Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abafaransisikani bo mu Rwanda bari muri yubile y'imyaka 800 ishize uwashinze umuryango wabo yitabye Imana

Mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’Imyaka 800 ishize Mutagatifu Faransisiko wa Asizi, washinze Umuryango w’Abafaransisikani, yitabye Imana, abagize umuryango mugari w’Abafaransisikani mu Rwanda bagiriye urugendo nyobokamana i Kibeho, ku Ngoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo kuwa 13 Kamena 2026.

Abafaransisikani bo mu Rwanda bari muri yubile y'imyaka 800 ishize uwashinze umuryango wabo yitabye Imana
Abafaransisikani bo mu Rwanda bari muri yubile y'imyaka 800 ishize uwashinze umuryango wabo yitabye Imana

Abitabiriye uru rugendo bakomoka mu mashami atandukanye y’umuryango wa Faransisiko, harimo Abafurere, Ababikira ndetse n’Abalayiki bari muri uyu Muryango wa Faransisiko mu Rwanda (Franciscan Family), bahuriye hamwe mu isengesho no kuzirikana ubuzima n’indangagaciro byaranze uwo mutagatifu ukomeje kubera benshi icyitegererezo cy’ubutungane.

Igitambo cya Misa cyabimburiye ibikorwa by’umunsi cyayobowe na Antoine Karidinali Kamabanda Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’ Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda wari ufatanyije na Myr Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, ari na yo Diyosezi Kibeho iherereyemo.

Mu butumwa yagejeje ku bagize Umuryango wa Faransisiko, Myr Célestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, yabasabye gukomeza kwimakaza ubumwe no gusigasira umurage wa Mutagatifu Faransisiko wa Asizi binyuze mu guhura kenshi, gusangira ubuzima no gukomezanya mu rugendo rw’iyobokamana.

Yashimangiye ko gukomeza guharanira intego n’indangagaciro uwo mutagatifu yasigiye Kiliziya ari byo bizatuma ubutumwa bwe bukomeza kubaho no guhindura isi.

Yagize ati “Ndasaba Abafaransisikani mu byiciro byose mu Rwanda gukomeza guhura, bakibwirana kandi bakibukiranya intego bahawe na Faransisiko wa Asizi. Mugiye muhura mukaganira, mugasenga, mugasengana ndetse mugasangira, Faransisiko wa Asizi azahora ari muzima kandi ariho muri mwe. Isi yacu na yo izagenda ihinduka, kuko ahari ibibi byose tuhashyira ibyiza, maze isi yacu ibe nka paradizo. Icyo ni cyo twifuriza Abafaransisikani bose, haba mu miryango yabo no muri Kongeregasiyo zitandukanye.”

Myr Hakizimana yagaragaje ko umurage wa Mutagatifu Faransisiko udakwiye kuguma mu mateka gusa, ahubwo ko ugomba gukomeza kugaragarira mu mibereho ya buri munsi y’Abafaransisikani no mu ruhare rwabo rwo kubaka isi irangwa n’amahoro, urukundo, ubuvandimwe n’ubutabera.

Mu butumwa bwe, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yavuze ko kwizihiza Yubile y’imyaka 800 ya Mutagatifu Faransisiko wa Asizi ari umwanya ukomeye wo gushimira Imana ku mpano yahaye Kiliziya binyuze muri uwo mutagatifu. Yagaragaje ko umurage we wakomeje kwera imbuto nyinshi mu binyejana umunani bishize, ukubaka Kiliziya no gukomeza kuyubaka ku isi yose.

Mu butumwa bwe bwo kwizihiza iyi yubile, Antoine Karidinali Kamabanda yavuze ko imyaka 800 ishize Mutagatifu Faransisiko yitabye Imana ari igihe cyo gushimira Imana ku mpano yahaye Kiliziya binyuze muri uwo mutagatifu. Yagaragaje ko umurage wa Faransisiko ukomeje kuvugurura ubuzima bwa benshi kubera urukundo rwe ruhebuje yakundaga Kristu, abakene n’ibyaremwe byose.

Yagize ati “Uyu ni umwaka w’amateka, Yubile y’imyaka 800 ni Yubile y’ikigugu dushimira Imana. Turayishimira ingabire yahaye Mutagatifu Faransisiko wa Asizi, akaba yareze imbuto nyinshi. Muri ibi binyejana byose umunani, yagiye yera imbuto nyinshi zubatse Kiliziya kandi na n’ubu zikomeje kuyubaka ku isi yose.”

Karidinali Kambanda yashimangiye kandi ko ari iby’agaciro kuba iyi Yubile yizihirijwe i Kibeho, ku Ngoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo, yise umubyeyi waherekeje Mutagatifu Faransisiko mu rugendo rwe rw’ukwemera n’ubutumwa.

Yongeye gushimira cyane Abafaransisikani mu byiciro byose ku butumwa bakora mu madiyosezi atandukanye no ku ruhare rwabo mu gutoza urubyiruko n’abakiri bato mu ngabire ya Mutagatifu Faransisiko.

Yagize ati “Ndagira ngo mbonereho nshimire cyane Abafaransisikani mu byiciro byose ku butumwa mukora bunyuranye hirya no hino mu madiyosezi yacu. Mbashimira cyane cyane uburyo mwakira abato mukabatoza muri iyi ngabire ya Mutagatifu Faransisiko wa Asizi. Yafashije benshi kwitagatifuza mu byiciro binyuranye: mu bapadiri, mu bihayimana, mu balayiki no mu bato. Ni ingabire ifite amateka akomeye muri Kiliziya kugeza na n’ubu.”

Karidinali Kambanda yagarutse kandi ku butumwa bw’amahoro no kurengera ibidukikije bwaranze Mutagatifu Faransisiko wa Asizi, avuga ko bukenewe cyane muri iki gihe isi ihanganye n’intambara, amakimbirane n’iyangirika ry’ibidukikije.

Yagize ati “Mutagatifu Faransisiko wa Asizi ni umutagatifu w’ibihe byose. Ubutumwa bwe bw’amahoro bukenewe by’umwihariko muri iki gihe isi yacu irimo bombori bombori n’intambara. Yabaye umugabuzi w’amahoro kuko yamenye Kristu w’amahoro kandi akigisha amahoro ya Kristu.”

Mutagatifu Faransisiko wa Asizi yavukiye mu mujyi wa Assisi mu Butaliyani ahagana mu mwaka wa 1181 cyangwa 1182. Izina rye ry’amavuko yari Giovanni di Pietro di Bernardone, ariko nyuma aza kwitwa Francesco (Faransisiko).

Mu mwaka wa 1209, yashinze Umuryango w’Abafrere Bato (Order of Friars Minor), wabaye intangiriro y’Umuryango mugari w’Abafaransisikani. Nyuma yaho, afatanyije na Mutagatifu Klara wa Asizi, bashinze Umuryango w’Abaklara (Poor Clares), ndetse anashyiraho Umuryango wa Gatatu wa Faransisiko ugenewe abalayiki.

Ni umwe mu batagatifu bazwi cyane mu mateka ya Kiliziya Gatolika, akaba afatwa nk’umurinzi w’ibidukikije kubera uburyo yahamagariraga abantu kubaha no kurengera ibyaremwe.

Mutagatifu Faransisiko wa Asizi yitabye Imana ku wa 3 Ukwakira 1226 afite imyaka hafi 44. Nyuma y’imyaka ibiri gusa, mu 1228, yemejwe nk’umutagatifu na Papa Gregori IX.

Nyuma y’ibinyejana umunani, umurage we uracyakomeza kubaho mu buzima bw’abihayimana, abalayiki ndetse n’abakirisitu benshi ku isi, bakomeza guhamya ko ubutumwa bwe bw’amahoro, ubuvandimwe no kwita ku byaremwe bukiri urumuri rw’ingenzi mu rugendo rwa Kiliziya n’isi muri rusange.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose