Abaharanira ubuzima basabye Guverineri wa Ogun muri Nigeria kwanga itegeko ryemera gukuramo inda
Abaharanira uburenganzira bwo kubaho, bafatanyije n’umuryango Gatolika wa CitizenGO, basabye Guverineri wa Leta ya Ogun muri Nigeria, Dapo Abiodun, kudashyira umukono ku mushinga w’itegeko ryemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda, basaba ko ahubwo awusubiza Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo wongere gusuzumwa.
Mu busabe bwabo, aba bakora ibikorwa byo kurengera ubuzima bagaragaje impungenge z’uko iryo tegeko rishobora gutuma gukuramo inda byoroha, ndetse rikagira ingaruka ku burenganzira bw’ibitaro n’abakozi bo kwa muganga bashingiye ku myemerere yabo ya gikristu mu kwanga gutanga serivisi zo gukuramo inda.
Uyu mushinga w’itegeko wemejwe n’abadepite bo muri Leta ya Ogun ku wa 24 Nzeri 2026, nyuma woherezwa kuri Guverineri kugira ngo awushyireho umukono.
Mu busabe bwabo bwashyikirijwe Guverineri, aba Gatolika bagaragaje ko intego yo kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara ari nziza, ariko ko igisubizo kidakwiye kuba kwemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda, ahubwo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kunoza serivisi z’ubuvuzi ku bagore batwite no gufasha abatwaye inda batateganyaga.
Bagize bati “Ababyeyi barokorwa no kwitabwaho n’abaganga babifitiye ubumenyi igihe cyo kubyara, guhabwa ubufasha bwihuse igihe habaye ibibazo mu gihe cyo kubyara, ndetse no gushyigikirwa by’ukuri ku mugore uhuye n’inda atateganyaga. Aho ni ho Leta ya Ogun ikwiye gushyira imbaraga.”
Aba basabye Guverineri kandi ko yakwitondera ingingo ziri muri uwo mushinga, bavuga ko zishobora gutuma gukuramo inda byemerwa kugeza ku byumweru 12 by’inda hatabayeho gusabwa impamvu yihariye. Nyuma y’icyo gihe, ngo bishobora kwemerwa hashingiwe ku mpamvu zirimo n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Bavuga kandi ko uwo mushinga ushobora kubangamira ibitaro n’abakozi bo kwa muganga banga kugira uruhare mu gukuramo inda bitewe n’imyemerere n’amahame agenga umutimanama wabo.
Ku bijyanye n’amategeko, aba baharanira ubuzima bavuga ko hari impungenge z’uko uwo mushinga ushobora kunyuranya n’amategeko asanzwe ya Nigeria. Bagarutse ku biteganywa n’ingingo za 228 kugeza kuri 230 z’Igitabo cy’Amategeko Ahana ibyaha (Criminal Code), zihana ibikorwa bitandukanye bijyanye no gukuramo inda mu majyepfo ya Nigeria.
Banagarutse ku ngingo ya 4(5) y’Itegeko Nshinga rya Nigeria, ivuga ko mu gihe itegeko rya Leta ritandukanye n’iry’igihugu, itegeko ry’igihugu ari ryo rigomba gukurikizwa igihe ryashyizweho mu buryo bwemewe.
Mu nkuru yasohotse ku wa 5 Ugushyingo mu kinyamakuru BusinessDay, umunyamategeko Joshua Nwachukwu na we yagaragaje ikibazo cy’ububasha bw’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Ogun mu gushyiraho ingingo nk’izo, yibaza niba ifite ububasha bwo kuzemeza.
Aba baharanaira uburenganzira bwo kubaho kandi bagaragaje impungenge z’uko kwagura uburyo bwo kubona serivisi zo gukuramo inda bishobora guha abahohotera abagore n’abakobwa uburyo bworoshye bwo guhisha ibyaha bakoze.
Mu butumwa bwabo, basabye Guverineri Dapo Abiodun kuzirikana indahiro yarahiye yo kubahiriza Itegeko Nshinga, bakamwibutsa ko afite ububasha bwo kwanga gushyira umukono kuri uwo mushinga no kuwusubiza Inteko Ishinga Amategeko.
Bagize bati “Guverineri Abiodun yarahiye ko azubahiriza Itegeko Nshinga. Afite ububasha bwo kwanga gushyira umukono kuri uyu mushinga w’itegeko no kuwusubiza Inteko Ishinga Amategeko. Nta kindi tumusaba kirenze inshingano ze. Turamusaba gusa kuzisohoza.”
Aba bakora ibikorwa byo kurengera ubuzima basoje basaba abakirisitu n’abayisilamu, baba abo muri Leta ya Ogun cyangwa ahandi muri Nigeria, gushyigikira ubusabe bwabo bashyiraho amazina yabo kuri petisiyo igamije gusaba Guverineri kwanga uwo mushinga w’itegeko.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.