Abakristu ba Gikore bagejeje ku Mwepiskopi ibibazo bibangamiye ubutumwa n'imibereho myiza muri iyi paruwasi
Ubwo Myr Jean Bosco Ntagungira yasuraga paruwasi ya Gikore, kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024, Abakristu bamugejejeho ingorane zitandukanye zibangamiye ubutumwa n'imibereho myiza y'abatuye aka gace kihariye kubere imiterere yako.
Bimwe mu byo bagaragaje harimo ibigo by’amashuri bifite ibyumba bishaje cyane kandi bidahagije, Ikigo Nderabuzima cya Gikore kitabona abaganga n'abahageze ntibaharegame kubera kutishimira aho giherereye ndetse na Santarali ya Mukomacara idasakaye kandi iherereye ahantu hagora abakristu kuhagera kubera imigeze iyikikije.
Bayigira Emmanuel, umuyobozi w'Ishuri ribanza rya Mukomacara, mu izina ry'abayobozi b'ibigo by'amashuri bitanu bibarizwa muri iyi paruwasi yagaragaje ibibazo bibangamiye ibi bigo, avuga ko ikiyongereyeho ari uko n'abapadiri bibagora kugera kuri ibi bigo kubera aho biherereye.
Ati"Kenshi abapadiri birabagora kugera ku bigo by’amashuri yacu kugira ngo badusomere Misa. kugira ngo batugereho bibasaba kuzenguruka bakanyura mu zindi Paruwasi kuko amateme aduhuza yangiritse."
Ibibazo ntibiri mu mashuri gusa kuko no ku Kigo Nderabuzima, batorohewe. Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gikore Sr Sebabaji Adeline yavuze ko bitorohera abarwayi kugera kuri iki kigo, ndetse n'abaganga bakaba badakunda kuhakorera bigatuma ntawe uhatinda.
Ikindi kibazo Abakristu bagejeje kuro Myr Ntagungira, ni ikibazo cya Santarali ya Mukomacara yanze kuzura kuko abakristu ubushobozi bwababanye bucye. Basaba Diyosezi ko yabaha isakaro kugira ngo imvura itazagwa ibyo bubatse bigasenyuka.
Abakristu kandi bagaragaje ibibazo by'amateme atuma ingendo zigorana muri iyi paruwasi ikikijwe n'imigezi ya Nkomane, Marwa na Kabogobogo, bavuga ko iyo imvura yaguye bigora abakirisitu kugera kuri Paruwasi, ndetse bikagora n’abapadiri gusura abakristu muri Santarali.
Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yasabye abakristu ba Gikore kutinubira aho bari ahubwo bakaherera imbuto.
Yagize ati "Niba Nyagasani yaradushyize hano ni uko ariho ashaka ko twerera imbuto. Ntidukwiye kugira ubwoba kuko n’ahakiri ibibazo Nyagasani arahari, ntabwo tugomba gucika intege. Dukwiye guhora tujya mbere. Muhumure ntacyo Nyagasani azatwima kandi ari we udutuma."
Paruwasi ya Gikore ibarizwamo Santalari eshatu: Gikore, Rubona na Mukomacara. Ibigo by'amashuri bihabarizwa ni bitanu ari byo: Ishuri ribanza rya Mukomacara, Urwunge rw'Amashuri rwa Rubona, Urwunge rw'Amashuri rwa Janja, Urwunge rw'Amashuri rwa Gikore n'Ishuri ribanza rya Nyamure.Habarizwa kandi ikigo Nderabuzima kimwe cya Gikore.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.