Uyu munsi mu mateka: Umunsi u Rwanda rwibukiraho abapadiri ba mbere b’Abanyarwanda
Tariki ya 7 Ukwakira ni umunsi ukomeye mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kuko ari bwo ku wa 7 Ukwakira 1917, muri Katedrali ya Kabgayi, Abanyarwanda babiri ari bo Balthazar Gafuku na Donat Reberaho bahawe Isakramentu ry’Ubusaseridoti. Ni bo babaye abapadiri ba mbere b’Abanyarwanda, nyuma y’imyaka 17 gusa Ivanjili igeze mu Rwanda.
Uyu munsi kandi ufite umwihariko mu rugendo rw’ubusaserdoti mu Rwanda, kuko kuva icyo gihe umuhamagaro w’ubupadiri wakomeje gukura, kugeza ubwo Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite abapadiri basaga hafi igihumbi.
Ivanjili yageze mu Rwanda, hakurikiraho umuhamagaro w’ubupadiri
Amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda atangira mu ntangiriro z’umwaka wa 1900, ubwo Musenyeri Jean Joseph Hirth yageraga mu Rwanda aherekejwe n’abandi bapadiri b’abamisiyoneri ndetse n’abafasha babo b’Abaganda.
Ku wa 2 Gashyantare 1900, Musenyeri Hirth n’itsinda bari ayoboye bageze i Nyanza, aho Umwami Yuhi V Musinga yari atuye. Nyuma y’iminsi mike, ku wa 8 Gashyantare 1900, bemerewe gutangiza ibikorwa by’iyogezabutumwa, ari na bwo hashinzwe Misiyoni ya mbere i Save. Nyuma hakurikiyeho Zaza mu burasirazuba, Nyundo mu burengerazuba, Rwaza mu majyaruguru, Mibilizi, Kabgayi n’ahandi.
Mu 1903, Kiliziya yatangiye gutanga Batisimu ku Banyarwanda, maze ku wa 12 Mata 1903, ku Cyumweru cya Pasika, hatangwa Batisimu kuri 26 i Save. Ibyo byari intambwe ikomeye mu rugendo rw’iyogezabutumwa mu Rwanda.
Gafuku na Reberaho batangira urugendo rwo kwiyegurira Imana
Mu 1904, abasore b’Abanyarwanda batangiye koherezwa kwiga mu iseminari i Hangiro, hafi ya Bukoba muri Tanganyika yari iyobowe n’Abadage, ubu hakaba ari muri Tanzania.
Gafuku na Reberaho ni bo baje kuba imfura z’ubusaserdoti bw’Abanyarwanda.
Bombi bakomeje amashuri yabo mu rwego rwo kwitegura Isakramentu ry’Ubusaseridoti. Kuva mu 1904 kugeza mu 1909 bize amasomo y’Iseminari nto; kuva mu 1909 kugeza mu 1910 bakomeza mu bijyanye na Filozofiya, naho kuva mu 1910 kugeza mu 1913 biga Tewolojiya.
Nyuma yaho, abaseminari b’Abanyarwanda bagaruwe mu Rwanda kugira ngo bakomeze amasomo yabo muri Seminari Nkuru yari imaze gushingwa i Kabgayi.
Balthazar Gafuku yavukiye i Zaza mu mwaka wa 1885, mu gihe cy’ingoma y’Umwami Kigeli IV Rwabugili. Se yitwaga Kamurama, nyina akaba Nyirahabimana.
Abamisiyoneri bageze mu Rwanda mu 1900, Gafuku yari akiri umusore uri hagati y’imyaka 16 na 18. Nyuma y’imyaka mike, yatangiye inzira yo kwiyegurira Imana.
Mu 1904, yoherejwe kwiga seminari hamwe na bagenzi be. Nyuma y’imyaka myinshi y’amashuri n’imyiteguro, yahawe Ubudiyakoni mu Ukwakira 1916.
Ku wa 7 Ukwakira 1917, Gafuku yahawe ubupadiri na Musenyeri Jean Joseph Hirth muri Katedrali ya Kabgayi, aba umwe mu bapadiri ba mbere b’Abanyarwanda.
Amateka agaragaza ko Gafuku atari umupadiri gusa, ahubwo yari afite n’izindi mpano. Yari azi ibijyanye n’ubuvuzi gakondo kandi yari n’umwanditsi. Mu 1929 yanditse igitabo cyiswe “Igitabo cy’abanyekori bo mu Rwanda”, kizwi kandi ku izina rya Nyirambohera. Yanditse kandi ku rurimi rw’Ikinyarwanda, harimo n’ikibonezamvugo.
Donat Reberaho we yavukiye i Save, mu majyepfo y’u Rwanda, hagati y’umwaka wa 1884 na 1894/1895, bitewe n’inyandiko y’amateka ikoreshwa. Inyandiko zitandukanye ntizihuza neza ku mwaka w’amavuko ye, ariko zihuza ko yakomokaga i Save kandi akaba yarabaye umwe mu basore ba mbere b’Abanyarwanda binjiye mu rugendo rwo kwiyegurira Imana.
