Abakiristu ba Paruwasi ya Save basabwe gufata iya mbere mu kubaka inzu ndangamateka y’ubukiristu mu Rwanda
Kuri uyu wa 08 Gashyantare 2026, ubwo Paruwasi ya Save yizihizaga isabukuru y’imyaka 126 ishize ishinzwe, abakirisitu bayo bongeye gusaba Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, kubafasha kugira ngo hashyirweho ahantu ndangamateka nk’ahantu hatangiriye ubukiristu mu Rwanda.
Bamwe mu bakirisitu baganiriye na Kinyamateka bongeye kubisaba, nyuma y’uko no mu mwaka ushize ubwo hizihizwaga yubile y’imyaka 125 babisabye. Kuri iyi nshuro, bongeye kugaragaza ubusabe bwabo, banifuza ko n’andi madiyosezi yakwinjira muri iki gikorwa.
Marie Goretti Tuvugishapure yagize ati “Paruwasi yacu igeze ku rwego rushimishije, kandi twifuza ko imbuto Ivanjiri yaduhaye zarushaho kwiyongera. Turifuza kandi ko n’izindi Diyosezi zashyira aya mateka y’uko Ivanjiri yageze mu Rwanda bwa mbere muri gahunda zabo, bakajya bibuka aho ubukiristu bwaturutse.”
Yakomeje avuga ko bifuza ko Paruwasi ya Save yarushaho gutera imbere mu buryo bw’ukwemera, hanazamurwa ubukerarugendo bushingiye ku ngendo nyobokamana zikorerwa muri iyi Paruwasi ifite amateka yihariye mu bukiristu mu Rwanda.
Agaruka ku byo bifuza gufashwamo, yavuze ko harimo kubaka inzu ndangamateka (Museum) irimo ibikoresho bitandukanye byifashishijwe mu iyogezabutumwa, byafasha abakirisitu gusobanukirwa amateka y’ubukiristu mu Rwanda. Hari kandi icyifuzo cyo kubaka ahazafasha abakirisitu bakora ingendo nyobokamana kubona serivisi z’ibanze zirimo amazi yo kunywa (Centre d’accueil), ndetse no kuvugurura Shapeli y’ishengerera rihoraho ikajyana n’igihe.
Yabihurijeho na mugenzi we Habimana Jean Paul, wavuze ko nk’abakiristu batuye muri Paruwasi ya Save, ifatwa nk’izingiro ry’amateka y’ubukiristu mu Rwanda, bifuza ko yarushaho kumenyekana ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Nk’abakiristu ba Paruwasi ya Save, twifuza ko Abanyarwanda bose ndetse n’abaturuka mu mahanga bajya baza kuhigira amateka y’aho Ivanjiri yatangiriye mu Rwanda. Ni yo mpamvu dushyigikiye igitekerezo cyo kubaka inzu ndangamateka izashyirwamo bimwe mu bikoresho bya kera byakoreshwaga n’abakiristu bo hambere. N’ibidahari twiteguye gufatanya n’abandi kubishakisha kugira ngo ayo mateka atazibagirana.”
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, asubiza iki cyifuzo, yabibukije ko no mu mwaka ushize yakivuzeho, kandi ko ari ngombwa ko Paruwasi ya Save igira inzu ndangamateka nk’ahantu hatangiriye ubukiristu mu Rwanda.
Yavuze ko iyi gahunda yanayisangije inzego zitandukanye, zirimo n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, bagaragaje ko biteguye gutanga ubufasha kugira ngo iyo nzu y’iyogezabutumwa yubakwe i Save.
Musenyeri Jean Bosco yaboneyeho gusaba abakirisitu nibura kubanza gushaka igishushanyo mbonera cy’aho iyo nzu izubakwa, kugira ngo abafatanyabikorwa bazabafasha babone aho bahera, bityo gahunda ibe yatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Ndabasaba ko nibura mu mwaka utaha twazaba dufite igishushanyo mbonera cyayo n’ikibanza cyayo, kugira ngo aho tuzajya dusaba ubufasha tuzabe dufite ibyo twerekana, harimo n’uko iyo nyubako izaba imeze, bityo abifuza gutanga umuganda bawuduhe.”
Yakomeje yizeza abakirisitu ko ibyo nibimara gukorwa, hazatangira kwegeranywa ibikoresho ndangamateka, amashusho n’inyandiko, kugira ngo bizashyirwe muri iyo nzu ndangamateka, bityo Save irusheho kumenyekana kandi ibe ishuri ku bazajya baza bashaka kumenya amateka y’iyogezabutumwa mu Rwanda.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Save, Padiri Cyprien Iyakaremye, yavuze ko nyuma yo guhabwa umurongo n’Umwepiskopi, bagiye gukora uko bashoboye kugira ngo bagaragaze uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.
Yagize ati “Tuzakora uko dushoboye tubanze dushake ahazubakwa inzu ndangamateka, ahashobora kujya salle, ndetse n’ibindi bimenyetso by’ibanze bishobora kujya muri iyo nzu, ku buryo n’igihe cyo kubaka kizagera hari aho tugeze. By’umwihariko, abakirisitu bacu barabyumva kandi biteguye kugira uruhare mu kwiyubakira Kiliziya, kugira ngo Save ibe ahantu hakorerwa ingendo nyobokamana nk’ahantu hatangiriye Ivanjiri mu Rwanda.”
Yagize ati “Tuzakora uko dushoboye tubanze dushake ahazubakwa inzu ndangamateka, ahashobora kujya salle, ndetse n’ibindi bimenyetso by’ibanze bishobora kujya muri iyo nzu, ku buryo n’igihe cyo kubaka kizagera hari aho tugeze. By’umwihariko, abakirisitu bacu barabyumva kandi biteguye kugira uruhare mu kwiyubakira Kiliziya, kugira ngo Save ibe ahantu hakorerwa ingendo nyobokamana nk’ahantu hatangiriye Ivanjiri mu Rwanda.”
Bimwe mu bikoresho Paruwasi ya Save ibitse byafasha abazajya bahakorera ubukerarugendo bushingiye ku ngendo nyobokamana birimo ibyuma bya muzika bya kera byakoreshwaga n’abantu babiri kugira ngo amajwi yabyo asohoke, iriba ryifashishwaga mu gutanga Isakaramentu rya Batisimu, n’ibindi bimenyetso by’amateka byifashishijwe mu iyogezabutumwa rya mbere, nk’inyandiko n’amafoto by’abamisiyoneri ba mbere bagejeje Ivanjiri mu Rwanda, ibitabo bya liturijiya bya kera, ibikoresho byakoreshwaga mu Misa n’ibindi bigaragaza uko ubuzima bwa gikristu bwatangiriye i Save.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.