Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Uganda: Diyosezi ya Fort Portal yatangaje ko umupadiri wayo witabye Imana aguye muri CHUK azashyingurwa i Kigali

Diyosezi Gatolika ya Fort Portal muri Uganda yatangaje ko Padiri Jacent Uw’Imana, witabye Imana ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2026, azashyingurwa i Kigali mu Rwanda. Itariki yo kumushyingura ntiratangazwa, mu gihe misa yo kumusabira izabera muri Katederali ya Virika, muri Uganda ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, saa tanu za mu gitondo.

Uganda: Diyosezi ya Fort Portal yatangaje ko umupadiri wayo witabye Imana aguye  muri CHUK azashyingurwa i Kigali
Uganda: Diyosezi ya Fort Portal yatangaje ko umupadiri wayo witabye Imana aguye muri CHUK azashyingurwa i Kigali

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 29 Ukwakira 2026, Musenyeri Robert K. Muhiirwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Fort Portal, yamenyesheje Abepiskopi, abapadiri, abihayimana, abayobozi mu nzego bwite za Leta, abavandimwe n’abakirisitu inkuru y’urupfu rwa Padiri Jacent Uw’Imana.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Padiri John K. Tumuhairwe, umunyamabanaga wa Diyosezi ya Fort Portal, rivuga ko Padiri Jacent yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, bizwi nka CHUK, mu Rwanda.

Diyosezi yatangaje ko azashyingurwa i Kigali, ariko ko itariki n’andi makuru ajyanye n’imihango yo kumushyingura bizamenyeshwa nyuma.

Mu rwego rwo kumusezeraho no kumusabira, Diyosezi ya Fort Portal yateguye misa yo kumusabira izaba ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, saa tanu za mu gitondo, muri Katederali ya Virika, i Fort Portal muri Uganda.

Amakuru yatangajwe na Diyosezi ya Fort Portal agaragaza ko Padiri Jacent Uw’Imana yari asanzwe akorera muri Paruwasi ya Yerya, aho yari padiri wungirije wa paruwasi, akaba kandi yari n’umupadiri ushinzwe kwita ku banovisi bari kwitegura kuba abihayimana.

Urupfu rwe rwabaye igihombo ku muryango wa Kiliziya yakoreragamo, cyane cyane abakristu n’abo bakoranaga mu butumwa bwo kwamamaza Ivanjili no kwita ku bakirisitu.

Mu bisanzwe, abapadiri ba Diyosezi ya Fort Portal iyo bitabye Imana bashyingurwa mu irimbi ry’abapadiri rya Mutagatifu Yohani Mariya Vianney riherereye i Kijanju, mu gace ka Virika, muri Fort Portal.

Icyakora, kuri Padiri Jacent Uw’Imana, Diyosezi yatangaje ko azashyingurwa mu Rwanda, i Kigali. Itariki yo kumushyingura n’andi makuru ajyanye n’imihango azamenyeshwa nyuma.

Ibi bivuze ko abakristu n’abandi bose bifuza kwifatanya n’umuryango we mu mihango yo kumushyingura bagomba gutegereza andi makuru azatangwa na Diyosezi

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose