Icyo Padiri Bernardin Muzungu yavuze ku isano hagati y’ubuzima Muntu abamo ku isi n’ubwo akomerezamo amaze gupfa
Padiri Bernardin Muzungu wo mu badominikani uherutse kwitaba Imana yemeraga ko ubuzima muntu abamo ku isi ari ishuri rimutegurira ubwo azakomerezamo nyuma yo gupfa agasanga Imana.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru mu 2015, Padiri Muzungu yagize ati“Ubuzima si ubwa hano ku isi, mbere ya byose ni ngombwa kumenya agaciro ku buzima bwa Muntu; n’abanyaranda ba mbere bari bazi neza ko umuntu yaremwe n’Imana. Muntu abereyeho gutegeka ibya hano ku isi, kandi ibyo ku isi byabereyeho kugira ngo muntu abeho neza, namara kubaho neza Muntu amenye ko ubuzima bwa hano ku isi ari nka Novisiya, ari ugutegura ubuzima buzahoraho iteka ryose.”
Akomeza agira ati“Imana ntabwo yaremye umuntu kugira ngo imujugunye hano ku butaka, asimbuke, arye, arwane, agire ate narangiza amaze imyaka 100 asubire mu butaka ahure n’imonyo byose bibe birangiye nk’inka n’intama n’andi matungo.Oya, Muntu arenze ibyo, utabyumva ibyo byose by’agaciro k’ubuzima nk’integuza y’ubuzima buzahoraho iteka aba abuze ikintu gikomeye. ” Ati “Muri njye nishimira kubaho ubuzima uko Imana yabishatse, ariko ubuzima bw’ukuri ni ubuzahoraho, ubuzima butazashira.”
Agaragaza icyizere afite cyo kuzabana n’Imana nyuma yo kuva kuri iyi si, Padiri Muzungu yagize ati“Nakubwiye ko mfite imyaka 85, ariko mubyo ukuri mfite imyaka yose nzabaho, sinzashira. Ibyo ndabizi, ndabyizera. Kuba hari uwaba atabizi ni ubuswa cyane, ni n’ibyago.”
Padiri Muzungu yemeraga ko kubaho neza abantu bakenye ku isi gushingiye ku gufashanya, bamwe ku bandi, bose bagaharanira kugira neza.Yagize ati “Hano ku isi icyo tubereyeho ni ukugira neza, nicyo cya mbere. Yego turarya, turanywa, turaryama, ni ibintu bikenewe ariko siyo maherezo yacu. Ntabwo nabereyeho kugira ngo ndye, ndiho kugira ngo mfashe n’abandi bantu kubaho neza nabo bamenye uko kuri kw’imibereho yo kuri iyi si kandi iganisha ku kuzahoraho iteka ryose mu mahoro, mu munezero.” Akavuga ko uwabayeho neza ku isi , agafasha abandi mu byo Imana yamuhaye, amaherezo ye azabaho mu munezero udashira mu buzima bwa nyuma y’urupfu.
Padiri Muzungu yahamije ko Ubuzima nk’impano Imana iha muntu ari na none ishuri rimutegurira ubuzima azabamo asoje urugendo rwo ku isi, bityo mu buzima bwo ku isi Imana ikaba igenera buri muntu umuhamagaro azitagatifurizamo mu gihe yitegura kuzayisanga.Akavuga ko we yatewe ishema n’uko yashakashatse Imana binyuze mu Busaseridoti kandi afite icyizere ko nyuma yo gupfa azabaho mu munezero.
Padiri Muzungu yagize ati “Kuba ndi Umusaseridoti nicyo cya mbere mu bintu nshimira Imana, kuba narabonye inzira y’ubuzima inyuze mu busaseridoti inganisha mu buzima buzahoraho ni ikintu nishimira. Ubusaseridoti ni igihembo nishimira kandi nashimira Imana, kuko yatumye nkora byinshi bifasha abantu kandi n’ubu ndi mu myaka 100 nkaba nkibirimo.”
Padiri Bernardin Muzungu yitabye Imana ku wa 10 Kanama 2022, mu bitaro bya CHUK i Kigali, azashyingurwa ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022 mu rimbi ry’Abasaserdoti ba Arkidiyosezi ya Kigali riri muri Paruwasi ya Ndera.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.