Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umuryango “Hope walks Rwanda” urahamagarira ababyeyi kuvuza hakiri kare umwana wese wavukanye ubumuga bwa “Club foot”

Ubumuga bw’amaguru buzwi ku izina rya “Club foot”ni bumwe mu bumuga umwana ashobora kuvukana, ariko bunakira iyo uwabuvukanye yitaweho hakiri kare, akitabwaho n’abaganga. Nyuma yo gutangiza ibikorwa byawo mu Rwanda mu 2009, umuryango“Hope walks Rwanda ”ukomeje gukangurira ababyeyi kuba maso, mu gihe hari umwana wavukanye ubu bumuga bakihutira ku mujyana mu bitaro bibegereye akitabwaho.

Umuryango “Hope walks Rwanda” urahamagarira ababyeyi kuvuza hakiri kare umwana wese wavukanye ubumuga bwa “Club foot”
Umuryango “Hope walks Rwanda” urahamagarira ababyeyi kuvuza hakiri kare umwana wese wavukanye ubumuga bwa “Club foot”

Habyarimana Jean Claude, umuyobozi w’Umuryango “Hope Walks Rwanda”avuga ko nyuma y’uko ubushakashatsi bugaragarije ko mubana bavuka buri mwaka mu Rwanda, abagera kuri 500 bavukana ubumuga; akavuga ko mu rwego rwo gufasha aba bana ndetse n’ababyeyi babo, uyu muryango wiyemeje kwita ku bana bavukana ubumuga bwa Club foot kuko iyo uwabuvukanye akurikiranywe akiri muto ubu bumuga bukira, igikorwa bakora ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda.

Aganira na Kinyamateka, Habyarimana Jean Claude yagize ati “ Imibare igaragaza ko mu Rwanda, abana bagera kuri 500 buri mwaka bavukana ubumuga burimo n’ubwo amaguru; Ubu bumuga iyo butavuwe hakiri kare ngo umwana yitabweho akiri muto bushobora kuvamo ubumuga bwa burundu, bukavutsa umuntu amahirwe amwe namwe; ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda Hope walks Rwanda yahagurukiye kwita kuri ubu bumuga kugira ngo nihagira umwana uvukana ubu bumuga yitabweho hakiri kare, akire bityo dufatanyirize hamwe kurandura ubumuga bwa burundu buturutse ku ndwara ya Club foot umwana ashobora kuvukana.”

Habyarimana Jean Claude avuga ko nyuma y’aho uyu muryango utangiriye gukora mu Rwanda hari byinshi byishimirwa wafashijemo abana bari baravukanye ubu bumuga, bityo n’uyu munsi ukaba ukomeje ubukangurambaga bwo kwihutira kujyana kwa muganga umwana uvukanye ubu bumuga.

Akomoza ku mibare y’abamaze gufashwa muri iyi gahunda yo kurandura ubumuga bwa burundu buturutse ku ndwara ya Club foot, Habyarimana Jean Claude Yagize ati “Kuva mu 2009 kugeza uyu munsi, abana basaga 6.780 mu Rwanda bamaze kuvuzwa ubumuga bwa Club foot barakira ubu amaguru yabo yabaye mazima, uyu munsi baragenda neza, barambara inkweto neza, bariga neza. Iyo bataza kuvuzwa ubwo bumuga bari kubukurana bukazabaviramo ubumuga bwa burundu.” Akavuga ko n’uyu munsi bagikomeje.

Hope Walks Rwanda irakangurira ababyeyi babonye umwana wabo avukanye ubumuga bwa Clubfoot kwihutira kugana ku ivuriro cyangwa ikigonderabuzima bibegereye, iyo bahageze bahita boherezwa ku bitaro ikoreramo biri hirya no hino mu gihugu.

Magingo aya, Umuryango Hope Walks Rwanda ukorana n’ibitaro 15 biri mu ntara zose n’umujyi wa Kigali, ibyo bitaro ni Ibitaro bya Masaka, Inkuru nziza Gikongo, Muhima byo mu mujyi wa Kigali; Mu ntara y’uburasirazuba bakorana n’ibitaro bya Nyamata, Rilima, n’ibya Gahini. Mu ntara y’amajyepfo, bakorana n’ibitaro bya Kabgayi, Gatagara, CHUB yo mu mujyi wa Huye. Mu Burengerazuba, bakorana n’ibitaro bya Gihundwe, Kibuye n’ibya Gisenyi. Naho mu ntara y’Amajyaruguru bakorana n’ibitaro bya Ruhengeri.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose