Ku nshuro ya kane, Abaseminari bakuru bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2026, abaseminari bakuru barenga 500 bo mu maseminari makuru ane yo mu Rwanda bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho, mu Ntara y’Amajyepfo, bagamije gushimira Imana kubera ingabire y’Ubusaserdoti yabahaye, kuyitura abaseminari n’abarezi batangiye umwaka w’amashuri, ndetse no guhimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari.
Uru rugendo nyobokamana rwitabiriwe n’abaseminari bakuru bo muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, Seminari Nkuru ya Kabgayi, Seminari Nkuru ya Rutongo na Seminari Nkuru ya Nyumba, bari kumwe n’abarezi babo, ndetse baherekejwe n’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda.
Ni urugendo abaseminari bakuru bamaze kugira umuco wo gukora buri tariki ya 7 Ukwakira, umunsi w’ingenzi mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kuko ari bwo mu mwaka wa 1917 abasore babiri b’Abanyarwanda, Balthazar Gafuku na Donat Reberaho, bahawe Ubusaserdoti i Kabgayi.
Muri uru rugendo, habaye kandi Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro.
Umwe mu bahagarariye abandi baseminari bo mu Rwanda yavuze ko uyu munsi ari umunsi udasanzwe kuri bo.
Ati ‘’Uyu munsi ni umunsi udasanzwe kuri twe, Tariki ya 07 Ukwakira yabaye umunsi wacu nk’abaseminari bo mu Rwanda, none twongeye guteranira hano i Kibeho ku munsi mukuru wa Bikira Mariya w’Umwamikazi wa Rozari kugira ngo dusubize amaso inyuma dushimire Imana kubw’inema yaduhaye kandi tunarebe imbere tuyisabe kutuyobora mu mwaka mushya w’amashuri dutangiye.’’
Yakomeje avuga ko uyu mwaka ari uwa kane wikurikiranya baza i Kibeho, batazanywe no kuvuga amagambo menshi gusa yo gushimira, ahubwo baje gutura umubyeyi Bikira Mariya ubuzima bwabo n’urugendo rwabo rugana ku Busaserdoti.
Ati ‘’Mu byukuri kuri twe Kibeho si ahantu tuza gusura gusa ni ahantu hatwibutsa ko Imana ikomeza kuvugana n’abayo ikabahamagarira guhinduka no guhindura ubuzima bwabo. Hano kandi i Kibeho twongera kumva ijwi ry’umubyeyi we yutubwira kwihana gusenga no kugira ukwemera.’’
Yashimiye kandi buri wese wagize uruhare mu gutegura uru rugendo nyobokamana, aboneraho gusaba inkunga y’isengesho kugira ngo urugendo barimo bazarusohoze amahoro.
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, unashinzwe Komisiyo y’Abasaserdoti n’Amaseminari Makuru, mu ijambo rye yagarutse kuri iyi tariki ya 7 Ukwakira, avuga ko ari itariki ibutsa amateka akomeye ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Ati ‘’Iyi Tariki ya 07 Ukwakira ni itariki y’amateka mu gihugu cyacu, muri Kiliziyab yacu kuva mu 1917, hashize imyaka 109, hari ku itariki ya 07 ukwa 10 mu 1917 ubwo abasore babiri b’abanyarwanda bahabwa ubusaserdoti i Kabgayi, ni umugisha ukomeye Imana yahaye Kiliziya nyuma y’imyaka 17 gusa tumenye Ivanjiri ya Yezu Kristu.’’
Yongeyeho ko kuva icyo gihe, icyo giti cy’inganzamarumbo cyakuze, aboneraho kwibutsa abaseminari ko ari amashami y’icyo giti cyameze ku butaka bw’u Rwanda.
Ati ‘’Namawe reka tubashimire, muri amashami ashisha natwe atuma dushisha, Abepiskopi banyu turashishe kubera mwebwe mashami ashishe, n’umuryango w’Imana wose. Kuba Imana ibahamagara ikabomeka kuri icyo giti mukayemerera muri umugisha muri Kiliziya y’u Rwanda, muri Kiliziyab yose muri amizero ya Kiliziya.’’
Ubuyobozi bw’amaseminari makuru yo mu Rwanda bwatangaje ko abaseminari barenga 500 ari bo bitabiriye uru rugendo nyobokamana i Kibeho ku nshuro ya kane.
Seminari Nkuru ya Nyakibanda yari ihagarariwe n’abaseminari 201, mu gihe Seminari Nkuru ya Kabgayi yari ihagarariwe n’abaseminari 252. Muri abo bo muri Kabgayi harimo 180 b’abadiyoseze, abasaleziyani 24, ababenedigito 2, abalogosiyanisti 18, abalazaristi 15 n’abasakrakeri 17.
Seminari Nkuru ya Rutongo yari ifite abaseminari 66, mu gihe Seminari Nkuru ya Nyumba yari ihagarariwe n’abaseminari 20.
Aba baseminari bose baturuka mu bihugu bitandukanye, bakaba barangajwe imbere n’abarezi babo.
Uru rugendo nyobokamana rwabaye umwanya wo gushimira Imana ku ngabire y’Ubusaserdoti, gusabira abaseminari n’abarezi mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri, no kwiyegereza umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari, basaba ko yabafasha gukomeza urugendo rwabo rwo kwitegura Ubusaserdoti no gukorera Kiliziya.
Ibitekerezo (1)
-
O
Ok 07 Ukwakira 2026
Abafaratiri tubifurije umwaka mwiza w'amashuri.