Hope Walks Rwanda iributsa Ababyeyi ko indwara ya Clubfoot ivurwa igakira iyo uwayivukanye avujwe hakiri kare
Mu gihe inzego z’ubuzima ku isi ziri mu myiteguro yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya “ Clubfoot” World Clubfoot Day uzizihizwa ku wa 2 Kanama 2023, Umuryango Hope Walks Rwanda ufatanya na Minisiteri y’Ubuzima kurwanya iyi ndwara mu Rwanda urahamagarira ababyeyi kuba maso no kuvuza hakiri kare abana bato bayivukanye kuko ivurwa igakira.
Indwara ya Clubfoot (mu Kinyarwanda bita Indosho)igaragara umwana amaze kuvuka, aho usanga ikirenge cye gifite ubumuga, gisa n’igiheteye imbere; uko agenda akura ubu bumuga nabwo bugakura. Gusa, Iyo umwana akiri muto, akitabwaho n’inzobere mu kuyivura arakira.
Habyarimana Jean Claude, umuyobozi w’Umuryango “Hope Walks Rwanda”avuga ko nyuma y’uko ubushakashatsi bugaragarije ko mu bana bavuka buri mwaka mu Rwanda, abagera kuri 500 bavukana ubumuga. Akavuga ko mu rwego rwo gufasha aba bana ndetse n’ababyeyi babo, uyu muryango wiyemeje kwita ku bana bavukana indwara ya Clubfoot kuko iyo uwayivukanye akurikiranywe akiri muto akira;Ni igikorwa uyu muryango ukora ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.
Kuva mu 2009, abana basaga 6.780 mu Rwanda bamaze kuvuzwa Clubfoot barakira ubu amaguru yabo yabaye mazima, baragenda neza, bambara inkweto neza, kandi bariga neza. Iyo bataza kuvuzwa ubwo bumuga hakiri kare bari kubukurana bukazabaviramo ubumuga bwa burundu.
Mu rwego rwo kwigisha Abanyarwanda imiterere y’iyi ndwara hagamijwe kuyirinda no gushishikariza ababyeyi bamara kubyara bagasanga abana babo bavukanye iyi ndwara; Hope Walks Rwanda yateguye gahunda y’ubukangurambaga kuri iyi ndwara; bukazagendana na gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana kuri iyi ndwara no kuyirinda,wizihizwa buri mwaka tariki 3 Kamena hagendewe ku kwizihiza umunsi w’amavuko wa Muganga Dr. Ignacio Ponseti wavumbuye uburyo bwa “ Ponseti Method to treat Clubfoot” bwifashishwa mu kuvura indwara ya Clubfoot. Mu Rwanda ukazizihizwa tariki 2 Kamena 2023.
Magingo aya, Umuryango Hope Walks Rwanda ukorana n’ibitaro 13 biri mu ntara zose n’umujyi wa Kigali, ibyo bitaro ni: Ibitaro bya Masaka, Inkuru Nziza Gikondo, n’ibya Muhima byo mu mujyi wa Kigali; Mu ntara y’uburasirazuba bakorana n’ibitaro bya Nyamata, Rilima, n’ibya Gahini. Mu ntara y’amajyepfo, bakorana n’ibitaro bya Kabgayi, Gatagara, na CHUB yo mu mujyi wa Huye. Mu Burengerazuba, bakorana n’ibitaro bya Gihundwe, Kibuye n’ibya Gisenyi. Naho mu ntara y’Amajyaruguru bakorana n’ibitaro bya Ruhengeri.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.