Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Abageze mu zabukuru bashobora kuba abarimu b’ubuzima” Papa Leo XIV

Papa Leo XIV yongeye gushimangira agaciro gakomeye k’abageze mu zabukuru ndetse n’uruhare rwabo nk’abarimu b’ubuzima, avuga ko igihe cy’izabukuru atari igihe cyo kwiheba ahubwo ari igihe cy’umugisha n’inema y’Imana.

“Abageze mu zabukuru bashobora kuba abarimu b’ubuzima” Papa Leo XIV
“Abageze mu zabukuru bashobora kuba abarimu b’ubuzima” Papa Leo XIV

Ibi yabigarutseho kuwa 10 Kamena 2026, mu butumwa yoherereje Cardinal Kevin Farrell, uyobora Dikasteri y’Abalayiki, Umuryango n’Ubuzima, mu nama yateguwe n’iyo Dikasteri ku bijyanye no kwita ku bageze mu zabukuru.

Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yavuze ko abageze mu zabukuru bakwiye gufatwa nk’umutungo ukomeye wa Kiliziya n’umuryango mugari, cyane cyane kubera uburambe n’ubwenge bakuye mu buzima.

Yagize ati “Abageze mu zabukuru, bemera mu mutuzo imbibi zizanwa n’imyaka y’ubukure, batabihisha cyangwa ngo babiterwe n’isoni, bashobora kuba abarimu b’ubuzima. Bashobora kwigisha buri wese, cyane cyane urubyiruko, ko agaciro k’ubuzima kadapimirwa ku bushobozi bwo gukora cyangwa kwigira, ahubwo gapimirwa ku bushobozi bwo gukunda no gukundwa, gutanga no kwakira.”

Papa yavuze ko muri iki gihe, izabukuru ari icyiciro cy’ubuzima gifite umwihariko, kirimo amahirwe menshi kandi gisaba gutekerezwaho byimbitse. Yashimangiye ko Kiliziya yahoraga ibona abageze mu zabukuru nk’abafite uruhare rukomeye mu buzima bw’abemera.

Yibukije ko mu bice byinshi by’isi, abantu bageze mu zabukuru bagifite imbaraga n’ubushobozi bwo gukorera umuryango.

Yagize ati “Muri iki gihe, mu turere twinshi tw’isi, abantu bageze mu zabukuru baracyafite imbaraga nyinshi bashobora gukoresha mu gukorera abandi no guteza imbere imibereho y’umuryango.”

Papa yagaragaje ko ibi bigaragarira cyane mu bikorwa by’ubwitange bakora, bikaba ari ingenzi mu nzego zitandukanye z’ubuzima bwa Kiliziya.

Yongeyeho ko usibye ibyo bikorwa by’ingirakamaro, izabukuru inatwibutsa indi nyigisho y’ingenzi mu buzima bwa gikristu, ari yo gaciro k’ibigoye n’intege nke.

Papa Leo XIV yavuze ko kuba imyaka abantu babaho igenda yiyongera bituma benshi bagera igihe kirekire bari mu ntege nke z’umubiri cyangwa iz’ubwenge, bityo bikaba ngombwa kwibaza ku gisobanuro n’agaciro k’icyo cyiciro cy’ubuzima.

Ati “Ni akahe gaciro twaha imyaka myinshi umuntu ashobora kumara ari mu ntege nke z’umubiri cyangwa iz’ubwenge? Ni gute umukristu akwiriye kubaho icyo gihe cy’ubuzima? Kandi ni gute twatangaza ko ubuzima bwa muntu bugumana agaciro katagereranywa muri buri cyiciro cyabwo?”

Papa yavuze ko ibiganiro n’ibitekerezo birimo gusangizwa muri iyi nama bishobora gufasha gusubiza ibyo bibazo ndetse n’ibindi byinshi birebana n’agaciro k’umuntu ugeze mu zabukuru.

Yashimangiye kandi ko intege nke zifite agaciro mu rwego rwa Roho no mu mibereho y’abaturage kuko zitwibutsa ko dukeneye abandi kandi ko twese dukeneye Imana.

Agaruka ku nyigisho za Papa Fransisiko, yavuze ko inte nke zishobora kuba umwarimu ufasha ikiremwamuntu gusobanukirwa indangagaciro z’ingenzi muri iki gihe.

Papa Leo XIV yavuze ko izabukuru ari igihe cy’inema kigomba kubamo isengesho, umurimo wo gukorera abandi, urukundo n’ubwuzu, ndetse no gusigasira no guhererekanya urwibutso rw’ibyiza byaranze ubuzima.

Yagize ati “Izabukuru ni igihe cy’inema, igihe cyo kubaho mu isengesho, mu murimo wo gukorera abandi, mu bwuzu no mu gusigasira no guhererekanya urwibutso rwiza; ni umugisha ku bisekuru bizaza.”

Yakomeje avuga ko abageze mu zabukuru bo mu miryango yacu, kubera uburambe n’ubwenge bafite, ari bo bahamya ba mbere kandi b’ingenzi b’icyerekezo cya gikristu cyubahiriza umuntu.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yagaragaje icyizere ko iyi nama izafasha abantu kurushaho guha agaciro abageze mu zabukuru no kubona izabukuru nk’igihe cy’umugisha, ndetse ikanakangurira abakuze gukomeza guhererekanya ibisekuru bizaza indangagaciro nziza kandi zikomeye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose