Kenya irishimira umuganda wa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry'Igihugu
Perezida wa Kenya yatangaje ko iki gihugu gisha uruhare Kiliziya Gatolika igira mu iterambere ry'igihugu.
Ibi yahitangaje nyuma yo kwakira no kugirana ibiganiro n'Abepiskopi bahagarariye Inama y'Abepiskopi muri Kenya.
Yagize ati"Kiliziya Gatolika ni umufatanyabikorwa w'imena muri gahunda zitandukanye z'iterambere ry'igihugu cyacu. Twishimira umuganda wabo mu burezi, ubuzima kandi twifuza no gukorana mu guteza imbere imiyoborere myiza."
Ibiganiro byahuje Perezida wa Kenya n'Abahagarariye Kiliziya Gatolika byabereye mu ngoro y'umukuru w'Igihugu i Nairobi.
Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika ibi biganiro byarimo Abepiskopi batandukanye barimo ba Arikiyepiskopi Maurice Makumba wa Kisumu, Antony Muheria wa Nyeri, Martin Kivuva wa Mombasa, Philip Anyolo wa Nairobi, n'Abepiskopi barimo Myr Dominic Kimengich wa Eldoret, Myr Michael Odiwa wa Homabay na Padiri Jude James Waweru.
Kiliziya Gatolika muri Kenya ifite Diyosezi 24 zigabanyijemo intara z'ubutumwa 4.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.