Ababikira b’Abapalotini batangiye urugendo rwa Yubile y’Imyaka 50 bageze mu Rwanda
kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti i Gikondo, hatangirijwe Yubile y’imyaka 50 Ababikira b’Abapalotini bamaze bageze mu Rwanda, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, avuga ko kwiyegurira Imana ari umuhamagaro ugaragarira mu masezerano y’ubusugi, ubukene no kumvira, agamije gufasha abiyeguriye Imana kuba abahamya b’ubuzima buboneye no gukangurira abandi kugarukira Imana.
Yabigarutseho muri ibi birori byahujwe no guhimbaza Yubile y’imyaka 25 y’Amasezerano yo kwiyegurira Imana, Yubile y’imyaka 25 y’Ubusaserdoti n’Amasezerano ya Burundu, byitabiriwe n’abakirisitu benshi, inshuti, abavandimwe n’imiryango y’aba babikira, abapadiri bo mu miryango itandukanye ndetse n’abandi byabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda ari kumwe n’abandi Bepiskopi batandukanye bo muri Diyosezi zo mu Rwanda, barimo n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yavuze ko izi Yubile z’impurirane zose zihurira ku muhamagaro wo kwiyegurira Imana, ushyirwa mu bikorwa binyuze mu masezerano uwiyeguriye Imana agirana n’Imana muri Kiliziya.
Ati ‘’Ibyo twizihiza byose birahurira ku kwiyegurira Imana Nyagasani Imana nk’umubyeyi udukunda aba ashaka ko tuba umuryango wa Kivandimwe wunze ubumwe, nk’abana be bamwizihiye abereye umubyeyi.’’
Yakomeje avuga ko ikintu gikomeye kibabaza umubyeyi ari uko abana be baba babanye nabi, batumvikana, badakundana, baryana, bacikamo ibice, ariko iyo bashyize hamwe bakundana umubyeyi biramushimisha akabaha umugisha.
Yongeyeho ko kwiyegurira Imana ari uburyo bufasha abantu kubana kivandimwe bunze ubumwe n’umuryango wizihira Imana.
Yagize ati ‘’Uwiyeguriye Imana rero ni umuhamya wo gutunganira Imana, ubuzima bwe bw’amasezerano y’ubusugi, ubukene no kumvira ni ubuhamya buburira abantu ko ubuzima buboneye kugira ngo bagarukire Imana batagwa mu nzira y’urupfu n’umuvumo bitandukanya n’Imana.’’
Yakomeje avuga ko umusore n’inkumi basezerana ubusugi n’ubumanzi umutima wabo wose bakawegurira Imana, urukundo rwabo bakaruharira Nyagasani nta wundi bamubangikanya na we mu buzima bwabo no mu mutima wabo. Abandi bakabakunda bagiriye Imana kuko ari abana b’Imana n’abavandimwe babo, bibaha umurongo uboneye w’ubuzima n’urukundo, n’ubuhamya bukangurira abishora mu ngeso mbi, ingo zigashenyuka, ngo bagarukire Imana, na bo batsinde ukwikunda n’irari ry’umubiri, bakundane urukundo ruharanira kugirira akamaro bagenzi babo.
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yagarutse ku isezerano ry’ubukene abiyeguriye Imana basezerana, avuga ko rimwe na rimwe hari abataryumva neza. Yavuze ko Imana ari yo igomba kuza imbere mu buzima aho gusimbuzwa ibintu.
Ati ‘’Isezerano ry’ubukene ni uguhitambo kuba umugaragu w’Imana, ibintu, umutungo, amafaranga ukabishyira mu mwanya wabyo, ntibibe ari byo bigutwa umutima ahubwo ukaba ari yo wimika ikaba ari bwo bukungu bwawe bwa mbere ibintu ukabikoresha mu guhereza Imana ugirira bagenzi bawe akamaro.’’
Ku isezerano ryo kumvira, yavuze ko abantu bose bemera guhara ugushaka kwabo bagaharanira gukora ugushaka kw’Imana bayobowe na Kiliziya, avuga ko na byo ari ubuhamya buburira abantu gukora ugushaka kw’Imana, bigatuma abantu babana neza kivandimwe bakagera ku mukiro w’amahoro.
Umuryango w’Ababikira b’Abapalotini wageze mu Rwanda mu 1977, utangijwe n’Ababikira b’Abapalotini baturutse mu gihugu cya Pologne.
Muri ibi birori byo gutangiza Yubile y’imyaka 50 uyu muryango umaze ugeze mu Rwanda, hanijihijwe Yubile y’imyaka 25 y’amasezerano yo kwiyegurira Imana kuri Mama Mariya Liberata NIYONGIRA na Mama Mariya Thérèse TEGERA, ndetse n’imyaka 25 y’ubusaserdoti kuri Padiri Ascension NKURIKIYIMANA, Padiri Désiré RUVAMWABO NZABONIMPA na Padiri Wenceslas TEGERA IYAMUREMYE.
Hanijihijwe kandi Yubile y’imyaka 25 y’ubusaserdoti kuri Padiri Jean-Pierre NSABIMANA MIHIGO, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abapalotini mu Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Bubiligi.
Ni mu gihe kandi hanatanzwe amasezerano ya burundu kuri Mama Mariya Chantal MUKAMANA, Mama Mariya Grâce MUSABYIMANA na Mama Mariya Innocente MUKANDAGIJIMANA, Fratri Jean Bosco SIBOMANA na Fratri Christian MAPENZI NSENGIYUMVA.
Ibi birori byabaye umwanya wo gutangiza ku mugaragaro umwaka wa Yubile y’imyaka 50 y’ubutumwa bw’Ababikira b’Abapalotini mu Rwanda, hibandwa ku gaciro ko kwiyegurira Imana no gukomeza kuba abahamya b’urukundo, ubumwe n’ubuzima buboneye mu muryango mugari.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.