Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakristu ba Paruwasi Rilima barishimira Ingabire baronse mu myaka 50 ishize hageze Ivanjili.

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2023, Abakristu ba Paruwasi Rilima, Arkidiyoseze ya Kigali bahimbaje Yubile y'imyaka 50 iyi paruwasi imaze ishinzwe.Ni ibirori byitabiriwe n'abakirisitu , abapadiri n'abihayimana bahavuka ndetse n'abahabaye. Bibimburirwa n'Igitambo cy'Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali.

Abakristu ba Paruwasi Rilima barishimira Ingabire baronse mu myaka  50 ishize hageze Ivanjili.
Abakristu ba Paruwasi Rilima barishimira Ingabire baronse mu myaka 50 ishize hageze Ivanjili.

Mu nyigisho, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko abantu baba bakwiye kugira igihe bagashimira Imana kubera ibyiza ibagirira.

Yavuze kandi ko Yubile ari ugushimira Imana kubwo imbuto zeze zirimo abihayimana, ingo z'abakristu, abapadiri n'abiyeguriyimana, ari nabyo dushimira Imana kuri uyu munsi mukuru w'impurirane wahuje Yubile n'itangwa ry'Ubusaseridoti.

Yavuze kandi ko Paruwasi aba ari urugo rw'Imana, ari nayo mpamvu bashima kuba Imana yaragize uru rugo Paruwasi. Yashimiye Imana kubwo abogezabutumwa bazanye Ijambo ry'Imana bwa mbere muri iyi Paruwasi, ashima n'abapadiri bose bahanyuze, bakomeje gutuma Ijambo ry'Imana rikomeza gusakara. Yashimiye imiryango y'ababikira baje gufasha muri iyi Paruwasi mu butumwa bunyuranye bakoze mu burezi no mu kubungabunga ubuzima bw'abantu no mu gutoza abana b'abakobwa bashaka kwiyegurira Imana.

Yagize ati"Yubile ni ugusubiza amaso inyuma tukareba ibyiza yaduhaye, ingabire yaduhaye, tukareba imbere; dusoje ikivi cy'imyaka 50 ariko dutangiye ikindi kivi cyindi myaka iri mbere,

bidusaba gukomeza gutera imbere mu murimo w'Imana." Yasabye kandi ko iyi yubile yakomeza ikagera mu ngo, hanyuma kuri yubile itaha bakazaba bishimira izindi mbuto nyinshi zivuye mu butumwa buzaba bukozwe muri iyo myaka.

Padiri Patrice Twagirayezu, Padiri mukuru wa Paruwase ya Rilima yashimiye abakirisitu b'iyi paruwasi. Yavuze ko Yubile itarangiriye aha kuko hari n'izindi bazakora, asaba ko Roho Mutagatifu yakomeza kubayobora mu rugendo bagikomeje.

Umukristu wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko nk'abakristu uyu munsi wa Yubile ubafasha gusubiza amaso inyuma, bakiha n'intego nshya mu bikorwa bikurikiyeho. Yavuze kandi ko mu rugendo rw'iyi yubile y'imyaka 50 paruwasi yabo imaze ishinzwe bagiye bategura yubile mu byiciro bitandukanye: mu banyantege nke, mu bihayimana, mu bikorera n'abakozi ba Leta, mu batishoboye, no mu bana n'urubyiruko. Yashimiye kandi abasaseridoti bose babaye muri paruwasi n'abihayimana batandukanye bagiye babafasha mu buryo bunyuranye haba mu burezi, mu buzima n'ahandi. Yavuze ko nk'abakristu biteguye kurushaho gushaka iterambere ryabo nkabakirisitu.

Paruwasi ya Rilima ni imwe mu maparuwase 39 agize Arkidiyosezi ya Kigali, ikaba yarashinzwe ari paruwasi ya 16, mu mwaka wa 1973. Icyicaro cyayo kiri mu ntara y'Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima, Akagari ka Kimaranzara,mu mudugudu w'Amaziro.

Amateka y'iyi paruwasi agaragaza ko mbere yishingwa ryayo aho iri hahoze ishyamba rya kimeza ry'inzitane ryari rigizwe n'amoko menshi atandukanye y'ibiti. Ni ahantu hahoze ari imisozi miremire n'iciriritse; mu miremire twavuga nka Juru na Nemba naho iciriritse ni Mbuye, Tabarari, Cyeru, cya Rilima, Cyoma, Kabuye, Karama, Kivusha, Mburane, na Nyiragiseke.ahandi hasigaye hari Imirambi. Abakirisitu basengeraga muri Paruwase ya Nyamata yabarizwaga muri Arkidiyosezi ya Kabgayi ndetse na Paruwasi ya Zaza yo muri Diyosezi ya Kibungo.

Abaturage baje gutura mu Bugesera baturutse mu mpande zose z'igihugu hagati y'umwaka 1970-1973 i Rilima kubera ko amashyamba yatemwe agaturwa. Mu mwaka 1971 i Rilima hatujwe impunzi z'Abanyarwanda zaturutse i Nyamata bari barirukanywe na Kongo icyo gihe bitaga Zayire. Mu mwaka 1972 haje kuza impunzi z'Abarundi zo zituzwa mu nkambi [Camp de Refugies de Rilima] zari ziri kumwe n'abapadiri nka Juvenal Bakubiyeho, Joseph Minghetti ndetse n'abakateshiste nka Michel Mpambazi, Vincent Mbyariye na Boniface.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamata amaze kumenya ko i Rilima hari impunzi zazanye n'abapadiri yihutiye kubimenyesha Arkiyepiskopi wa Kabgayi, bituma batumirwa mu nama y'abandi bapadiri batanga imibare yabo bari kumwe bose, hanyuma Umwepiskopi atangaza ko Paruwasi ya Rilima ivutse ku 04 Werurwe 1973, babanza kujya basengera mu nsi y'igiti cy'umujwiri kiri hafi y'icumbi ry'abapadiri [ icyo giti kiracyahari], muri uyu mwaka wa 1973 hubatswe Kiliziya, icumbi ry'abapadiri, ubukarani bwa Paruwasi n'ibibeho by'abigishwa, amashuri abanza n'ibiro bya chef de zone na College ya Rilima.

Paruwasi ya Rilima igizwe na Santarali 6; arizo Rilima y'inyarurembo yitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Karumel, Santarali ya Rebero yitiriwe Mutagatifu Klara, Santarali ya Gashora yitiriwe Mutagatifu Pawulo Intumwa, Santarali ya Kalilisi yitiriwe Mutagatifu Kizito, Santarali ya Kamabuye yitiriwe Mutagatifu Yozefu urugero rw'Abakozi na Santarali ya Nyabagendwa yitiriwe Mutagatifu Tereza w'Ikarikuta.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose