Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Biteguye kuza mu Rwanda

Komite Nyobozi y'Ihuriro Gatolika ry'Itangazamakuru (SIGNIS), yateranye kuri uyu wa 4 Mata 2024, yagarutse ku cyemezo cy'uko iri huriro rizakorera Inteko rusange yaryo mu Rwanda mu mwaka wa 2026, iboneraho kurebera hamwe ibimaze gukorwa nyuma y'uyu mwanzuro.

Biteguye kuza mu Rwanda
Biteguye kuza mu Rwanda

Iyi nama yabaye ku buryo bw'ikoranabuhanga yahuje abagera kuri 22 bari baherereye ku migababe yose y'isi.

Uretse ingingo irebana n'ibikorwa by'iri huriro hirya no hino ku isi, Iyi nama yagize umwihariko wo kurebera hamwe ibimaze gukorwa nyuma y'aho, iri huriro ryemereje ko rizakorera Inteko rusange yaryo I Kigali mu Rwanda mu mwaka wa 2026.

Umugabane w'Afurika ugiye no kwakira Inteko rusange y'iri Huriro bwa mbere wari uhagarariye na Padiri Walter Ihejirika, wo mu gihugu cya Nijeriya akaba ayobora iri huriro ku rwego rw'Afurika na Padiri Fidele Mutabazi, Ahagarariye iri hurioro mu Karere k'Afurika yo hagati.

Nk'uko byagaragajwe na Padiri Walter Ihejirika, ibikorwa byo kwitegura iyi nteko rusange byaratangiye, aho Komite Nyobozi y'iri huriro ku rwego rw'Afurika yateranye tariki 7 Werurwe 2024, yatangije ku mugaragaro imyiteguro, ihera ku gikorwa cyo kwemeza komite zitandukanye zizashyirwaho mu rwego rwo guteganya ibikorwa bijyanye n'imyiteguro.

Yakomejej agaragaza ko uyu mwaka wa 2023 uzarangira Komite zose zikenewe zaramaze gushyirwaho ndetse haranashyizweho gahunda ihamye y'ibizakorwa mu gice cyo kwitegura iki gikorwa cy'Amateka kuri Kiliziya yo muri Afurika.

Madame Helene Osman, Umuyobozi mukuru wa SIGNIS, yashimye ibimaze gukorwa, avuga ko bizakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo iri huriro rizagende neza. Yatangaje kandi ko Ubuyobozi bw'iri huriro bwiteguye gutanga umuganda ukenewe mu bikorwa byo gutegura iyi nteko rusange.

Mu byihutirwa byagaragajwe n'iyi nama ni ukwemeza Insanganyamatsiko y'iyi nteko rusange n'amatariki izaberaho. Ibi bikaba bizemezwa mu nama itaha, nyuma yo guhuza ibitekerezo.

Helene Osman, Umuyobozi Mukuru wa SIGNIS
Helene Osman, Umuyobozi Mukuru wa SIGNIS
Abagera kuri 22 bo ku migabane itandukanye ni bo bitabiriye Inama yo gutangiza imyiteguro
Abagera kuri 22 bo ku migabane itandukanye ni bo bitabiriye Inama yo gutangiza imyiteguro
Abagize Komite Nyobozi ya SIGNIS
Abagize Komite Nyobozi ya SIGNIS
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose