Papa Leo XIV yibukije ko Kiliziya ifasha abantu kwita ku bibazo byimbitse by’ubuzima
Papa Leo XIV yavuze ko ubutumwa bw’ibanze bwa Kiliziya muri iki gihe ari ugufasha abantu kuzirikana ibibazo byimbitse by’ubuzima, birimo inkomoko n’iherezo ry’umuntu, igisobanuro cy’urukundo n’icy’imibabaro, ashimangira ko Kiliziya igomba kubigeraho cyane cyane binyuze mu butagatifu bw’umuntu ku giti cye no mu rukundo rwa kivandimwe.
Ibi yabigarutseho mu nyigisho yatanze mu nama rusange yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Ukwakira 2026, ubwo yakomezaga kuzirikana ku gice cya kane cy’igice cya mbere cy’inyandiko ya Konsili ya Vatikani ya Kabiri yitwa Gaudium et spes, ivuga kuri Kiliziya n’uruhare rwayo mu isi ya none.
Mu nyigisho ye, Papa yagaragaje ko muri iki gihe abantu bashobora gushorwa mu mibereho ishingiye ku gushaka no gukoresha ibintu bifatika, nyamara ubuzima bw’umuntu bufite agaciro karenze ibyo atunze.
Yagize ati “Ubutumwa bwa mbere bwa Kiliziya mu isi ya none ni ugufasha abantu kwita ku bibazo byimbitse by’ubuzima: ibibazo birebana n’inkomoko yacu n’iherezo ryacu, kimwe n’ibirebana n’igisobanuro cy’urukundo n’imibabaro.”
Yongeyeho ko umutima w’umuntu waremwe kugira ngo ushakire ibisobanuro by’ubuzima mu Mana, aho kuguma mu gushaka iby’isi gusa, agira ati “Imitima yacu yaremewe kureba mu ijuru.”
Papa Leo XIV yasobanuye ko, nubwo Kiliziya ifite ubutumwa bwo kuyobora abantu ku Mana no ku mukiro w’iteka, inafite uruhare mu kubaka umuryango w’abantu n’isi irangwa n’ubutabera, amahoro n’ubuvandimwe.
Yagaragaje ko ubwo butumwa butagerwaho ahanini binyuze mu bikorwa bya politiki, ahubwo binyuze mu guhamya ukwemera n’urukundo, bifatanyije no guharanira ubutabera, amahoro n’ubuvandimwe.
Yagize ati “Kiliziya ntishobora kwemera ko abanyantege nke n’abakene bahohoterwa, cyangwa ko habaho inzego z’akarengane zikomeza guteza imbere imiterere y’ubuzima irangwa no kugengwa n’abandi no kubura ubutabera.”
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yashimangiye ko, bayobowe n’inyigisho za Kiliziya, abakristu bahamagarirwa gukorana n’abantu bose bafite ubushake bwo gukora ibyiza, kugira ngo baharanire icyagirira akamaro abantu bose.
Papa Leo XIV yanibukije abakristu ko ukwemera bagaragaza mu magambo kugomba kujyana n’imibereho yabo ya buri munsi.
Yagarutse ku nyigisho za ba Padiri bitabiriye Konsili ya Vatikani ya Kabiri, agaragaza ko kutagira isano hagati y’ukwemera umuntu avuga ko afite n’ibyo akora ari ikibazo gikomeye mu mibereho y’abantu.
Yagize ati “Kuba hari itandukaniro hagati y’ukwemera umuntu avuga ko afite n’imibereho ye ya buri munsi, bikwiye kubarwa mu makosa akomeye kurusha ayandi yo muri iki gihe cyacu.”
Yashimangiye kandi uruhare rw’abalayiki mu butumwa bwa Kiliziya, avuga ko bahamagarirwa kugeza indangagaciro z’Ivanjili mu nzego zose z’ubuzima, haba mu muryango, ku kazi ndetse no mu zindi nshingano bakora muri sosiyete.
Papa yakomeje avuga ko Umuryango w’Imana wose, by’umwihariko abashumba ba Kiliziya n’abahanga mu bya Tewolojiya, bahamagarirwa kuzirikana no gusuzuma imico n’imibereho by’abantu bo muri iki gihe, babishingiye ku Ijambo ry’Imana no ku Murage wa Kiliziya.
Yagaragaje ko kugira ngo ibyo bishoboke, hakenewe ubushishozi butuma umuntu adashorwa n’ibigezweho, ahubwo akabasha kureba isi mu buryo bwiza, akomeje guhamya Ivanjili uko yakabaye.
Ati “Ibi bisaba kugira ubushishozi n’umutima utagengwa n’ibigezweho mu muco w’abantu, ushobora kureba isi mu buryo bwiza, ariko ugakomeza gushikama mu gutangaza ubutumwa bw’Ivanjili uko bwakabaye.”
Yongeyeho ko ubwo butumwa budakwiye kugabanywamo ibice cyangwa koroshywa ku buryo buhakana ibyo busaba abakristu.
Mu gusoza inyigisho ye, Papa Leo XIV yagaragaje ko intego imwe rukumbi ya Kiliziya ari uguharanira ko Ingoma y’Imana isakara no kugira ngo abantu bose babone umukiro.
Yashimangiye ko ubwo butumwa bugerwaho mbere na mbere binyuze mu butagatifu bwa buri muntu no mu rukundo rwa kivandimwe.
Ati “Intego imwe rukumbi ya Kiliziya yo kwimakaza Ingoma y’Imana no guharanira umukiro w’abantu bose, igerwaho mbere na mbere binyuze mu butagatifu bw’umuntu ku giti cye no mu rukundo rwa kivandimwe.”
Yasoje asaba abakristu kwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu, kugira ngo abafashe kubaho mu butagatifu no mu rukundo, bityo n’isi ibashe kwizera no kugira amizero.
Ati “Nimucyo rero twugururire imitima yacu ibikorwa bya Roho Mutagatifu, kugira ngo adufashe kubaho mu butagatifu no mu rukundo, maze isi ibone kwizera no kugira amizero.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.