Se yitwaga Semihari, nyina akaba Nyirandekeye.
Mbere yo kujya muri seminari, Reberaho yabaye umukateshiste n’umufasha w’abamisiyoneri. Yabatijwe mu ntangiriro z’iyogezabutumwa rya Kiliziya mu Rwanda, ahabwa izina rya Donat.
Mu 1904, yoherejwe kwiga hamwe na Gafuku n’abandi basore i Hangiro muri Tanganyika. Nyuma y’imyaka y’amashuri n’imyiteguro, Donat Reberaho yahawe Ubudiyakoni ku wa 8 Ukwakira 1916.
Nyuma y’umwaka umwe, ku wa 7 Ukwakira 1917, ni bwo Musenyeri Jean Joseph Hirth yamuhaye Isakramentu ry’Ubusaseridoti muri Katedrali ya Kabgayi.
Kuva uwo munsi amateka yanditse ko u Rwanda rubonye abapadiri ba mbere b’Abanyarwanda: Balthazar Gafuku na Donat Reberaho.
Mu 1919, Balthazar Gafuku na Padiri Donat Reberaho bahawe inshingano zo kuyobora Misiyoni ya Murunda, bafatanyije na Furere Oswald Rwandinzi wo mu Bayozefiti. Ibi byari amateka akomeye kuko ari bwo bwa mbere Misiyoni yo mu Rwanda yashinzwe kuyoborwa n’abapadiri kavukire b’Abanyarwanda.
Padiri Balthazar Gafuku yakomeje ubutumwa bwe kugeza apfuye ku wa 14 Kamena 1959, afite imyaka isaga 70. Yashyinguwe i Mugombwa, muri Diyosezi ya Butare, mu muhango wayobowe na Musenyeri André Perraudin.
Donat Reberaho we ariko ntiyabayeho igihe kirekire nyuma y’ubupadiri bwe. Yitabye Imana ku wa 1 Gicurasi 1926, afite imyaka igera kuri 41.
Urupfu rwe rwabaye mbere cyane y’urwa mugenzi we Gafuku, ariko umurage wabo wari umaze gushinga imizi.
Umuhamagaro w’ubupadiri ntiwahagarariye kuri Gafuku na Reberaho, ahubwo babaye ikiraro n’inzira kuri barumuna babo bagiye babakurikira kugera n’uyu munsi.
Tariki ya 7 Ukwakira: umunsi w’umwihariko ku baseminari n’abapadiri
Akamaro k’itariki ya 7 Ukwakira ntikagarukira ku mateka gusa.
Mu 2023, Abepiskopi b’u Rwanda batangije urugendo ngarukamwaka rw’abarezi n’abiga mu Maseminari Makuru bajya i Kibeho buri tariki ya 7 Ukwakira.
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi yasobanuye ko iyi tariki yatoranyijwe kubera ko ari yo Gafuku na Reberaho bahawe ubupadiri mu 1917.
Ikindi gihuza iyi tariki n’ubusaserdoti ni uko tariki ya 7 Ukwakira ari umunsi Kiliziya yizihizaho Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari.
Ku bw’iyo mpamvu, umunsi w’abaseminari n’abarezi b’amaseminari i Kibeho waje kugira igisobanuro cyihariye: kwibuka inkomoko y’ubusaserdoti bw’Abanyarwanda no gusabira umuhamagaro w’abazaba abapadiri mu bihe bizaza.
Uyu munsi, ku wa 7 Ukwakira 2026, hashize imyaka 109 Balthazar Gafuku na Donat Reberaho bahawe ubupadiri, kandi umurage wabo uracyavugwa.
Tariki ya 24/05/2025, mu birori byo kwizihiza Yubile y’ubusaserdoti ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali, byahimbarijwe mu Iseminari nto ya Mt Visenti wa Pawulo/NDERA, irerero ry’ibanze ry’abasaserdoti ba Arkidiyosezi ya Kigali,
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali yavuze ko Kiliziya Gatolika ifite ikibazo cy’ubuke bw’abasaserdoti bakora ubutumwa hirya no hino mu bikorwa bitandukanye bya Kiliziya, bityo agasaba abantu bose biyumvamo ijwi ry’Imana ribahamagarira kuba Abapadiri, kwitabira uyu muhamagaro, kuko ari amaboko Yezu Kristu akoresha mu kwamamaza Ivangili no mugutagatifuza imbaga y’Imana.
Bityo, tariki ya 7 Ukwakira ntikwiye kurebwa nk’itariki y’amateka gusa. Ni umunsi wo kwibuka aho ubusaserdoti bw’Abanyarwanda bwatangiriye, gushimira Imana ku bapadiri bose babayeho mu Rwanda kuva mu 1917, no gusabira Kiliziya kubona abasaseridoti bakomeza umurimo watangijwe na Balthazar Gafuku na Donat Reberaho.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.