Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakiristu bibukijwe ko ubutumwa bw’i Fatima atari inkuru y’amateka gusa

Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yavuze ko ubutumwa bwa Bikira Mariya bwatangiwe i Fatima budakwiye gufatwa nk’inkuru y’amateka gusa, ahubwo ko ari ubutumwa buhamagarira abantu bose muri iki gihe kugarukira Imana.

Abakiristu bibukijwe ko ubutumwa bw’i Fatima atari inkuru y’amateka gusa
Abakiristu bibukijwe ko ubutumwa bw’i Fatima atari inkuru y’amateka gusa

Yabivuze kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026, mu birori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 y’Ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri, byahujwe n’umunsi mukuru wa Diyosezi ya Ruhengeri yamwisunze.

Musenyeri Harolimana yibukije abakirisitu amateka y’amabonekerwa ya Bikira Mariya yabereye i Fatima muri Portugal mu 1917, aho yabonekeye abana batatu bato inshuro esheshatu hagati ya tariki ya 13 Gicurasi na tariki ya 13 Ukwakira.

Abo bana ni Mutagatifu Hyacinthe Marthe wari ufite imyaka 7, musaza we Francisco wari ufite imyaka 9 na mubyara wabo Luciya wari ufite imyaka 10.

Ati “Bikira Mariya yababonekeye mu gihe cy’ubwigomeke bwo gutera Imana umugongo no gusuzugura ibyayo Hakaba hari ubuhakanyi bwinshi n’ubugomera Mana bugaragara mu bikorwa bitandukanye.”

Yavuze ko muri ayo mabonekerwa, Bikira Mariya yagaragaje agahinda aterwa n’ukuntu abantu bakomeje kwitandukanya n’Imana.

Ati “Nk’i Kibeho, Bikira Mariya yiyeretse abana batatu ababaye cyane, ababajwe n’uko isi iri kugana habi, amahitamo mabi yo gutera Imana umugongo no gusuzugura Imana.”

Musenyeri Harolimana yavuze ko ubutumwa nyamukuru bwa Fatima ari uguhamagarira abantu gusenga, kwigomwa no guhinduka kugira ngo isi itarimbuka.

Ati “Bikira Mariya yahishuriye abana ko gusenga, kwigomwa no guhinduka ari byo byafasha isi kutagwa mu rwobo.”

Yongeyeho ko hari abantu bakeka ko ubutumwa bwa Fatima bwari ubw’abo mu bihe byashize, nyamara ngo bureba n’isi yo muri iki gihe, kuko isi igikomeje guhura n’ibibazo bikomoka ku kwitandukanya n’Imana.

Ati “Ubutumwa bwa Fatima si inkuru y’amateka, ni ubutumwa butureba ubu muri ibi bihe bitoroshye turimo ku isi hose.”

Yakomeje avuga ko ubu butumwa busaba abantu kwicuza ibyaha byabo no kugarukira Imana.

Ati “Ubutumwa bwa Fatima buratureba, budusaba twese guhinduka, tukicuza ibyaha byacu, tukagarukira Imana ndetse tukareka kuyigomera.”

Musenyeri Harolimana yavuze ko Bikira Mariya akomeje guhamagarira abantu gushakira ubuhungiro mu mutima we utagira inenge no gukomeza kwisunga Rozari.

Ati “Bikira Mariya aratwingingira kugarukira Imana no gusenga cyane kugira ngo tutagwa mu bishuko.”

Yasoje asaba abakirisitu kwitoza kwigomwa no kwibabaza, bavuga Rozari kandi bahongerera ibyaha by’abanyabyaha kugira ngo benshi bakire kandi birinde kurimbuka.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose