Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Aba-Oblates de l’Assomption mu Rwanda: Ababikira batatu bongereye imbaraga ubutumwa bw’imyaka isaga 40

Ku wa 15 Kanama 2026, kuri Paruwasi Regina Mundi Rushaki, muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, habereye umuhango w’amasezerano ya burundu y’ababikira batatu bo mu muryango w’Aba-Oblates de l’Assomption. Sr. Seraphine Uwizeyamahoro, Sr. Liberatha Mukarugwiro na Sr. Claudette Karangwa ni bo biyemeje gutura Imana ubuzima bwabo bwose, mu muhango wabaye mu gitambo cya Misa cyatangije urugendo rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 75 ya Paruwasi Regina Mundi Rushaki.

Aba-Oblates de l’Assomption mu Rwanda: Ababikira batatu bongereye imbaraga ubutumwa bw’imyaka isaga 40
Aba-Oblates de l’Assomption mu Rwanda: Ababikira batatu bongereye imbaraga ubutumwa bw’imyaka isaga 40

Ni umuhango wari wuzuyemo ibyishimo, aho aba babikira batatu, imbere y’Imana, Kiliziya n’abakristu bari bateraniye hamwe, bahamije ko bahisemo gukomeza urugendo rwo kwiha Imana no kurukorera mu muryango w’Aba-Oblates de l’Assomption kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwabo.

Umuhango wayobowe na Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, wabanje kwibutsa aba babikira ko inzira yo kwiha Imana idakwiye gutinywa cyangwa gufatwa nk’inzira y’ubuzima idashoboka.

Mu butumwa yabagejejeho, Umwepiskopi yabasabye kudatinya umuhamagaro bahisemo, ahubwo bakawubamo bizeye Imana kandi bayishingikirijeho. Yabibukije ko iyo umuntu ari kumwe n’Imana, ibigeragezo byo mu rugendo bidashobora kumuca intege.

Yagize ati“Kwiha Imana ntabwo ari umurimo ukomeye. Ahubwo birakomera iyo uyigiyemo nabi, kuko iyo uri kumwe n’Imana nta cyaguca intege. Ni inzira nziza kandi yoroshye. Abavuga ko inzira yo kwiha Imana ari inzira ikomeye, ngewe ntabwo mbyemera; izo ni imbwirwaruhame z’ab’isi.”

Aya magambo yayavuze mu gihe aba babikira batatu bari bamaze gutera intambwe ikomeye mu rugendo rwabo rwo kwiyegurira Imana. Amasezerano ya burundu akaba ari ikimenyetso cy’uko bahisemo gukomeza uwo muhamagaro mu buzima bwabo bwose.

Kuri Paruwasi Regina Mundi Rushaki, uyu muhango ntiwari ibyishimo by’umuryango w’Aba-Oblates de l’Assomption gusa. Wari n’umugisha kuri Kiliziya, kuko kubona abantu biyegurira Imana ari ukubona abandi bakozi b’ubutumwa biyemeje gufasha Kiliziya kwamamaza Ingoma y’Imana.

Padiri David Bienveillance Nshimiyimana, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rushaki, avuga ko kwiyegurira Imana ari igikorwa gifitiye Kiliziya akamaro gakomeye.

Yagize ati “Mbere na mbere kwiyegurira Imana ni igikorwa cya Kiliziya. Kiliziya rero iyo ibonye abantu biyeguriye Imana ni ibyishimo kuri yo, ni umugisha kuri yo. Tuba tubonye izindi ntumwa zigiye kudufasha kwamamaza Ingoma y’Imana.”

Aba babikira b’Aba-Oblates de l’Assomption bamaze imyaka myinshi bagira uruhare mu butumwa bwa Kiliziya i Rushaki. Uruhare rwabo ntirugarukira gusa mu bikorwa by’iyobokamana, kuko banagira uruhare mu buvuzi, uburezi n’ibindi bikorwa bifasha abaturage.

Padiri David Bienveillance Nshimiyimana avuga ko ababikira b’uyu muryango bagira uruhare rukomeye mu mikorere y’Ikigo Nderabuzima cya Rushaki ndetse no mu bikorwa by’uburezi bya Paruwasi.

Yagize ati “Aba babikira b’Aba-Oblates de l’Assomption baradufasha mu butumwa bwa Kiliziya, cyane cyane mu buvuzi. Ni bo badufasha kuyobora Ikigo Nderabuzima cya Rushaki no gukurikirana ibikorwa byacyo byose. Hari n’ikigo cy’ishuri cya Paruwasi bayobora. Rero baba baje gufasha Kiliziya mu butumwa bwayo.”

Mu muryango w’Aba-Oblates de l’Assomption, amasezerano ya burundu afatwa nk’umunsi udasanzwe kandi w’ibyishimo. Ni umunsi umuryango wakira mu buryo bwuzuye umubikira wiyemeje gukomeza ubutumwa bwe kugeza ku iherezo ry’ubuzima.

Sr. Delphine Musabyimana, uhagarariye abandi babikira b’uyu muryango mu Rwanda, akaba n’umujyanama muri komite nyobozi y’Aba-Oblates de l’Assomption mu ntara y’Uburasirazuba igizwe n’u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania, avuga ko amasezerano ya burundu ari intambwe ikomeye cyane mu buzima bw’umubikira.

Yagize ati “Uyu munsi ni umunsi w’ibyishimo kuri twe kubera ko ababikira bacu batatu basezeranye burundu. Iyo umubikira asezeranye burundu ni nk’uko umugabo n’umugore basezerana kugeza ku rupfu.”

Mbere yo kugera kuri iri sezerano rya burundu, umubikira aba amaze igihe mu rugendo rwo gutegurwa no guherekezwa n’umuryango. Amasezerano ya mbere asubirwamo buri mwaka, kugeza igihe umubikira ageze ku rwego rwo gusaba gukora amasezerano ya burundu.

Sr. Delphine asobanura ko iyo uwo mubikira amaze igihe aherekejwe, agasanga koko umuhamagaro we ari uwo gukomeza muri uwo muryango, ashobora gusaba gukora amasezerano ya burundu.

Yagize ati “Ubusanzwe umubikira wacu iyo asezeranye bwa mbere asubiramo buri mwaka. Turamuherekeza. Iyo hashize imyaka ine, wa mubikira twaherekeje aba ashobora gusaba agasezerana burundu. Ubwo rero iyo asezeranye burundu natwe tukamwakira, biba ari ibyishimo by’umuryango. Tuba tuzi ko uwo muntu yiyemeje gufatanya ubutumwa natwe mu buzima bwacu bwose kugeza apfuye.”

Amateka y’Aba-Oblates de l’Assomption mu Rwanda afitanye isano ya hafi na Paruwasi Regina Mundi Rushaki. Uyu muryango washinzwe mu Bufaransa n’Umuhire Emmanuel d’Alzon ku wa 24 Gicurasi 1865, awuha umuhamagaro wo kuba abamisiyoneri no gukorera ubutumwa hirya no hino ku isi.

Mu Rwanda, Aba-Oblates de l’Assomption bahageze bwa mbere mu mwaka wa 1981. Batangiriye ubutumwa i Rushaki, muri Diyosezi ya Byumba, aho bari baje gufasha cyane cyane mu bikorwa by’ubuvuzi, by’umwihariko mu bijyanye n’ubuforomo mu Kigo Nderabuzima cya Rushaki.

Kuva icyo gihe, imyaka irenga 40 irashize uyu muryango ukorera ubutumwa i Rushaki, kandi ibikorwa byawo bikomeje kugaragara mu buzima bwa Kiliziya n’abaturage.

Ubu, mu Rwanda, Aba-Oblates de l’Assomption bafite ingo zirindwi. Ebyiri ziri muri Paruwasi ya Rukomo, izindi ebyiri muri Paruwasi ya Burehe, hari urugo ruri ku Kacyiru muri Arkidiyosezi ya Kigali, ururi i Rilima mu Bugesera, ndetse n’uru rugo rukomeje ubutumwa hano muri Paruwasi ya Rushaki.

Umuryango ukomeje no kwakira abakobwa barangije amashuri yisumbuye kandi bafite umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, kugira ngo batozwe kandi bazabashe koherezwa gukorera ubutumwa aho umuryango ubakeneye ku isi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose