Abagize Ihuriro ry’abanyatewolojiya muri Afurika basabye perezida Museveni wa Uganda kurekura Padiri Ssekabira umaze igihe afunzwe n’inzego z’iki gihugu
Abagize Ihuriro ry’abanyatewolojiya muri Afrika (Pan-African Catholic Theology and Pastoral Network), bandikiye Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, bamusaba kurekura byihuse Padiri Deusdedit Ssekabira umaze igihe afunzwe na polisi kuva mu Kuboza 2025, akekwaho guteza umutekano muke igihugu.
Ku itariki ya 12 Ukuboza 2025, inzego z’umutekano za Uganda zemeje ko Padiri Ssekabira, umusaserodoti wo muri Diyosezi Gatolika ya Masaka, ari mu maboko yazo, nyuma y’iminsi myinshi yari yarabuze bikavugisha benshi mu gihugu. Yashinjwaga kuba yaragize uruhare mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ubutegetsi bw’igihugu.
Padiri Ssekabira akora nk’umwungiriza wa Paruwasi ya Bumangi, ndetse akaba n’Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Uplift Primary School. Amakuru avuga ko ku itariki ya 27 Mutarama, yagaragaje intimba ikomeye arira, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Masaka rwari rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo kurekurwa by’agateganyo (bail), rukanimura urubanza rwe rukazasubukurwa ku itariki ya 10 Gashyantare.
Uyu mupadiri ashinjwa icyaha cyo guhisha inkomoko y’amafaranga,” aho ubushinjacyaha buvuga ko we n’abandi “bahishe ku bushake nyir’amafaranga angana n’amashilingi ya Uganda miliyoni 500, bakeka ko ayo mafaranga akomoka ku byaha.”
Mu ibaruwa yanditswe ku itariki ya 31 Mutarama, abagize iri huriro ry’abanyatewolojiya bagaragaje ko gukomeza gufunga Padiri Ssekabira ari ikibazo gikomeye cyane, kandi ko biri mu bigaragaza “iyongera ry’igitutu n’itotezwa rikorerwa abakorera mu miryango itari iya leta muri Uganda.
Aba banyatewologiya bavuze ko, nk’umuryango uharanira icyubahiro cy’ubuzima, ubutaka n’ubuvandimwe bw’abatuye Afurika, ifite impungenge zikomeye ku ifungwa rya Padiri Gatolika no ku itotezwa rikomeje kugaragara rikorerwa abanyamadini, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abigaragambya mu mahoro.
Bagize bati “PACTPAN irasaba kurekura byihuse kandi nta mananiza Padiri Deusdedit Ssekabira n’abandi bose bafunzwe bazira ibikorwa byabo byo kwigaragambya mu mahoro.”
Banahamagariye ko hagomba guhagarikwa itotezwa, iterabwoba n’igitutu bikorerwa abanyamadini, abarwanashyaka n’abigaragambya mu mahoro, cyane cyane mu gihe Uganda yari iri mu bihe by’amatora yabaye ku itariki ya 15 Mutarama, yakurikiwe n’ibirego by’ishimutwa n’ifungwa ridakurikije amategeko.
Abanyatewologiya banasabye ko hafungurwa ikiganiro mpuzamahanga mu gihugu, kigahuza abayobozi b’amadini, imiryango ya sosiyete sivile n’abanyapolitiki, hagamijwe kurengera urubuga rwa demokarasi n’ubwisanzure bwa politiki.
Nk’uko PACTPAN ibivuga, ifungwa rya Padiri Ssekabira hamwe n’abandi baharanira uburenganzira bwa muntu ryerekana ikibazo kimaze igihe gisubira, hakibazwa niba koko Leta ya Uganda yiteguye kurengera abaturage bayo, kubahiriza Itegeko Nshinga no kurinda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwigaragambya mu mahoro.
Batanze ingero z’uko ku itariki ya 23 Nyakanga 2024, abantu barenga 45 bafashwe na polisi bazira gusaba abayobozi babo kubazwa inshingano, ndetse no ku itariki ya 1 Kanama 2025, aho urubyiruko 12 rwaharaniraga kurengera ibidukikije rwatawe muri yombi nta kindi cyaha uretse gusaba imiyoborere myiza.
Aba banyatewologiya bavuze ko ishimutwa rya Padiri Ssekabira n’ifungwa rye mu ibanga mu byumweru byinshi ari ibintu biteye impungenge zikomeye, kandi bihabanye n’amasezerano Perezida Museveni yahaye Abanya-Uganda mu 1986, avuga ko demokarasi ari uburenganzira bwabo, atari impano.
Bagaragaje ko gukoresha inzego z’umutekano mu gucecekesha amajwi y’abaturage bishobora guteza amakimbirane no gusenya icyizere mu nzego za Leta. Basabye polisi n’ingabo kurinda Abanya-Uganda bose hatitawe ku bitekerezo bya politiki cyangwa imyemerere.
Bagize bati “Turahamagarira Perezida kwibuka ko ari umuyobozi w’igihugu cyose, harimo n’abamunenga, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abigaragambya mu mahoro. Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwigaragambya ni uburenganzira budahungabanywa.”
Abanyatewologiya bashimangiye ko Padiri Deusdedit n’abandi bafunzwe atari abanzi b’igihugu, kandi ko imyigaragambyo atari icyaha. Bavuze ko urugamba rwabo rugamije kubaka ejo hazaza hashingiye ku butabera, kubazwa inshingano n’icyizere, nk’uko byari mu nzozi z’ishingwa rya Uganda.
PACTPAN yemeje ko ikomeje gusengera abaturage ba Uganda no kubaba hafi, isaba abayobozi b’igihugu kuyobora bafite ubwenge, kwitonda n’ubutwari bwa gikirisitu, no gukorana n’imiryango y’amadini na sosiyete sivile mu kubaka amahoro arambye.Bagasoza bagira bati “Imbaraga z’igihugu ntizigaragarira mu gucecekesha abaturage, ahubwo zigaragarira mu bushobozi bwo kumva, kuganira no kurinda icyubahiro cya buri wese.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.