Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Caritas Rwanda yatangaje ko ibikorwa byagezweho mu rwego rw’ubuzima muri 2024 biri ku kigero cya 98%.

Mu nama y’inteko rusange ya Caritas Rwanda yabaye ku wa 24 Werurwe 2025, i Gikondo muri Centre Saint Vincent Pallotti, yahuje Abepiskopi, Abayobozi ba Caritas muri Diyosezi barimo Abapadiri, Abalayiki, Komisiyo zitandukanye mu nama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye bavuze ko mu rwego rw’ubuzima bishimiye ibyagezweho ku kigero cya 98% mu mwaka wa 2024 banafata ingamba nshya mu myaka 5 iri imbere.

Caritas Rwanda yatangaje ko ibikorwa byagezweho mu rwego rw’ubuzima muri 2024 biri ku kigero cya 98%.
Caritas Rwanda yatangaje ko ibikorwa byagezweho mu rwego rw’ubuzima muri 2024 biri ku kigero cya 98%.

Bimwe mu bikorwa byagarutsweho na Dr Kanani Jean Bosco Umuyobozi w’ishami ry’Ubuzima muri Caritas Rwanda, yavuze ko bimwe mu bikorwa byakozwe mu rwego rw’ubuzima harimo kurwanya indwara zandura n’izitandura, kwita ku badafite ubushobozi bashakirwa ubwishingizi, kurwanya indwara z’ibyorezo nk’ubushita bw’inkende na Marburg n’ibindi byugarije u Rwanda no kwita kubagizweho ingaruka nabyo no kurwanya igwingira bashhyira imbaraga mu minsi 1000 yo kwita k’umwana n’umubyeyi, mu byari biteganyijwe byagezweho ku kigero cya 98% hakoreshejwe amafaranga arenga miliyari zirenga 24 z’amafranga y’u Rwanda.

Kurwanya igwingira byanagarutsweho n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri Myr Visenti Harolimana avuga ko abantu bakwiye kumenya uburyo bwo gufasha abafite icyo kibazo kuko usanga haba hari nababuze icyo kurya. Yagize ati’’ Hari abantu usanga barya rimwe nabwo bikabagora, gahunda yo gufasha abantu kurya neza indyo yuzuye bijyane no kuvuga ngo ese abantu bari kubona icyo kurya?’’

Dr Kanani Jean Bosco yavuze ko bimwe mu byo bishimira harimo uburyo bwo kurwanya iki kibazo cy’igwingira avuga ko atari ikibazo cya Kiliziya Gatolika gusa ahubwo kiri mu gihugu hose. Yagize ati’’Mu Rwanda turabizi ko imibare iri hejuru, hari igihe twavuye kuri 58 turamanuka tugera kuri 33% biracyari hejuru ariko kandi biterwa ni ibintu byinshi. Ushobora kujya ahantu ugasanga abaturage baracyafite imyumvire mike ugasanga arahinga ariko yasarura agatwara ibintu byose ku isoko ntabashe gusigaza ibyo mu rugo. Ikindi ni ikibazo gishingiye mu miryango iyo hari amakimbirane umwana ntashobora kurya neza, ntibashobora guhaha, ntibashobora gutegura neza indyo yuzuye ibyo bikagira ingaruka ku igwingira, hakaba n’abaturage usanga badafite ibyo bahinze bihagije.’’

Dr Kanani yakomeje avuga ko kugira ngo barwanye igwingira burundu bisaba ubufatanye mu nzego zose kandi ko hari intambwe igenda iterwa bityo bakomeje kwigisha abaturage kugira ngo bazamure imibereho myiza babashe no kumenya gutegura neza indyo yuzuye.

Caritas Rwanda yatangarije Kinyamateka ko mu mwaka wa 2024 abaturage babashije guha serivisi z’ubuzima ari 104% ku baturage barenga miliyoni 9 bari bariyemeje kugeraho bisobanuye ko bishimira kuba baresheje umuhigo bakanarenzaho.

Naho mu ngamba ifite mu mwaka 2025 - 2030 iteganya kugera kuri benshi aho muri Serivisi zitangirwa mu bigo nderabuzima bifuje gushyira imbaraga mu kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka cyangwa babyara, kwitegura gukumira indwara z’ibyorezo, kwita ku rubyiruko mu kurwanya indwara zandura n’izitandura, kwita ku bantu bafite indwara zitandura zikunze kuzahaza abari mu zabukuru, kongerera ubumenyi abakozi bo kwa muganga, biteganyijwe ko bizatwara hafi miliyoni 20, kurwanya igwingira mu bana, kwegereza serivisi z‘ubuzima mu maparuwasi, gukorana n’inzego za leta nka Minisiteri y’Ubuzima n’izindi.

Caritas Rwanda ivuga ko biteganyijwe ko hazifashishwa miliyari 27 kugira ngo baza bashe kugera ku baturage barenga miliyoni 9 mu kubaha serivisi z’ubuvuzi, gukora ubukangurambaga n’ibindi bikorwa bitandukanye birebana n’ubuzima.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose