Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ababikira 7 bo mu muryango w’Inshuti z'abakene bakoze amasezerano ya burundu abandi 3 bakora aya mbere

Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2022, ababikira 10 bo mu muryango w’inshuti z’abakene bakoze amasezerano muri uyu muryango. Barindwi muri bo bakoze aya burundu naho batatu bakora aya mbere. Uyu muhango wabereye muri muri Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Umubyeyi Ugira ibambe ya Rutongo muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Ababikira 7 bo mu muryango w’Inshuti z'abakene bakoze amasezerano ya burundu abandi  3 bakora aya mbere
Ababikira 7 bo mu muryango w’Inshuti z'abakene bakoze amasezerano ya burundu abandi 3 bakora aya mbere

Mu nyigisho yagejeje kuri aba babikira n’abitabiriye uyu muhango, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yavuze ko uwiyeguriye Imana aba agomba kwemera guhara byose kugira ngo akurikire Yezu Kristu ntakindi kimurangaza, mu gihe umukobwa cyangwa umuhungu ashaka akabyara, uwihayimana we agomba gukunda abandi nk'abavandimwe be agiriye ko ari abana b'Imana. Mu gihe abisi bashimangira ubwigenge bwabo, bashaka kuringanira; buri umwe ahagaze ku burenganzira bwe, uwiyegurira Imana we yemera kubihara kugira ngo akore ugashaka kw'Imana yumvira abayobozi ba Kiliziya.

Karidinali Kambanda yavuze ko ashimira aba babikira bateye intambwe kuko kwiyegurira Imana ari imbuto y'ukwemera ababwira ko bahisemo neza batigeze bibeshya. Yashimiye uyu muryango w'ababikira bahisemo kwiyuhira akuya abadashobora kukiyuhira bahumuriza abihebye no kubaha icyizere cy'ubuzima asaba abasezeranye amasezerano ya mbere kurebera kuri bakuru babo bakoze amasezerano ya burundu, na bo bagakomeza urugendo rwiza bahisemo. Yavuze ko bagikeneye abasaruzi, ko umuhamagaro uva mu bana bato, abwira abana n’urubyiruko ko ari bo bapadri b'ejo, Ababikira b'ejo, abagabo n'abagore b'ejo, kandi ko uburere bahabwa mu ishuri ari wo mutima w'uburere bwa Gikristu, bwubaka umwana kuba ashoboye kandi ashobotse ari nabyo bifasha kubaka Kiliziya no kubaka Igihugu. Yashimiye kandi Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa wabanye n’aba babikira akabaherekeza, anaboneraho kwifuriza abakristu kuzagira umwaka mushya muhire wa 2023.

Padiri Nshimiyimana Jean de Dieu Padiri Mukuru wa Paruwasi Rutongo yavuze ko mu byishimo byo kuba umukiza yatuvukiye hiyongereyeho kwakira Nyiricyubahiro Antoine KaridinaLi Kambanda ndetse n'uwo yasimbuye uri mu kiruhuko Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa byahuriranye kandi n'amasezerano y'ababikira b'inshuti z'abakene, avuga ko kuba hari ababashije gusezerana ari uko bitwaye neza.

Soeur Dativa Nikuze umuyobozi w'umuryango w'ababikira b'Inshuti z'abakene yashimiye abashumba babo uko ari 2 kuba baje kwifatanya na bo, yashimiye kandi Imana, ashimira uwashinze umuryango na Kiliziya idahwema kubaba hafi no kubaha ubufasha bakenera. Yashimiye ababyeyi babo babashyigikira, abapadri ba Paruwasi Rutongo n’abapadri babateguriye ababikira bakoze amasezerano; anashimira ubuyobozi bwite bwa Leta uburyo babahora hafi n'abakristu baturanye kuko bakorana neza batishishanya kuko na bo bibafasha gusohoza umurimo wabo neza.

Yabwiye abakoze amasezerano kutirara kuko bafite urugendo rukomeye, bakamenya ko bakwiye kurushaho gusanga abandi babafasha, babatega amatwi no kumenya kwicisha bugufi.Yasoje asaba buri wese gutanga inkunga y'isengesho kugira ngo babe Ababikira babereye Imana ndetse n'igihugu muri rusange.

Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa yifurije buri umwe wese Noheli nziza ku mutima, kuko bituma umuntu yakira Yezu Kristu urumuri rw'imitima yacu, bigakura abantu mu mwijima, bikarinda ibituma umuntu abura amahoro. Yashimiye kandi Nyiricyubahiro Antoine karidinali Kambanda wabaturiye igitambo cy'Ukaristiya akabahuza na Yezu kristu, anashimira ababikira b’Inshuti z’Abakene baba abakoze amasezerano ya burundu ndetse n'aya mbere.

Umubikira wavuze mu izina rya bagenzi be bakoze amasezerano yavuze ko bishimiye kuba bahawe amasezerano ya burundu ndetse na barumuna babo bahawe aya mbere, bashimira Imana yabashoboje, bashimira kandi ababyeyi babo baba abariho n'abatakiriho. Bashimiye ababafashije gusiza ikibanza ngo batere intambwe, bashimiye umuryango wabo binjiyemo, abapadri, abihayimana n'abandi bose babafashije, basaba inkunga y'isengesho kuko badasoje ikivi ahubwo ari bwo batangiye.

Bwana Telesphore Uwamahoro umuyobozi w'Umurenge wa Masoro wahagarariye inzego bwite za Leta yashimangiye ubufatanye buri hagati y'inzego za Leta na Kiliziya Gatolika kuko bifite umusaruro mwiza kandi ugaragara, yashimiye kandi Ababikira bahisemo gufasha abakene kuko ari impano kandi abashimira ko bemeye kuyakira. Yasabye abakristu kandi kwita ku muryango kuko bakeneye umuryango ukeye kandi uzira amakimbirane n'ibindi byose biwubangamiye, yabasabye kugirana inama no guha abana uburere bwiza kandi ababyeyi bakabanza kuba intangarugero kuko ntawutanga icyo adafite. Yashimiye kandi ababyeyi babyaye Ababikira kuko babahaye uburere bwiza.

Ababikira bakoze amasezerano ya mbere ni Anne Marie Uwiragiye uvuka muri Paruwasi Congo Nil/Nyundo, Clarise Mukashyaka wa Paruwasi Rutongo/Kigali, na Josephine Mukabisangwa wo muri Paruwasi ya Kabgayi/Kabgayi. Ababikira bakoze amasezerano ya burundu ni Mama Agnes Musabemariya wo muri Paruwasi Birambo/Nyundo, Mama Alphonsine Nyirambuzehose wo muri Paruwasi Munanira/Kigali, Mama Anisie Nyiranizeyimana wo muri Paruwasi Biruye/Nyundo, Mama Appolinaire Dusengimana wo muri Paruwasi Kigarama/Kigali, Mama Geraldine Uwimana wo muri Paruwasi Musha/Kigali, Mama Helene Mukanshimiyimana wo muri Paruwasi Rukomo/Byumba,na Mama Roselyne Muhawenimana wo muri Paruwasi ya Zaza/Kibungo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose