Ghana: Inama y’Abagore bo muri Kiliziya Gatolika yasabye ko abahohotera abana babiryozwa
Inama y’Abagore bo muri Kiliziya Gatolika muri Arikidiyosezi ya Accra (AACCW], mu gihugu cya Ghana, basabye ko hakorwa iperereza ryihuse ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, kandi abaryihishe inyuma bose bakaryozwa ibyo bakoze hakurikijwe amategeko.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iterabwoba, gutoteza no gukoresha abana mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.
Aba bagore bavuze ko buri kirego cy’ihohoterwa rikorerwa abana kigomba gukurikiranwa vuba kandi kinyamwuga, hatitawe ku mwanya umuntu akoraho, ubutunzi, icyubahiro cyangwa ububasha afite mu muryango cyangwa mu kigo akorera.
Bagize bati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni icyaha; si ikibazo cy’imyitwarire gikemurirwa mu rwego rw’ikigo.”
Bashimangiye ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana atari inshingano z’umuryango umwe cyangwa ikigo kimwe gusa, ahubwo ko ari inshingano rusange isaba ubufatanye bw’inzego za Leta, amashuri, imiryango, amadini n’abaturage muri rusange.
Aba bagore basabye inzego zibishinzwe kujya zikurikirana ibirego byose by’ihohoterwa rikorerwa abana, kugira ngo ababigizemo uruhare bagezwe imbere y’ubutabera. Banasabye ko abantu bose bagerageza kubangamira iperereza, gutera ubwoba abayobozi bafite amakuru cyangwa abahohotewe, ndetse no gusibanganya ibimenyetso, na bo ko babiryozwa.
Mu rwego rwo kongera ubunyamwuga n’ubugenzuzi mu bigo by’amashuri, basabye Urwego rushinzwe Uburezi muri Ghana (GES) n’izindi nzego bireba kujya zitangaza raporo zigaragaza umubare w’ibirego by’ihohoterwa ry’abana, uko iperereza ryabyo ryakozwe n’ingamba zafashwe, ariko amakuru y’abahohotewe n’abandi bireba akagirwa ibanga.
Banasabye ko inzego zishinzwe amategeko n’izigenzura imikorere y’ibigo zongera gukurikirana uko ibirego by’ihohoterwa bikemurwa, kugira ngo hatagira ikigo cyangwa umuntu wirengagiza inshingano zo kurinda abana.
Aba bagore kandi bashimangiye ko abana n’abatangabuhamya bagomba guhabwa uburyo bwizewe kandi bw’ibanga bwo gutanga amakuru ku ihohoterwa, badatinya ko bashobora gushyirwa ahagaragara, guterwa ubwoba cyangwa kwihimurwaho.
Ku bijyanye n’abamaze guhura n’ihohoterwa, basabye ko bahabwa ubuvuzi bukwiye, ubufasha bwo mu mutwe n’ubujyanama mu by’amategeko. Banasabye ko barindwa ivangura, iterabwoba n’ibikorwa byose bishobora kubagiraho ingaruka kubera gutanga amakuru.
Mu itangazo ryabo, banagarutse ku ihohoterwa rikorerwa abana mu miryango, cyane cyane irishingiye ku gitsina, harimo n’aho ababyeyi b’abagabo bafata ku ngufu abakobwa babo, bavuga ko ibyo ari ibikorwa bihonyora uburenganzira bw’umwana, agaciro ke n’umutekano we.
Bagize bati “Imibiri yabo si igikoresho cyo kugurana cyangwa kugeraho inyungu runaka.”
Bashimangiye ko buri mwana afite uburenganzira bwo kubaho mu mutekano, kubahwa, kurindwa ihohoterwa no kutavogerwa ku mubiri we.
Aba bagore kandi bagaragaje ko mu kurinda abana ihohoterwa hatagomba kwibandwa ku bakobwa gusa, kuko n’abahungu bashobora guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukoreshwa mu bikorwa bibatesha agaciro. Basabye ababyeyi, amadini n’abaturage gufatanya kurinda abana bose hatitawe ku gitsina cyabo.
Basabye kandi ko ibirego byose by’ihohoterwa rikorerwa abana, harimo n’abatawe n’imiryango yabo cyangwa abana baba bonyine badafite ababakurikirana, byitabwaho kandi bigakurikiranwa kugira ngo bahabwe uburinzi bukwiye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.