Abakiristu ba Diyosezi ya Nyundo bakoreye urugendo Nyobokamana i Kibeho, basabwe guhinduka muri iki gihe cy’Igisibo
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026, ku nshuro ya kane, abakiristu ba Diyosezi ya Nyundo bari kumwe n’abapadiri babo, abihayimana ndetse n’Umwepiskopi wabo, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho. Mu rugendo rugamije gutura Umubyeyi Bikira Mariya Diyosezi yabo, ibikorwa byabo n’ibyifuzo byabo, hashingiwe ku ntego igira iti “Ubukiristu butubyarire ubuvandimwe nyabwo. Twarabyiyemeje.”
Mu nyigisho yabagejejeho, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yabasabye guhinduka muri iki gihe cy’Igisibo, ati “Byabaye amahire kuba uru rugendo rutagatifu rwa Diyosezi yacu ya Nyundo rwahuriranye n’itangiriro ry’Igisibo twatangiye ku wa Gatatu w’Ivu. Ubutumwa bwa Bikira Mariya burahura cyane n’ibyo Kiliziya idusaba kwitaho mu gihe cy’iminsi 40 y’Igisibo. Ubutumwa bwa Bikira Mariya budusaba kubahiriza amategeko y’Imana kuko ari wo muti uzakiza isi.”
Yakomeje asobanura ko ubu butumwa bubasaba guhinduka, kureka ibikorwa bibi, kurangwa n’urukundo no kwitandukanya n’imico mibi. Yagize ati “Bikira Mariya aradushishikariza guhora dusenga ubutitsa nta buryarya kandi dusabirana twese.”
Yanongeyeho ko Bikira Mariya abasaba guhinduka by’ukuri, kwicuza, kugendera kure y’icyaha no kwirinda kwiratira ubutungane, ati “Ibyo tuzabigeraho duhabwa amasakaramentu kenshi nk’ifunguro rya roho zacu. Ni muri ubwo buryo dushishikarizwa kurangwa n’ibikorwa by’urukundo maze ibyo bikaduha kurushaho gukomera mu kwemera no mu kwizera.”
Musenyeri Anaclet yibukije abakiristu ko Igisibo ari igihe cyo kwisubiraho, kugarukira Imana no kwemera Inkuru Nziza. Ati “Kwisubiraho no kugarukira Imana ni kimwe; ni na byo Bikira Mariya yavugaga, ni ukwiyemeza guhindura imibereho aho kubaho uko twishakiye, ahubwo tukabaho uko Imana ishaka. Ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye hano i Kibeho ni cyo bwavugaga.”
Yasobanuye ko kwisubiraho ari nko gushyira umutima wawe imbere y’indorerwamo, ukisuzuma wowe ubwawe, ugasuzuma n’imibanire yawe n’abandi, maze ahari inenge ukayikosora.
Ati “Ntawabasha kwisubiraho adafashe umwanya wo kwisuzuma, ngo abone inenge zimurimo zituma atagendera mu nzira nziza nk’uko Imana ibimushakamo.”
Agaruka ku mpamvu Kiliziya itanga iminsi 40 y’Igisibo, yavuze ko ari ukugira ngo abakiristu babone umwanya uhagije wo kwisuzuma, kwisubiraho no kwakira Inkuru Nziza, nk’uko na Bikira Mariya yabibasabye.
Musenyeri Anaclet kandi yasabye abakiristu kwigana impuhwe z’Imana no gusangira n’abashonji, ashimangira ko umutima ugomba gusukurwa no kwibabaza, kwigomwa no gusiba.
Yagize ati “Imigenzo itatu Kiliziya idusaba mu gihe cy’Igisibo ni; ugusenga, kwihana no kwigomwa (gusiba). Dukora ibikorwa by’urukundo, tubihe umwanya koko mu mibereho yacu. Iyo tuvuze gusiba hari abatekereza ibiribwa cyangwa ibinyobwa, ariko ibyo twashobora gusiba ni byinshi; ibidushimisha bigatuma twitandukanya n’Imana n’abavandimwe bacu. Tubiretse, twaba dusibye.”
Yifashishije amagambo ya Nyirubutungane Papa Francisco wigeze kuvuga ati “Dushoboye gufunga iminwa yacu, tukirinda ya magambo mabi asebanya, aharabika bagenzi bacu, ateranya, asenya umubano wacu, twaba dukoze Igisibo cyiza.”
Musenyeri Anaclet yasabye abakiristu muri iki gihe cy’Igisibo kwihana amagambo mabi, bakubaka umubano mwiza bahereye mu ngo, kuko ari yo Kiliziya y’ibanze. Yasoje abasaba kurangwa n’amagambo meza y’urukundo, yibutsa ko akarimi gashobora guteranya abavandimwe bakaba abanzi.
Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Nyundo bwatangarije Kinyamateka ko abakiristu bitabiriye uru rugendo Nyobokamana, baherekejwe n’abapadiri n’abihayimana barangajwe imbere na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, basaga ibihumbi bitanu.
Ni umubare bishimira kuko ukomeje kwiyongera aho mu mwaka wa 2024 bari abasaga ibihumbi bibiri, mu 2025 basagaga ibihumbi bitatu, naho muri uyu mwaka wa 2026 bageze ku bihumbi bitanu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.