Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Karidinali Paolo Romeo witabye Imana yasezeweho bwa nyuma ashyingurwa i Acireale

Karidinali Paolo Romeo, Arikiyepiskopi wa Palermo wari mu kiruhuko cy’izabukuru, yasezeweho bwa nyuma ku wa 28 Ukwakira 2026 mu Misa yabereye muri Katedrali ya Acireale mu Butaliyani, nyuma ashyingurwa muri iyo katedrali, mu muhango witabiriwe n’abepiskopi, abapadiri, abo mu muryango we n’abandi bakirisitu.

Karidinali Paolo Romeo witabye Imana yasezeweho bwa nyuma ashyingurwa i Acireale
Karidinali Paolo Romeo witabye Imana yasezeweho bwa nyuma ashyingurwa i Acireale

Karidinali Paolo Romeo, wabaye Arikiyepiskopi wa Palermo kuva mu 2006 kugeza mu 2015, yasezeweho bwa nyuma mu Mujyi wa Acireale, aho yavukiye ku wa 20 Gashyantare 1938. Yitabye Imana ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, afite imyaka 88, aguye mu bitaro bya San Marco byo mu Mujyi wa Catania, mu Butaliyani, nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe.

Mu Misa yaturiwe muri Bazilika Katedrali ya Acireale, ahari hateraniye abakirisitu benshi baje kumusezeraho no gushimira Imana ku buzima bwe n’umurimo yakoze mu Kiliziya, yasomwe na Musenyeri Antonino Raspanti, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Acireale akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi ba Sisile yasabye abakirisitu gukomeza kugira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.

Abapadiri batandukanye nabo baje gusezeraho bwa nyuma Karidinali Romeo
Abapadiri batandukanye nabo baje gusezeraho bwa nyuma Karidinali Romeo

Mu nyigisho yatanze muri iyo misa, yibanze ku gisobanuro cy’urupfu mu kwemera kwa gikristu, ashimangira ko urupfu rutari iherezo ry’ubuzima, ahubwo ko izuka rya Kristu ari ryo shingiro ry’ibyiringiro by’abemera.

Yagize ati “Ubuzima bw’iteka buzaba byose kuri twe, buzakusanya buri gace cy’ubuzima bwacu, bukize ibyaha n’intege nke zacu.”

Musenyeri Raspanti yasobanuye ko mu isi irangwa n’intambara, urugomo, ubugizi bwa nabi n’imibabaro, umusaraba wa Kristu ari ikimenyetso cy’urukundo n’agakiza, aho abantu bashobora kubona amahoro no gushyira imibabaro yabo.

Yongeyeho ko urupfu rw’umwepiskopi rushobora no kuba ubuhamya bw’ukwizera, bwibutsa abakirisitu izuka rya Kristu n’intsinzi ye ku rupfu.

Abakiristu, umuryango, abavandimwe n'inshuti baje gusezera no gusabira Karidinali Romeo
Abakiristu, umuryango, abavandimwe n'inshuti baje gusezera no gusabira Karidinali Romeo

Musenyeri Corrado Lorefice, Arikiyepiskopi wa Palermo, yasobanuye ko Kiliziya n’abakirisitu bagomba gushimira Imana ku buzima bwa Karidinali Romeo no ku byo yakoze mu murimo w’iyogezabutumwa.

Yashimiye umuryango wa nyakwigendera na Diyosezi ya Acireale ku rukundo, ubufasha n’ubuvandimwe bamugaragarije, cyane cyane mu bihe bya nyuma by’ubuzima bwe.

Mu kwibuka umurimo we i Palermo, Corrado yagarutse ku ruhare rwa Romeo mu gukomeza iyogezabutumwa, kwita ku miryango, gufasha abantu biyumva nk’abahamagawe n’Imana mu buzima bw’ubusaseridoti n’uburezi bw’abihayimana, ndetse no gushyigikira amashyirahamwe ya Kiliziya n’imiryango y’abihayimana.

Yashimangiye kandi ko Romeo wari afite umutima wo kwita ku bantu bari mu bibazo, abari ku mihanda n’abari mu buzima bw’ubwigunge. Mu byo yibukije harimo imbaraga Romeo yahaye ibikorwa bya Caritas, umuryango wa Kiliziya ufasha abakene n’abandi bakeneye ubufasha.

Arikiyepiskopi Corrado yavuze ko umurage wa Romeo ugomba gukomeza kuba isoko y’imbaraga kuri Kiliziya, cyane cyane mu bikorwa byo kwamamaza Inkuru Nziza no gukorera abantu.

Corrado Lorefice
Corrado Lorefice

Mu bundi butumwa bwatanzwe harimo ubwa Karidinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta wa Vatikani, ndetse n’ubwa Perezida w’u Butaliyani, Sergio Mattarella.

Ubutumwa bwabo bwagaragaje ko urupfu rwa Romeo rwababaje abantu bo mu nzego zitandukanye, haba muri Kiliziya no mu buyobozi bw’igihugu.

Nyuma y’imihango yo kumusezeraho bwa nyuma no guturirwa igitambo cya Misa, umurambo wa Karidinali Paolo Romeo washyinguwe mu cyumba cyihariye cyo gushyinguramo kiri muri Katedrali ya Acireale.

Karidinali Paolo Romeo yari muntu ki?

Karidinali Paolo Romeo yavukiye i Acireale ku wa 20 Gashyantare 1938, akaba yari uwa gatanu mu bana icyenda bo mu muryango we.

Yahawe ubupadiri ku wa 18 Werurwe 1961. Nyuma y’amasomo ya tewolojiya n’amategeko ya Kiliziya, yinjiye mu mirimo ya dipolomasi ya Vatikani mu 1967, akorera mu bihugu n’uturere birimo Filipine, u Bubiligi, Luxembourg, ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Venezuela, u Rwanda n’u Burundi.

Mu 1983, yagizwe Arikiyepiskopi wa Vulturia na Nunisi wa Papa muri Haiti. Nyuma yaje guhagararira Vatikani muri Kolombiya, muri Kanada, mu Butaliyani no muri Repubulika ya San Marino.

Ku wa 19 Ukuboza 2006, yagizwe umuyobozi wa Arikidiyosezi ya Palermo, maze atangira ku mugaragaro uwo murimo ku wa 10 Gashyantare 2007. Papa Benedigito wa XVI yamugize Karidinali ku wa 20 Ugushyingo 2010.

Yayoboye Arikidiyosezi ya Palermo kugeza mu 2015, nyuma aguma kuba Karidinali na Arikiyepiskopi wahoze ayiyobora, akaba asize umurage wo kwita ku bantu bari mu buzima bugoye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose