Abakristu ba Gikondo beguriye Yezu Nyirimpuhwe imitwaro yabo
Kuri iki cyumweru cya Gatatu cya Adiventi, kizwi nk’icyumweru cy’ibyishimo, tariki ya 14 Ukuboza 2025, muri Paruwasi ya Gikondo habereye igitambo cya Misa n’isengesho ryo gusabira abarwayi, ryayobowe n’abaturutse ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango.
Iri sengesho ryateguwe na Paruwasi ya Gikondo ku bufatanye n’Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, rigamije gushimira Imana ibyiza yabakoreye mu mwaka wa 2025, no kuyisaba gukomeza kubarinda imibabaro n’ibibavuna mu buzima bwa buri munsi.
Mu nyigisho ye, Padiri Boniface Ndikubwimana, Umuyobozi wa Roho ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, yavuze ko bishimiye intambwe abakristu bakomeje gutera muri iki gihe cya Adiventi, bitegura umunsi mukuru wa Noheri. Yaboneyeho gusaba abakristu gutura Yezu Nyirimpuhwe imitwaro yabo n’ibibavuna.
Ati “Turashimira Imana yabanye natwe, by’umwihariko muri uyu mwaka wa Yubile y’impurirane; imyaka 125 Inkuru Nziza igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa benemuntu. Nk’abakristu ba Paruwasi ya Gikondo, Imana yadukoreye byinshi, tuyishimira.”
Yakomeje abasaba gukomeza kubagarira ibyishimo n’imbuto za Yubile, batera intambwe bagana ku ivuka rya Yezu Kristu, umucunguzi ugiye kuza. Yagize ati “Yezu Nyirimpuhwe tumuture ibituvuna n’umusaraba wacu, aduhe imbaraga ziduherekeza mu buzima bwacu bwa buri munsi.”
Padiri Boniface Ndikubwimana yanaboneyeho gusaba abakristu kudaheranwa n’agahinda, anaburira abishyira hejuru bitwaje icyo bari cyo cyangwa amahirwe baba bafite, kuko ibihe bihinduka.Ati “Si ko bizahora; byose birahinduka. Nta Pasika itagira uwa Gatanu Mutagatifu. Dusenge duture Nyagasani uko tumeze, kuko no gushidikanya kwacu tudakwiye gutinya kukumugaragariza, kuko ibikorwa bye bitwirukanamo ugushidikanya kwacu.”
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gikondo, Jean Pierre Mihigo Nsabimana, yavuze ko bishimiye uruzinduko rwa Yezu Kristu muri paruwasi yabo, agira ati “Tumaze kumenyera ko uwageze kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango adataha amara masa.”
Yakomeje asaba abakristu gutaha bakomeza kwitegura kwakira Yezu Kristu, abifuriza ko aho Yezu ahari hose hahinduka umugisha, ahari umwijima hagashyirwa urumuri, abarwayi bagakira, ababaye bagahozwa.
Muri iri sengesho kandi ryo gusabira abarwayi, abarwayi bitabiriye iri sengesho basizwe amavuta y’abarwayi, nk’ikimenyetso cy’ihumure n’icyizere muri Yezu Nyirimpuhwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.