Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakateshiste 103 bahawe ubutumwa muri Diyosezi ya Butare

Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2024, mu birori by'umunsi mukuru w'umukateshiste byabereye kuri Katedarali ya Butare Myr Filipo Rukamba yahaye ubutumwa Abakateshiste 103 baturutse mu maparuwasi yose ya Diyosezi ya Butare.

Abakateshiste 103 bahawe ubutumwa muri Diyosezi ya Butare
Abakateshiste 103 bahawe ubutumwa muri Diyosezi ya Butare

Aba Bakateshiste bari bamaze iminsi itatu bitegura, mu byishimo byinshi baserukanye n'umwepiskopi mu mutambagiro utangiza Igitambo cya Misa banaherewemo ku mugaragaro umurimo w'Ubukateshiste.

Nyuma yo gutega amatwi amasomo matagatifu, n'inyigisho yagenewe guhimbaza umunsi w'umukateshiste, Abakateshiste begereye Altari bakirwa n'umwepiskopi buri wese mu izina rye avuga ubutumwa yiyemeje, maze umwepiskopi abavugiraho Isengesho ribohereza mu Butumwa kandi abaha n'umudari na Bibiliya nk'ikimenyetso cy'ubutumwa bahawe n'igikoresho bazifashisha mu butumwa.

Mu butumwa yabagejejeho Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare, akaba na Perezida wa Komisiyo ya Katesheze, yibukije abakateshiste ko bafite inshingano yo kumenya amayobera y'Imana kandi bakamenya no kuyahuza n'imibereho ya buri munsi y'abantu.

Myr Filipo yabasabye kurebera kuri Mutagatifu Andereya Kaggwa bisunze maze bakemera guhara amagara yabo babigirira Yezu Kristu.

Uwavuze mu izina ry'abahawe ubutumwa, yagaragaje ko bishimiye uyu munsi bashyiriweho na Papa Francisco, bakaba banahawe ubutumwa. Yavuze ko biyemeje gutumikira Yezu Kristu batera ikirenge mu cya mutagatifu Andereya Kaggwa biragije.

Umunsi w'umukateshiste uhimbajwe ku nshuro ya gatatu ukaba warashyizweho na Papa Fransisiko mu rwandiko "Antiquum Ministerium rwasohotse mu 2022.

Yashimiye abayobozi bo muri Paruwasi zabo n'abo muri Santalari babohereje kugira ngo bahabwe ubutumwa abizeza ko bazaharanira kubutunganya babifashijwemo na Roho w'Imana.

Bahawe Bibiliya n'Umudari
Bahawe Bibiliya n'Umudari
Myr Filipo Rukamba ni we wayoboye uyu muhango
Myr Filipo Rukamba ni we wayoboye uyu muhango
Umunsi w'umukateshiste ubaye ku nshuro ya 3
Umunsi w'umukateshiste ubaye ku nshuro ya 3
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose