Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakateshiste ba Gikondo bahuriye mu mwiherero basabwe kuba abahamya b’ukwemera

Abakateshiste ba Paruwasi ya Gikondo bari mu mwiherero mu rugo rw’Abafurere b’Abafaransisikani b’Intumwa z’Umusaraba w’Ikuzo Gikondo SHRINE, hazwi nko mu Murwa w’Ugutsinda kw’Umusaraba w’Ikuzo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026, bibutswa inshingano zabo zo kuba abahamya b’ukwemera no kumurikira abo bashinzwe.

Abakateshiste ba Gikondo bahuriye mu mwiherero basabwe kuba abahamya b’ukwemera
Abakateshiste ba Gikondo bahuriye mu mwiherero basabwe kuba abahamya b’ukwemera

Uyu mwiherero wateguwe mu gihe cy’Igisibo, ugamije gufasha abakateshiste kongera kunga ubumwe na Yezu Kristu no gusubira ku nkingi z’ubutumwa bwabo, kugira ngo babashe kurushaho gufasha abakirisitu.

Mu kiganiro Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gikondo, Padiri Ngendahayo Tumaini Dominique, yagiranye na Kinyamateka, yavuze ko intego nyamukuru y’uyu mwiherero ari ugufasha abakateshiste kongera kwisuzuma no kwiyibutsa inshingano zabo.

Yagize ati “Uyu mwiherero wateguwe kugira ngo abakateshiste bahurire hamwe, bahure n’Imana, bongere biyibutse inshingano zabo. Ni umwanya wo kwisuzuma; ese ibyo twigisha turabifite? Ese tubitanga mu buryo bukwiye? Kandi tukiyibutsa uwo umukateshiste ari we n’icyo ukwemera kwe kugomba kumarira abandi.”

Padiri Ngendahayo yagaragaje ko umukateshiste afite uruhare rukomeye mu buzima bwa Kiliziya, burimo gutora abigishwa, kugarura abakirisitu baguye, kwigisha abitegura amasakaramentu no kuyobora imihimbazo y’Ijambo ry’Imana igihe padiri adahari.

Yanashimangiye ko umukateshiste ari umuhamya w’ukwemera, umwigisha, umusobanuzi w’amayobera, umuherekeza n’umuhamya akaba n’umwarimu wigisha mu izina rya Kiliziya, bityo agomba kuba ari umukiristu mwiza, ushoboye kandi ufite umutima wo kwitangira Kiliziya.

Bamwe mu bakateshiste bitabiriye uyu mwiherero bavuze ko wabafashije kwisubiraho no kongera imbaraga mu murimo wabo.

Mperekeje Etienne yagize ati “Umwiherero nk’uyu udufasha kwisuzuma no gusubiza amaso inyuma ku murimo twiyemeje. Utwibutsa inshingano zacu zo gufasha abasaserdoti kwigisha abantu kumenya Yezu no kumukunda, no kubafasha mu rugendo rwo kwitagatifuza.”

Marie Chantal Nirere, wigisha abitegura guhabwa Isakaramentu rya Batisimu, yavuze ko uyu mwiherero umwunguye byinshi, cyane cyane mu kumenya ko kwigisha ukwemera bisaba guhozaho no kwiyubaka buri gihe.

Ati “Namenye ko kugira ngo umuntu abe umukiristu uhamye, agomba guhabwa imbaraga na Kiliziya. Umwiherero udufasha kandi gusangira imbogamizi duhura nazo, bigatuma dufatanya kuzishakira ibisubizo.”

Marie Chantal yongeyeho ko mu zindi nshingano yungukiye muri uyu mwiherero ashinzwe atari azi harimo kuba agomba gufasha abakiristu Kuyobora umuhimbazo cyangwa se kuba yashyingura gikiristu mu gihe Padiri adahari.

Mukamurasira Bellancille, umaze igihe muri uyu murimo, we yavuze ko umwiherero ari nk’isoko y’amazi atanga ubuzima ku mukateshiste.

Ati “Kujya mu mwiherero ni ukuvoma. Bituma natwe tuvoma kugira ngo tubashe kuvomera abandi, kugira ngo bashobore kwinjira mu irembo rigana ijuru.”

Ku ruhande rw’abakiriye aba bakateshiste, Frère Callixte Kanani, umuyobozi w’Abafurere b’Abafaransisikani b’Intumwa z’Umusaraba w’Ikuzo akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubwigishwa, yavuze ko bahisemo kwakirira uyu mwiherero aho bakorera ubutumwa kugira ngo abakateshiste bavome ku butumwa bw’Umusaraba wa Kristu bamamaza kandi bafata nk’ikimemenyetso cy’urumuri rw’ukuri.

Yagize ati “Iyo tuvuga umusaraba wa Yezu Kristu, ntituvuga igiti, ahubwo tuvuga Kristu wawubambweho, ari na we wavuze ati Ndi urumuri rw’isi. Ni yo mpamvu abakateshiste bagomba kuba urumuri n’umunyu mu bandi, natwe twifuje ko baza kuvoma kuri ubwo butumwa natwe twigisha.”

Uyu mwiherero wahurije hamwe abakateshiste basaga 80 mu nsanganyamatsiko igira iti “Muri umunyu w’isi, muri urumuri rw’isi” (Mt 5, 13-14), ni mu gihe wateguwe na Komisiyo y’Ubwigishwa na Bibiliya ku bufatanye na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gikondo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose