bikamuha icyizere ko umwana we azakira ubu bumuga. Bukuru yagize ati “ Natangiye kumuvuza numva nta cyizere cy’uko yazakira, uyu munsi ikirenge cyamaze guhinduka no kumera neza, mfite icyizere ko umwana wanjye yamaze gukira.”

Akomoza ku bufasha yahawe na Hope Walks ishami ry’u Rwanda mu kuvuza umwana we, Bukuru yagize ati“Ndashima uyu muryango cyane kuko wamfashije kuvuza umwana ku buntu, sinatekerezaga ko hari undi muntu wamfasha kuvuza ubu bumuga, kandi nanjye nta bushobozi bwo kubuvuza mfite. Akavuga ko ashimishijwe n’uko ubu umwana we arimo gukira kandi azajya atera umupira nk’abandi bana.

Mu kiganiro na Kinyamateka, Muganga Bizimungu Jean Eric, Inzobere mu buvuzi bw’ingingo unita ku bana bafite iki kibazo mu bitaro bya CHUB, yavuze ko magingo aya nta bushakashatsi buragaragaza impamvu abana bamwe bavukana iyi ndwara. Avuga kandi ko ubuvuzi bumaze gutera imbere kuburyo iyo umwana avukanye iyi ndwara, agatangira kuvurwa afite iminsi 7 iyi ndwra ikira. Asaba abafite abana barwaye iyi ndwara kwihutira kubavuza batararenza imyaka ibiri kuko ari bwo bakira neza iyi ndwara.

Bwana Munyeshuri.Alain, umukozi w’umuryango Hope Walks ishami ry’u Rwanda avuga ko uyu muryango wahagurukiye ibikorwa byo kwita ku bana bavukana ubumuga bwa clubfoot bakabavuza kandi bagaha ubujyanama ababyeyi b’abo bana; bakaba bakorana n’ibitaro 13 , ari byo : Ibitaro bya Gahini, Rilima, Nyamata, Masaka, Muhima, Inkurunziza, Kabgayi, Gatagara, CHUB, Guhindwe. Kibuye, Gisenyi ndetse na Ruhengeli. Asaba ababyeyi ko uwajya abona umwana wavukanye ubu bumuga yakwihutiri kugana ibitaro bimwegereye, umwana agakurikiranwa akavurwa maze agakira hakiri kare.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose