Numva ndi mu rugo iwanjye - Papa Leo XIV ageze muri Peru
Papa Leo XIV kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2026, yongeye kugera muri Peru, igihugu yamazemo imyaka myinshi akora ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika nk’umumisiyoneri wo mu muryango w’Aba-Augustini, nyuma aza no kuba Musenyeri wa Chiclayo.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Papa yakiriwe ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Callao, agirana ibiganiro na Perezida Keiko Fujimori, anageza ijambo ku bayobozi ba Leta, abahagarariye sosiyete sivile ndetse n’abadipolomate mu nzu mberabyombi ya Grand National Theatre i Lima.
Nagarutse mu rugo, hano numva ndi mu rugo iwanjye
Mu gusoza ibikorwa by’uwo munsi, nyuma yo gufata amafunguro ya nimugoroba, Papa Leo XIV yagiye kuri balkoni y’icyicaro cy’intumwa za Papa i Lima (Apostolic Nunciature), asuhuza imbaga y’abakirisitu yari yateraniye hanze kugira ngo imwifurize ijoro ryiza.
Mu ijambo rye, Papa yashimiye Abanya-Peru uburyo bamwakiriye, avuga ko yumva agarutse mu rugo.
Yagize ati “Nagarutse mu rugo. Hano numva ndi mu rugo iwanjye.”
Yabasabye gukomeza gusengera amahoro, ndetse anavuga mu buryo bw’urwenya aganira, ko ibirori byashoboraga gukomeza, ariko bitarenza urugero kuko n’abaturanyi na bo bakeneye kuruhuka mu mahoro.
Mbere yo kuyobora abari aho mu isengesho rya Dawe uri mu Ijuru no kubaha umugisha, Papa yasabye ko habaho isengesho ryihariye risabira imiryango.
Yagize ati “Ni ingenzi cyane gutekereza ku miryango no gushaka uburyo bwo kwimakaza ubumwe mu miryango yacu.”
Yasoje abifuriza ijoro ryiza agira ati “Ijoro ryiza, tuzongera kubonana ejo.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.