Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abahereza ba Kabgayi bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho, Myr Balthazar abasaba gukomera ku muhamagaro wabo

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2026, abahereza ba Diyosezi Gatolika ya Kabgayi basaga 1000, bari kumwe n'Umwepiskopi wabo, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivugiruzwa, bakoze urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo i Kibeho, aho basengeye hamwe, bigishwa amateka y'Amabonekerwa ya Kibeho ndetse bahabwa inyigisho zibashishikariza kurushaho gukomera ku muhamagaro wo gukorera Kristu kuri Aritari.

Abahereza ba Kabgayi bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho, Myr Balthazar abasaba gukomera ku muhamagaro wabo
Abahereza ba Kabgayi bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho, Myr Balthazar abasaba gukomera ku muhamagaro wabo

Mbere y'igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Balthazar Ntivugiruzwa, aba bahereza bahawe ikiganiro cyatanzwe na Padiri Jean Marie Vianney Nizeyimana, Umuyobozi wa Roho ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho.

Yabasobanuriye amateka y'Amabonekerwa ya Kibeho, ubutumwa Bikira Mariya yahaye ababonekewe, ndetse anabakangurira gukomeza kwegera Imana binyuze mu isengesho, ukwicuza ibyaha no gukunda bagenzi babo.

Mu Gitambo cya Misa, Musenyeri Balthazar Ntivugiruzwa yavuze ko urugendo rwabo rugamije kwiyegereza Bikira Mariya no kumusaba kubafasha gukomeza ubutumwa bwo gukorera Kristu kuri Aritari.

Ati "Bahereza bana bacu, twaje hano kwa Bikira Mariya Nyina wa Jambo, nk'abana be akunda. Twaje kugira ngo twiyegereze Nyina wa Jambo, tumusabe kudufasha gukomeza ubutumwa twiyemeje. Cyane cyane mwebwe bahereza mwaje kugira ngo abafashe muri ubu butumwa mwiyemeje bwo kubera Kristu kuri Aritari."

Myr Balthazar, yabwiye aba bahereza ko umurimo bakora utagomba gufatwa nk'igikorwa gisanzwe, ahubwo ko ari umuhamagaro ukomeye Imana yabatoreye.

Ati"Bana bacu dukunda, mwebwe bana b'abahereza, umurimo mukora kuri Aritari ntabwo ari akazi gasanzwe cyangwa kurangiza umuhango gusa, ahubwo ni umuhamagaro. Ni Imana yabahisemo kugira ngo mube hafi y'ameza matagatifu. Mwige kuyikorera, muyikunde kandi muharanire kuba mu butungane n'ubutagatifu."

Yabasabye guhora bazirikana ko gukorera Imana bisaba umutima usukuye, ukwicisha bugufi n'ubudahemuka, kuko umurimo bakora ubegereza ibanga ry'Ukaristiya kurusha benshi.

Mwigire ku bahereza bo mu bukwe bw'i Kana'

Ati "Bana bacu bakorera ubutumwa kuri Aritari Ntagatifu, murahamagarirwa kuba nk'abahereza bo mu bukwe bw'i Kana. Mwumvise ko nta n'umwe Ivanjili itubwira izina rye, kuko batashakaga kumenyekana cyangwa gushimisha abantu. Bari bafite inshingano zo gukorera abandi no kubahereza, nyamara ni bo babonye mbere ibitangaza Yezu yakoze kubera ko bumviye

Yasobanuye ko n'ubwo aba bahereza batamenyekanye amazina yabo muri Bibiliya, kuba barumviye amagambo ya Yezu ari byo byatumye baba aba mbere babonye igitangaza cyo guhindura amazi divayi.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yashimiye aba bahereza ku bwitange bagaragaza mu murimo wabo wa buri munsi, yibutsa ko n'iyo abantu batabibona, Imana yo ibishima.

Ati "Mukorera hafi y'umutima w'Imana. mutwara umusaraba, mutegura Aritari Ntagatifu, mutwara amatara n'ibitabo bitagatifu, muzana amaturo kuri Aritari kandi mufasha abasaserdoti mu mutuzo no kubaha. Akenshi ibyo mukora ntabwo bigaragara cyangwa ngo abantu babibashimire, ariko burya Imana irabibona kandi irabibashimira."

Yakomeje agira ati "Bahereza bana bacu, reka mbabwire ijambo ryiza nabateguriye kandi rimvuye ku mutima. Mu izina rya Kiliziya yose ndabashimiye. Bana bacu ndabashimira ubwitange muhorana, ndabashimira ubudahemuka bwanyu."

Urugendo nyobokamana rw'abahereza ba Diyosezi ya Kabgayi rwabereye i Kibeho rwabaye umwanya wo gushimangira ukwemera kwabo, kubibutsa agaciro k'umurimo bakorera Kiliziya no kubashishikariza gukomeza gukorera Kristu bafite umutima wo kwicisha bugufi, gukunda no kumvira, bafata Bikira Mariya Nyina wa Jambo nk'umubyeyi n'icyitegererezo mu rugendo rwabo rw'iyobokamana.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose