INES-Ruhengeri yahimbaje Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, ihamagarirwa kuyoborwa na Roho Mutagatifu
Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2026, INES-Ruhengeri yahimbaje Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, waragijwe iri shuri.
Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri.
Mu nyigisho ye, Musenyeri Gabin yavuze ko Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II bahimbaza kuri uyu munsi, yakiriye Roho w’Imana akamwohereza, na we akemera kuyoborwa na we kuva mu buto bwe, mu busore bwe, mu gihe cy’amasomo no mu mirimo itandukanye yakoraga buri munsi. Yongeyeho ko yakomeje kuyoborwa na Roho Mutagatifu mu muhamagaro we nk’umusaserdoti, nk’Umwepiskopi, ndetse no mu nshingano ze nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yose, Papa wa 264.
Ati ‘’Uwo Roho Mutagatifu niwe wakomeje kuyobora abemera kuva cyera cyane mu rugero rwa ba Izayi umuhanuzi ugakomeza kugeza kuri uyu Mutagatifu duhimbaza uyu munsi wageze na hano kuri ubu butaka bw’u Rwanda, ugakomeza n’abandi benshi, abamuhabwa uyu munsi n’abazamuhabwa ejo bundi, uwo Roho w’Imana agakomeza akabayobora, uwo Roho w’Imana agakomeza akabagira ibikoresho, uwo Roho w’Imana akabagira intumwa, uwo Roho w’Imana akabagira abagabo cyangwa se abahamya mu bantu aho bari hose.’’
Yongeyeho ko abemeye kwakira Roho Mutagatifu ari bo bemera kuba intumwa ze, bakemera ko abigarurira, akababera umuyobozi kandi akabamurikira mu nzira zabo za buri munsi, muri gahunda zabo no mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Musenyeri Gabin yaboneyeho gusaba umuryango mugari wa INES-Ruhengeri kwemerera Roho w’Uhoraho kubayobora.
Ati ‘’Aka ni akanya ka buri wese ko kwibaza, ese uriyumvamo umwuka w’uhoraho ugutwikiriye wese uko wakabaye cyangwa se uwo mwuka w’uhoraho udutwikiye agace kamwe ahasigaye hatwikiwe n’indi myuka cyangwa se Sekibi?’’
Yakomeje agira ati ‘’Ese ubu amaso yanjye arareba ibyo uhoraho yifuza, amatwi yanjye arumva neza ibyo Roho w’Imana ambwira, ese umunwa wanjye uravuga ibyo Roho w’Imana ashima cyangwa amubwiriza, ese ibitekerezo byanjye biyobowe na Roho mutagatifu, mu magambo make ubuzima bwawe buyobowe na nde, bumurikiwe na nde?’’
Yasoje ubutumwa bwe avuga ko ari yo mpamvu bakwiye guhora bavugurura umubano bafitanye n’Imana n’ubusabane bafitanye na Roho w’Imana, kugira ngo bakomeze kuyoborwa na we mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.