Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakristu ba Paruwasi ya Butete babajwe no kuba baratanze amafaranga menshi ngo bavugurure kiliziya zabo zafunzwe none ibyo bakoze bikaba birimo kwangirika zidafunguwe

Abakristu ba Paruwasi ya Butete, iherereye mu Karere ka Burera muri Diyosezi ya Ruhengeri, baravuga ko bababajwe no kubona kiliziya eshatu ziri muri paruwasi yabo zaramaze kuvugururwa ku buryo zujuje ibisabwa, ariko hakaba hashize igihe kirekire bategereje ko zifungurwa bikarangira nta gikozwe. Ibi ngo bibatera intimba cyane kuko ibikorwa byo kuzisana no kubyubaka byabatwaye amafaranga asaga miliyoni 18, none ibyo bakoze bikaba bitangiye gusaza bidakoreshejwe.

Abakristu ba Paruwasi ya Butete babajwe no kuba baratanze amafaranga menshi ngo bavugurure kiliziya zabo zafunzwe none ibyo bakoze bikaba birimo kwangirika zidafunguwe
Abakristu ba Paruwasi ya Butete babajwe no kuba baratanze amafaranga menshi ngo bavugurure kiliziya zabo zafunzwe none ibyo bakoze bikaba birimo kwangirika zidafunguwe

Byagarutsweho mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Paruwasi ya Butete byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Mukamana Soline, Umuyobozi w’Akarere ka Burera,byitabiriwe kandi na Mgr Vicent Harolimana umwepiskopi wa diyosezi ya Ruhengri, abapadiri, abihayimana  n’abo mu nzego za leta by’umwihari abo mu mirenge ikora kuri paruwasi ya Butete.

Abakristu bavuga ko bakoze byose basabwe ariko bakaba bategereje gusurwa ngo bafungurirwe

Paruwasi ya Butete igizwe n’amasantarari atanu, ariko abiri muri yo  Gitare, Kayenzi n’isikirisare ya Rugarama yarafunzwe nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi zisuzumye zigafata icyemezo ko zitujuje ibisabwa bijyanye n’umutekano n’isuku mu nsengero.

Abakristu bavuga ko bahise bashyiramo imbaraga, bakora ibikorwa byose basabwe, bifatanyije n’abapadiri babo, ariko kugeza ubu ntibarasurwa kugira ngo barebe ko ibyo basabwe byuzuye ngo izo kiliziya zifungurwe.

Jean Baptiste Rugwizangoga, umwe mu bagize Inama Nkuru ya Paruwasi ya Butete, yagize ati “Ku ifungwa rya kiliziya muri paruwasi yacu, ubu dufite santarari ebyiri zifunze n’isikirisare imwe, ariko ibisabwa byose twarabikoze. Twashyizemo imbaraga nyinshi, twubaka ubwiherero bugezweho, dukora amasuku, dushyiraho ibigega by’amazi, imirindankuba, ubukarabiro n’ibikoresho bya kizimyamoto. Ibyo byose byadutwaye amafaranga arenze miliyoni 18. Ubu hasigaye gusa ko baza kudusura, kuko twizeye ko nidusurwa nta cyabuza ko izo kiliziya zifungurwa.”

Padiri mukuru wa Paruwasi avuga ko ibikorwa byarangiye ariko bigiye gusaza bidakoreshejwe

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Butete, Padiri Jean Nepomuscene Twizerimana, nawe yemeza ko ibikorwa byose byasabwe n’inzego za Leta byarangiye, ariko ko hashize igihe bategereje ko basurwa ngo izo kiliziya zemererwe kongera gukora.

Yagize ati “Nyuma y’uko kiliziya zacu zifunzwe, twahise dutangira kubahiriza ibisabwa byose: twubaka ubwiherero bushya, dushyiraho ibigega by’amazi, imirindankuba, ubukarabiro, kizimyamoto, dukora amasuku n’amarangi mashya. Ibyo byose byatwaye amafaranga menshi cyane, arenga miliyoni 18. Ariko birababaje kubona ibyo byose byatangiye gusaza bidakoreshwa.”

Padiri Twizerimana yakomeje agira ati “Ibi byose byakozwe mu gihe gito, mu bushake n’umurava w’abakristu. Ariko kubona twarakoresheje umutungo wacu mu bikorwa by’ingenzi bigomba guteza imbere ibikorwa by’iyogezabutumwa, bikarangira tutabyungukiyemo kubera ko tutarabona uruhushya rwo gusubira gusengera aho, birababaza kandi bitera intege nke abakristu.”

