Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Abakirisitu n’Abayisilamu bahagurukire kuzahura ubumuntu bwakonje.” Papa Leo XIV

Papa Leo XIV yahamagariye Abakirisitu n’Abayisilamu gukorera hamwe mu rwego rwo “kongera kubyutsa ubumuntu aho bwakonje”

“Abakirisitu n’Abayisilamu bahagurukire kuzahura ubumuntu bwakonje.” Papa Leo XIV
“Abakirisitu n’Abayisilamu bahagurukire kuzahura ubumuntu bwakonje.” Papa Leo XIV

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2026, ubwo yahuraga n’abagize Ikigo cy’ ubwami bwa Yorodaniya gishinzwe ubushakashatsi ku mibanire hagati y’amadini (Royal Institute for Inter-Faith Studies), hamwe n’abahagarariye Dikasteri ya Vatican ishinzwe ibiganiro n’andi madini.

Mu ijambo rye, Papa Leo XIV yagaragaje ko impuhwe n’ubwumvikane ari indangagaciro zihuriweho haba ku bakristu n'abayisilamu .Yavuze ko mu muco wa Kisilamu, impuhwe (ra’fa) zifatwa nk’impano Imana ishyira mu mitima y’abemera, kandi ko izina Al-Ra’uf risobanura “Umunyempuhwe uhebuje”, rikaba riri mu mazina 99 bavuga ko agaragaza Imana.

Ku ruhande rw’Ubukirisitu, Papa Leo XIV yavuze ko impuhwe z’Imana zigaragarira mu buryo busesuye muri Yezu Kristu, aho Imana yabaye umuntu kugira ngo itarebera gusa imibabaro y’abantu kure, ahubwo iyisangire na bo.Yagize ati: “Muri Yezu, Imana iba ishusho nzima y’impuhwe.”

Papa Leo XIV yasobanuye ko impuhwe n’ubwumvikane atari ibintu by’inyongera cyangwa ibyo umuntu yakora abishatse, ahubwo ari inshingano ku Bakirisitu n’Abayisilamu kuko bifite n’ingaruka nziza ku mibereho y’abaturage.

Yibanze cyane ku rukundo rugomba kuranga abakene n’abababaye, agaragaza ko ku Bakirisitu, gukunda abakene no gusangira imibabaro yabo ari inkingi ya ngombwa y’ukwemera.Yanashimye Ubwami bwa Yorodaniya ku ruhare rwabwo mu kwakira impunzi no gufasha ababaye.

Mu gice cya nyuma cy’ijambo rye, Papa Leo XIV yagarutse ku ngaruka ikoranabuhanga rishobora kugira ku mutima w’umuntu.

Yavuze ko nubwo isi ihujwe cyane kurusha mbere, guhora tubona amashusho n’amavidewo byerekana imibabaro y’abandi bishobora gutuma abantu bayimenyera, aho kubyutsa impuhwe

Yifashishije amagambo ya Papa Fransisiko yavuze mu nyigisho ze za mbere, aho yagaragazaga ko hari igihe abantu bagera aho bakavuga bati: “Imibabaro y’abandi ntabwo indeba, ntabwo nyitayeho, si ikibazo cyanjye.”

Papa Leo XIV yasoje asaba Abakirisitu n’Abayisilamu kwifashisha ubukungu bw’imigenzo n’inyigisho by’amadini yabo mu rugendo rwo gukorera hamwe, bavuga ijwi ry’abababaye.Yagize ati “Duhamagariwe kongera kubyutsa ubumuntu aho bwakonje no kuba ijwi ry'ababaye.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose