Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakarisimatike basabwe kurandura burundu inzira icyenda Sekibi yinjiriramo mu buzima bwa muntu

Mu mahugurwa y’Abakarisimatike ku rwego rw’igihugu ari kubera muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Yohani Bosco ku Kicukiro, umwe mu bafasha abitabiriye aya mahugurwa, Madamu Nancy ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye abakirisitu gukomeza kuba maso no kurandura burundu inzira icyenda Sekibi akoresha yinjira mu buzima bwa muntu.

Abakarisimatike basabwe kurandura burundu inzira icyenda Sekibi yinjiriramo mu buzima bwa muntu
Abakarisimatike basabwe kurandura burundu inzira icyenda Sekibi yinjiriramo mu buzima bwa muntu

Madamu Nancy yavuze ko umuntu wese asabwa kwisuzuma no gufunga amarembo yose Sekibi anyuramo, kugira ngo abone intsinzi mu rugendo rwe rwo kwemera no kubaho mu buzima buhamye mu Mana.

Asobanura izi nzira, Madamu Nancy yagaragaje uko buri wese ashobora gucunga neza ubuzima bwe kugira ngo Sekibi atamubonamo icyuho.

Yavuze ko icyaha kiticujijwe ari umuryango munini Sekibi anyuramo. Ati “Umuntu wese ukoze icyaha aba aciwe ku Mana, kandi kamere y’icyaha ni ukudushyira mu munyururu. Sekibi ahora ashaka kutuboha kugira ngo adutware mu muriro w’iteka.”

Yasobanuye ko uburyo umuntu yakira ibikomere byatewe n’ihohoterwa na byo bishobora kuba inzira Sekibi yinjiriramo. Ati“Nk’umwana watawe n’ababyeyi cyangwa wakorewe ihohoterwa, iyo atabashije kubabarira, Sekibi amubonamo icyanzu. Ariko iyo afashijwe n’ababyeyi cyangwa abandi mu nzira yo kubabarira, Sekibi ntabona aho anyura.”

Nancy yibukije ko ibyaha bidahinduwe bikururuka mu miryango bigatuma Sekibi yinjira mu buzima bw’abana babo mu buryo bworoshye.

Yavuze ko amagambo mabi ababyeyi bavuga ku bana babo aba ari nk’umuvumo.“Iyo tuvugiyeho abana amagambo nk’aya ngo ‘ntacyo uzigezaho’ cyangwa ‘uri umuswa’, tuba duhuje umugambi na Sekibi. Ibyo biba ari ugusenya isura yacu imbere y’Imana.”

Nancy yasabye abakirisitu kwirinda kujya mu bapfumu cyangwa kwitabira imihango y’imiziro. “Abajya mu bapfumu baba bafunguye amarembo Sekibi anyuramo. Tugomba kubasengera no kubafasha kwitandukanya n’izo mbaraga mbi.”

Yibukije ko gusuzugura abayobozi n’abaturuta ari inzira Sekibi yifashisha. “Iyo dusuzuguye abayobozi bacu cyangwa ababyeyi, tuba twamaze gufungurira Sekibi umuryango.”

Madamu Nancy yavuze ko ubwoba butuma umuntu atizera Imana. “Iyo umuntu afashwe n’ubwoba Sekibi abona uko yinjira mu buzima bwe. Tugomba kwiringira Imana kugira ngo ubwoba budutere gukomera aho kuduhungabanya.”

Yibukije ko gusambana bituma Sekibi yinjira mu mibano y’abantu. “Iyo umuntu aciye inyuma uwo bashakanye, ashobora guhura n’ufite Roho mbi akayizana mu rugo. Imana yateganyije ko umugabo n’umugore umwe babana mu rukundo n’umugisha wayo.”

Nancy yasoje avuga ko kubura imbabazi ari kimwe mu bikomeye Sekibi yifashisha. Ati “Iyo utinda kubabarira, Sekibi abona uko yinjira mu buzima bwawe. Tugire umuco wo kubabarira kugira ngo tumwime umwanya burundu.”

Madamu Nancy yibukije abakirisitu ko nta muntu n’umwe udashobora kugerwaho na Sekibi, ariko buri wese afite ubushobozi bwo kumurwanya binyuze mu isengesho, kwicuza no kubabarira. Ati “Sekibi ahora azenguruka ashaka uwo aconcomera, ariko Imana idusaba guhagarara dushikamye mu kwizera. Iyo twicujije, tugasenga, tukababarira kandi tukirinda icyaha, tuba twubatse igisenge cyacu mu rukundo rwa Kristu.”

Bamwe mu bakarisimatike bitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko ubumenyi bahawe buzabahindura, ndetse bukabafasha gufasha abandi.

Nimuragire Francine, usengera mu Ikoraniro Urumuri rwa Kristu i Kicukiro, yavuze ati “Ubu twasobanukiwe neza inzira Sekibi anyuramo. Tugiye kwitwararika, kandi tunafashe abandi kubimenya kugira ngo twubake umuryango w’abemera ukomeye.”

Naho Silve Turahirwa, ukorera ubutumwa muri Paruwasi Umwamikazi wa Rozari muri Diyosezi ya Byumba, yavuze ko hari ibyaha abantu batinya kwicuza bikaba intandaro yo gufungurira Sekibi inzira. Ati“Hari ibyaha dukunda guhisha kubera uko tuzwi cyangwa imyanya dufite. Twasobanukiwe ko ibyo bituma Sekibi atwinjiramo tutabimenye. Ngiye kwisuzuma no kureba aho yanyuze kugira ngo mwirukane burundu.”

Aba bakarisimatike barenga 300 bitabiriye aya mahugurwa ku ibohoka no gusabira abarwayi hifashishijwe imfunguzo eshanu, bibukijwe ko urugendo rwo kubaho mu Mana rusaba guhora basuzuma imitima yabo, bagafunga inzira Sekibi anyuramo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose