Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

95 barangije mu ishuri ry’urubyiruko ryigisha Bibiliya bahawe impamyabumenyi, hatangizwa ikindi cyiciro

Kuri uyu wa 19 Kamena 2026, muri Paruwasi ya Kicukiro habereye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku rubyiruko 95 rwize mu cyiciro cya kane cy’Ishuri ry’Urubyiruko ryigisha Bibiliya, nyuma y’umwaka umwe w’amasomo. Muri ibyo birori hanatangijwe icyiciro cya gatanu cy’iri shuri.

95 barangije mu ishuri ry’urubyiruko ryigisha Bibiliya bahawe impamyabumenyi, hatangizwa ikindi cyiciro
95 barangije mu ishuri ry’urubyiruko ryigisha Bibiliya bahawe impamyabumenyi, hatangizwa ikindi cyiciro

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, wasoje ku mugaragaro iki cyiciro akanatangiza ikindi, yavuze ko uwahawe byinshi azabazwa byinshi, asaba abarangije kudaherana ubumenyi bahawe ahubwo bakabusangiza abandi.

Ati “Ijambo ry’Imana ni inkuru nziza, umuntu wamenye inkuru nziza ntabwo ayicarana, ayisangiza abandi. Uramutse ugiye kwa Nyogosenge, mu rugo I wanyu barabyaye ukamara iminsi ibiri ntacyo ubabwiye bavuga bati ese uyu mwana ni muzima? Bati ese ko yaje aho ngaho ntabwo yababwiye ko twabyaye? Bakwibazaho. Ijambo ry’Imana rero ni inkuru nziza, ni yo mpamvu mugomba namwe gukomeza kurigeza no ku bandi.”

Agaruka ku batangiye icyiciro cya gatanu, yabasabye kudategereza igihe bazasoreza amasomo ngo abe ari bwo batangira gusangiza abandi Ijambo ry’Imana.

Ati “Abatangiye namwe uko mutangiye mugende mukore ubutumwa. Ntibisaba ko mutegereza kurangiza, ahubwo ibyo mwize mujye mubisangiza abandi.”

Yatanze urugero rw’ababyeyi babo, avuga ko kera iyo bavaga mu Misa bababazaga icyo bumvise, ari na ko abakurambere bagiye babaho bamamaza ukwemera, bigatuma abantu batega amatwi Ijambo ry’Imana bakanarisangiza abandi.

Karidinali Kambanda yashimiye kandi abasoje icyiciro cya kane, avuga ko babaye intwari, anaboneraho kubaha ubutumwa bwihariye.

Ati “Muri iki gihe dufite umukoro n’ikibazo. Urubyiruko ni mwe benshi mu Banyarwanda, hafi 70%. Bisobanuye ko ari mwe gice kinini kigize Abanyarwanda n’umuryango w’abakristu. Dufite rero umurimo wo kugira ngo aba jeunes Ivanjiri ibageze kure, tuyibagezeho. Ni cyo gituma dushimira mwebwe mwafashe uyu mwanya mukiga Ijambo ry’Imana.”

Bamwe mu rubyiruko rwize muri iri shuri bakaba bahawe impamyabumenyi, na bo bashimangiye ko inyigisho bahawe zigiye kubafasha mu buzima bwabo bwa gikirisitu, ariko kandi zikazafasha n’abo biyemeje kuzagezaho Ijambo ry’Imana.

Jean de Dieu Tuyisenge, umwe mu barangije icyiciro cya kane cy’ishuri ry’urubyiruko ryigisha Bibiliya, yavuze ko amasomo bahawe yamufashije gukura mu kwizera.

Yagize ati “Numvaga ntiyizeye, ariko binyuze mu nyigisho twagiye duhabwa, uyu munsi nubwo numva nkiri kure y’abandi, bintera umwete n’inyota yo kwitanga kurushaho ku buryo niteguye no kujya mu basomyi ba Bibiliya.”

Yongeyeho ko uyu munsi atari iherezo ahubwo ari intangiriro y’urugendo rushya rwo kwamamaza Inkuru Nziza.

Ati “Twoherejwe mu butumwa bw’Ijambo ry’Imana mu miryango yacu, mu mashuri twigamo, aho dukorera n’ahandi kugira ngo dukomeze kubaka Kiliziya. Kandi ibyo dukora tubikure mu magambo gusa ahubwo tubishyire mu bikorwa bigaragare. Tugiye twiteguye kuba umunyu w’isi n’urumuri rw’isi.”

Iri Shuri ry’Urubyiruko ryigisha Bibiliya ryatangijwe na Padiri Joseph Gwiza, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kicukiro, agamije gufasha urubyiruko guhugukira Bibiliya no kurushaho kuyimenya.

Iri shuri riherereye muri Paruwasi ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, rikaba rihuza urubyiruko rubyifuza ruturuka mu maparuwasi atandukanye ya Arikidiyosezi ya Kigali.

Icyiciro cya kane cy’iri shuri cyatangiye gifite abanyeshuri 188. Muri bo, 140 ni bo bakurikiye neza amasomo, naho 130 ni bo basoje amasomo, bandika igitabo ndetse banakora urugendoshuri i Nyarushishi.

Muri abo 130, abagera kuri 35 ntibabashije guhabwa impamyabumenyi kubera impamvu zitandukanye zirimo kwimuka kubera akazi, kujya kwimenyereza umwuga, kujya kwiga hanze y’igihugu, gushyingirwa bakajya kuba kure, kutuzuza neza umukoro basabwaga gutanga, ndetse n’abagera kuri 6 bakoze umukoro ariko basabwa kuwusubiramo kugira ngo bawunoze.

Abasoje iki cyiciro baturutse mu maparuwasi atandukanye ya Arikidiyosezi ya Kigali, harimo 30 bo muri Kicukiro, 16 bo muri Sainte Famille, 10 bo muri Gikondo, 10 bo muri Remera, 8 bo muri Masaka, 5 bo muri Kagugu, 3 bo muri Saint Michel, 2 bo muri Shyorongi, 2 bo muri Gahanga, 2 bo muri Ruli, 1 wo muri Rutongo, 1 wo muri Nyamirambo, 1 wo muri Gitabage, 1 wo muri IPRC Kicukiro, 1 wo muri Kanombe na 1 wo muri Karenge.

Amasomo y’icyiciro cya gatanu yatangiranye abanyeshuri 193. Muri bo harimo 49 bo muri Kicukiro, 25 bo muri Remera, 22 bo muri Kacyiru, 19 bo muri Sainte Famille, 13 bo muri Gahanga, 9 bo muri Saint Michel, 7 bo muri Cyahafi, 6 bo muri Gikondo, 6 bo muri Kanombe, 6 bo muri Rutonde, 5 bo muri Shyorongi, 4 bo muri Kimihurura, 2 bo mu Ndera, 1 wo muri Gitabage, 1 wo muri Kabuga, 1 wo muri Kabuye, 1 wo muri Karama, 1 wo muri Masaka, 1 wo muri Mayange, 1 wo ku Murindi, 1 wo mu Musha, 1 wo mu Nemba muri Ruhengeri, 1 wo muri Nyamata, 1 wo muri Nyamirambo, 1 wo muri Rusasa, 1 wo muri Ruyenzi muri Diyosezi ya Kabgayi, ndetse n’abanyeshuri 7 baturutse mu yandi madini arimo ADEPR, EAR n’andi nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iri shuri.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose