Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ababikira b’Umuryango w’Impuhwe bakomeje guhindura ubuzima bw’abaturage ba Kenya

Mu gace ka Lokori gaherereye muri Diyosezi Gatolika ya Lodwar muri Kenya, Ababikira b’Umuryango w’Impuhwe (Sisters of Mercy) bakomeje kugira uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abaturage, cyane cyane abari mu buzima bugoye barimo abafite ubwandu bwa VIH, abana bafite ibibazo byihariye, imiryango y’abimukira b’aborozi ndetse n’abageze mu zabukuru.

Ababikira b’Umuryango w’Impuhwe bakomeje guhindura ubuzima bw’abaturage ba Kenya
Ababikira b’Umuryango w’Impuhwe bakomeje guhindura ubuzima bw’abaturage ba Kenya

Ni mu gikorwa kiyobowe na Soeur Selina Mbuli, umaze imyaka afasha abaturage ba Lokori kubona ubuvuzi, uburezi n’imishinga ibafasha kwiteza imbere no kwisubiza icyizere.

Ku Kigo Nderabuzima cy’aba babikira b’Umuryango w’Impuhwe mu gace ka Lokori, abaturage bahabwaga serivisi zitandukanye zirimo ubuvuzi bugera no ku miryango y’aborozi yimuka ishakisha amazi n’urwuri. Gusa, uko inkunga z’abaterankunga mpuzamahanga zagabanutse ni ko izi serivisi zatangiye guhura n’imbogamizi.

Soeur Selina Mbuli yagize ati "Twari twarashyizeho kandi twigisha itsinda rikomeye ry’abakozi b’ubuzima, tubatoza gukorera mu ndangagaciro zacu. Ariko benshi muri bo baragenda kubera igabanuka ry’imishahara no gushaka ahandi babona amahirwe meza. Nubwo bimeze bityo, umuryango wacu ukomeje gushyigikira serivisi zita ku babana na VIH."

Buri mwaka, Ikigo Nderabuzima cya Lokori cyifatanya n’isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, gitanga imiti, inkunga y’ibiribwa ndetse n’inyigisho z’ubuzima.

Mu gihe hasigaye imyaka mike ngo isi igere ku ntego yo kurandura VIH nk’ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange bitarenze umwaka wa 2030, Soeur Mbuli avuga ko hakiri urugendo rurerure.

Yagize ati "Turacyahanganye n’igihe kuko VIH ikiri ikibazo gifatika muri aka gace. Mu rwego rwo guhangana n’ivangura rikorerwa ababana n’ubwandu no kubafasha gukurikiza neza gahunda y’imiti, twashyizeho uburyo bwo kubagira inama, ibikorwa bibafasha mu mitekerereze ndetse n’amatsinda afashanya ashingiye ku buryo bwifashishwa n’imiryango yita ku bafite ibibazo by’ubusinzi."

Uretse ibikorwa by’ubuvuzi, Ababikira b’Impuhwe banashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kugabanya ubukene n’inzara.

Soeur Mbuli yagize ati "Twashyizeho amatsinda yo kwizigamira no kugurizanya amafaranga, afite abanyamuryango barenga 290 bibumbiye mu matsinda 10 yo kubitsa no kugurizanya. Tubaha kandi amahugurwa ku micungire y’imari, ubucuruzi ndetse no kubona inguzanyo nto. Dufite kandi uruganda rw’imigati rwa Lokori Fresh Bakery rutanga akazi ku baturage. Turashaka ko abaturage bafata iya mbere mu iterambere ryabo kandi bakongera kugira agaciro biyumva mo."

Nyuma y’inyigisho za Kiliziya ku kwita ku bidukikije, Ababikira b’Impuhwe kandi batangije umushinga wiswe Lokori Green Initiative ugamije kubungabunga ibidukikije no kuzamura imibereho y’abaturage.

Ababikira kandi bakomeje kurwanya ibikorwa bibangamira abana b’abakobwa birimo gushyingirwa imburagihe no ku gahato.

Aho Soeur Mbuli yabishimangiye agira ati "Dufatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze, dufasha abakobwa guhunga gushyingirwa bakiri bato cyangwa ku gahato, kandi tubashakira ubufasha bwo gukomeza amashuri. Dufite kandi amashuri y’abashumba, aho abahungu ndetse rimwe na rimwe n’abakobwa baragira amatungo ku manywa bakiga ni mugoroba. Twizera ko uburezi ari bwo buryo bwo guha abaturage imbaraga."

Sylvester Lokuto, ubu ushinzwe guhuza ibikorwa bya Lokori Green Initiative, ni umwe mu batangabuhamya b’uruhare rw’aba babikira mu guhindura ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati "Ninjiye mu ishuri ry’abashumba, ababikira babonye ko mfite ubushobozi bwo kwiga maze bamfasha gukomeza amashuri kugeza muri kaminuza. Ababikira b’Impuhwe bagize uruhare rukomeye cyane mu buzima bwanjye. Nahisemo kugaruka kugira ngo nanjye mfashe kuzamura abaturage b’iwacu."

Agaruka ku nzozi afite, yavuze ati "Ikintera imbaraga ni urukundo mfitiye abaturage bacu n’icyifuzo cyo kubatera inkunga. Ndifuza kubona uyu mushinga wa Lokori Green Initiative ugera no mu tundi duce kugira ngo dufatanye kurwanya ihindagurika ry’ibihe no gusubiza ubuzima ibidukikije. Twifuza kandi kubona iriba ry’amazi kuko abaturage bakora ingendo ndende bajya kuyashaka."

Nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho, ikibazo cy’amazi kiracyahangayikishije abaturage ba Lokori.

Soeur Selina Mbuli yagize ati "Abagore bamara umunsi wose ku zuba bategereje amazi kandi bakagenda intera ndende bayashaka. Ibi bibashyira mu kaga kandi bikagabanya umusaruro wabo. Muri iki gitondo nabajije abagore icyo basengera, bansubiza ko basengera kubona amazi. Iriba rimwe ryegereye abaturage ryahindura ubuzima bw’amagana y’imiryango."

Yasoje agaragaza icyizere cy’ejo hazaza avuga ko indangagaciro z’Ababikira b’Impuhwe ari zo zimuremamo imbaraga, iyo abonye ibiti bikura abana biga, ndetse n’ubuzima bw’abantu busubira ku murongo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose