Ababikira batatu bavuka muri paruwasi imwe bakoreye rimwe amasezerano ya burundu mu muryango w'Ababenedigitine
Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2023, Ababikira bane barimo batatu bavuka muri paruwasi ya Nkanka Diyosezi ya Cyangugu bakoze amasezerano ya burundu mu muryango w'Ababenedigitine naho umwe yizihiza Yubile y'imyaka 50.
Ni ibirori byabereye muri Monastere y'i Sovu muri diyosezi ya Butare, biyoborwa na Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare wari kumwe na Myr Alexis Habiyambere n'Umukuru w'umuryango w'Abashanuwane ba Mutagatifu Agusitini.
Batatu muri aba babikira bakoze amasezerano ya burundu bose bakomoka muri paruwasi ya Nkanka diyosezi ya Cyangugu. Abo ni Mama Vestine MUKAMANA, Mama Alexiane BAKUNZIBAKE na Mama Mariya Sesiriya MUREKATETE.
Uwa kane wakoze amasezerano ya burundu mu muryango w'Ababenedigitine ni Mama Fortunata MUKASHYAKA wo muri Diyosezi ya Nyundo paruwasi ya Kavumu.
Umwe mu bakoze amasezerano ya Burundu mu izina rya bagenzi be, yashimiye ababyeyi babo babareze neza, bakabatoza ubukirisitu kuko ari byo byabafashije kuba bageze kuri iyi ntambwe. Yashimiye kandi umuryango w'Ababenedigitine wabakiriye, ukabarera n'undi wese wagize uruhare mu rugendo rw'umuhamagaro wabo.
Muri ibi birori kandi Mama Scholastique MUKANGIRA wo muri Diyosezi ya Kibungo Paruwasi ya Zaza yahimbaje yubile y'imyaka 50 amaze yiyeguriye Imana. Mama Scholastique yakoze amasezerano ya mbere muri uyu muryango mu mwaka wa 1973. Naho amasezerano ya Burundu ayakore tariki 10 Gashyantare 1976.
Umukuru w'umuryango w'Ababenedigitine, Immacule Umubyeyi yasabye abakoze amasezerano ya burundu gukomera ku masezerano mu budahemuka anabibutsa ko urugendo aribwo rutangiye ko batagomba kwirara ngo bakeke ko birangiye.
Uwavuze mu izina ry'ababyeyi b'ababikira bakoze amasezerano ya burundu yavuze ko nk'ababyeyi bishimiye icyemezo abana babo bafashe cyo kwegurira Imana ubuzima bwabo. Yashimiye kandi abakomeje kubaba hafi mu nzira bahisemo nk'abarezi, abapadri n'abandi bose babaye hafi. Yabasabye kurangwa n'ubufahemuka ku masezerano kugira ngo inzira bahisemo izahore ifunguye maze hazaboneke na barumuna babo babagwa mu ntege.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.