Abakristu basaba ubuyobozi kubegera no kubafasha kurangiza icyo gikorwa

Abakristu bavuga ko batumva impamvu kiliziya zabo zidafungurwa kandi barangije ibyo basabwe byose. Bavuga ko bagiye babaza abashinzwe gusura insengero impamvu bataraza, bakabwirwa ko bagitegereje amabwiriza cyangwa ko diyosezi ari yo igomba kubisaba akarere.

Jean Baptiste Rugwizangoga yakomeje agira ati “Twabwirwaga ko Kiliziya zifunze kubera ko zitujuje ibisabwa. Twarabikoze byose, ariko kugeza ubu ntiturasurwa. Byatangiye gutera intege nke abantu, bamwe bagahagarika no kwitabira ibikorwa by’iyogezabutumwa. Dukeneye ko ubuyobozi budufasha kuko amafaranga twakoresheje yari menshi cyane.”

Mu birori by’umunsi mukuru wa paruwasi, abakristu bagaragarije Umuyobozi w’Akarere ka Burera icyifuzo cy’uko yabarengera kugira ngo ziriya kiliziya zifungurwe, kuko bifuza kongera gusengera muri Kiliziya zabo zubatswe n’imbaraga zabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko bugendera ku mabwiriza ya Leta, by’umwihariko aya RGB

Mu gusubiza ku kibazo cy’abakristu ba Butete, Mukamana Soline, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bwiteguye gufasha Kiliziya gusubukura ibikorwa byayo, ariko bugomba gukurikiza amabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, by’umwihariko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Yagize ati “Umurongo watanzwe na Leta urasobanutse. Insengero cyangwa kiliziya zafunzwe  kubera kutuzuza ibisabwa zigomba gusurwa nyuma yo kubikora. Iyo Diyosezi imaze gukora isuzuma ryayo ikabona ko zujuje ibisabwa, iratwandikira natwe tukategura itsinda ryo kuzisura. Nidusanga zujuje ibisabwa byose nk’uko urutonde rwabigaragazaga, nta kibazo tuzazifungurira.”

Yakomeje agira ati"Turarindiriye ko Diyosezi itwandikira, igasaba gusura insengero zafunzwe. Nitubona urutonde rwazo n’ibyaburaga mbere, tuzagenda turebe niba byujuje ibisabwa, hanyuma raporo ikajya muri sisiteme y’Irembo. Iyo raporo ishyizwemo, ni bwo kiliziya zemererwa gufungurwa.”

Yasoje yizeza abakristu ko ibyasabwe bizakorwa mu mucyo kandi mu bufatanye n’inzego zose, kugira ngo insengero zujuje ibisabwa zemererwe gukora.

Abakristu barasaba ko ubufatanye bwa Leta na Kiliziya bwakomeza mu bikorwa byo guteza imbere abaturage

Mu butumwa bwe, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Butete yashimye ubuyobozi bw’Akarere ka Burera kuba bugaragaza ubufatanye n’inzego za Kiliziya mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, ariko asaba ko ubwo bufatanye bwagumaho no mu bijyanye no gufasha abakristu gusubira gusengera mu nsengero zabo.

Yagize ati “Turashimira ubuyobozi bw’akarere kuba buhora bufatanya natwe mu bikorwa by’iterambere, ariko twifuza ko ubwo bufatanye bugera no mu gukemura ikibazo cyacu. Twifuza  ko abakristu bongera gusengera mu nsengero zabo kugira ngo bakomeze guhabwa imbaraga no kwiyubaka mu kwemera.”

Kugeza ubu, abakristu ba Paruwasi ya Butete baracyategereje igikorwa cyo gusurwa ngo hagenzurwe niba koko kiliziya zabo zujuje ibisabwa, kugira ngo zemererwe gufungurwa. Bavuga ko bafite icyizere ko ubuyobozi bw’akarere buzabafasha, ariko barasaba ko byakorwa vuba kuko ibikorwa bakoze biri mu kaga ko gusaza bidakoreshejwe.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere, bwo buvuga ko igihe cyose diyosezi izatanga icyifuzo cyo gusurwa, bazahita babikurikirana, kandi izo kiliziya zigasubira mu murongo mu gihe zose zaba zujuje ibisabwa nk’uko amabwiriza ya Leta abiteganya

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose