Abakristu ba Paruwasi ya Kigoma bifuza ko paruwasi yabo yahindura izina ikitwa Gatagara.
Abakristu ba Paruwasi ya Kigoma muri Diyosezi ya Kabgayi basabye Umwepiskopi wabo, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, ko izina rya paruwasi yabo risubizwa kuri Gatagara, nk’uko yitwaga igihe yashingwaga. Bavuga ko iri zina rifite isano ikomeye n’amateka ya paruwasi, aho yubatswe ndetse n’inkomoko y’ubutumwa bwahahoze. Umwepiskopi yabijeje ko ubusabe bwabo buzanyuzwa mu nzego zibishinzwe.
Iki kifuzo cyatanzwe ku wa 30 Kanama 2026, ubwo Paruwasi ya Kigoma yahimbazaga Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe. Abakristu bahagarariwe na Perezida w’Inama Nkuru ya Paruwasi, Emmanuel Muyoboke, bagejeje kuri Myr Balthazar Ntivuguruzwa icyifuzo cyo kongera kwitwa Paruwasi Gatagara.
Muyoboke yavuze ko abakristu bifuza ko iri zina risubizwaho kuko ari ryo paruwasi yari ifite kuva igishingwa, kandi n’ubu icyicaro cyayo kikaba kikiri ku gasozi ka Gatagara.
Ati “Paruwasi Kigoma yatangiye yitwa Paruwasi Gatagara. Abakristu bantumye ngo bigendanye n’amateka y’aho paruwasi yubatse, mbasabe niba bishoboka, iyi paruwasi yasubira ku izina rya gakondo ikongera kwitwa Gatagara.”
Paruwasi yatangiye yitwa Gatagara
Amateka yanditse ya Paruwasi Kigoma agaragaza ko icyemezo cyo kuyishinga cyafashwe na Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi mu Ukwakira 1975, mu gihe inyandiko ziyishinga ku mugaragaro zasinywe ku wa 7 Mutarama 1976. Ni na yo tariki ifatwa nk’iy’ishingwa rya Paruwasi.
Yashinzwe yitwa Paruwasi Gatagara, kuko yari yubatswe ku gasozi ka Gatagara. Padiri Léon Munyantore yabaye Padiri Mukuru wayo wa mbere, akaba yarageze i Gatagara ku wa 30 Ukwakira 1975.
Mbere y’uko iba paruwasi, Gatagara yari santarari ya Misiyoni ya Nyanza muri Diyosezi ya Butare. Yari ifite umwihariko wo kuba yaritabwagaho cyane na Padiri Fraipont Ndagijimana, wari warashinze ikigo cya HVP Gatagara mu 1960.
Paruwasi yashinzwe mu rwego rwo kwegera abakristu batabashaga kugera kuri Paruwasi ya Nyanza, cyane cyane abafite ubumuga, ndetse no gufasha Padiri Fraipont Ndagijimana wari usigaye afite inshingano nyinshi zo gukurikirana ibikorwa bya HVP Gatagara n’ubutumwa bwa santarari.
Mu ntangiriro, Paruwasi Gatagara yakoreshaga shapeli y’ikigo cya HVP Gatagara nk’aho abakristu baza gusengera no gushaka izindi serivisi z’ikenurabushyo. Iyo shapeli yari yarahawe umugisha ku wa 11 Nyakanga 1965, yitirirwa Mutagatifu Karoli Lwanga na bagenzi be bahowe Imana, ari na bo paruwasi yahise iragizwa.
Izina Gatagara ryahindutse Kigoma
Mu 1989, Paruwasi Gatagara yari ikiri muri Diyosezi ya Butare. Nyuma y’impinduka ku mbibi za Diyosezi ya Kabgayi n’iya Butare, mu 1992 Paruwasi Gatagara yaje kuba iya Diyosezi ya Kabgayi.
Ku wa 2 Kanama 1992, Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva, wari Umwepiskopi wa Kabgayi, yaje kumenyesha abakristu abapadiri bashya bari bagiye gukorera muri iyo paruwasi, ari bo Padiri Jean Ripoll na Padiri Bernardin Twagiramungu.
Muri icyo gihe, hagaragaye icyifuzo cyo gutandukanya ibikorwa bya paruwasi n’iby’ikigo cya HVP Gatagara, kuko abakristu bagendaga biyongera kandi ibikorwa bya paruwasi n’iby’ikigo bikenera umwanya wo kwisanzura.
Ku wa 13 Nzeri 1993 hafashwe icyemezo cyo gutandukanya paruwasi n’ikigo cya HVP Gatagara. Hatangijwe umushinga wo kwimurira icyicaro cya paruwasi muri santarali ya Rwoga, ku gasozi ka Mwezi.
Ni muri uwo mushinga kandi izina rya Paruwasi Gatagara ryahindutse Paruwasi Kigoma.
Emmanuel Muyoboke avuga ko iryo zina ryakomotse ku kuba ahari hateganyijwe kubakwa icyicaro gishya cya paruwasi hari hafi y’ahahoze Komini Kigoma.Ati “Kubera ko paruwasi yari igiye kubakwa hafi y’aho Komini Kigoma yari iri, aho yari igiye kubakwa ni ku gasozi ka Mwezi, ariko hafi ya Komini Kigoma. Ni ko gufata rero iryo zina rya Paruwasi Kigoma.”
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagaritse umushinga wo kwimura paruwasi
Umushinga wo kwimurira Paruwasi Kigoma i Mwezi ntiwageze ku musozo kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Muyoboke avuga ko Jenoside yahagaritse ibikorwa byo kubaka icyicaro gishya, igasiga n’ubuzima bwa paruwasi mu bihe bikomeye.
Ati “Mu 1992 ni bwo Paruwasi ya Kigoma yabayeho ivuye mu kigo cya Gatagara, yimurirwa ahitwa ku gasozi ka Mwezi. Ni ho paruwasi yateganywaga kubakwa, ariko ku bw’amahirwe make Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, ibyo bikorwa byo kuyubaka birahagarara.”
Hagati ya 1994 na 1997, Paruwasi Kigoma yakurikiranwaga n’abapadiri b’Abapalotini bo muri Paruwasi ya Ruhango. Abakristu bamwe bahuriraga muri santarali ya Rwoga, mu gihe aho paruwasi yari iteganyijwe kubakwa nta bikorwa remezo bihagije byari bihari.
Mu 1997, ubuzima bwatangiye gusubira mu buryo, Padiri RUKANIKA RUTAREMARA Aimé aza kwita kuri paruwasi ndetse yongera gutura i Gatagara. Nyuma, mu 1998 yagizwe Padiri Mukuru wa Paruwasi Kigoma.
Icyo gihe byagaragaye ko kwimurira burundu icyicaro cya paruwasi i Mwezi bitari bigishoboka, bitewe n’ibibazo by’ibikorwa remezo, birimo amazi n’umuriro, ndetse n’ibindi bibazo byari bihari.Hari kandi impungenge z’uko ikibanza cy’i Mwezi cyahanaga imbibi n’itorero ry’Abadiventisti, bikaba byarafatwaga nk’impamvu yo kwirinda kubaka aho hashobora kuvuka ihangana.
Icyicaro cya Paruwasi Kigoma cyongeye gusubizwa i Gatagara, ariko izina rya Kigoma rikomeza kubaho. Paruwasi yakomeje kwitwa Kigoma, nubwo ibikorwa byayo byari byongeye gukorera i Gatagara.
Icyicaro cyasubiye i Gatagara, ariko izina Kigoma rigumaho
Nyuma yo gusubira i Gatagara, Paruwasi Kigoma yatangiye kongera kwiyubaka.
Ikigo cya HVP Gatagara cyahaye paruwasi ubutaka kugira ngo ibashe kugira ibikorwa remezo byayo bwite. Mu 2001 hubatswe urugo rw’abapadiri ku bwa Padiri Rutaremara Aimé.
Hakurikiyeho kubakwa Kiliziya yihariye ya paruwasi, imirimo iyoborwa na Padiri Germain Hagenimana wari wamusimbuye. Iyo Kiliziya yatashywe na Musenyeri Anastase Mutabazi ku wa 3 Kamena 2004.Mu 2007, ku bwa Padiri Emmanuel Ndayambaje, hubatswe ibiro bya paruwasi n’ubukarani. Mu 2018, ku bwa Padiri Justin Nzabandora, paruwasi yubaka inzu mberabyombi ikoreshwa mu nama, amateraniro n’indi mihango.
Ibi byose byagiye bikorwa i Gatagara, ari na ho icyicaro cya Paruwasi Kigoma giherereye kugeza ubu.
Ni iki gituma abakristu bashaka ko izina rihinduka?
Ku bakristu ba Kigoma, gusubiza izina Gatagara si uguhindura izina gusa, ahubwo ni ugusubiza paruwasi ku izina ry’amateka yayo.
Bashingira ku kuba paruwasi yaravutse yitwa Gatagara mu 1976, ikaba yarakomotse kuri santarari ya Gatagara, kandi icyicaro cyayo kikaba cyaraje gusubira aho yari isanzwe iri.
Muyoboke avuga ko abakristu bumva ko izina Gatagara ari ryo risobanura neza amateka ya paruwasi n’aho yubatswe
Icyifuzo cyabo kandi kije nyuma y’imyaka 50 Paruwasi Kigoma imaze ikora ubutumwa, aho abakristu basanga ari umwanya wo kongera kureba ku mateka yayo no ku bimenyetso byaranze urugendo rwayo.
Umwepiskopi yavuze ko ubusabe buzanyuzwa mu nama
Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi, yavuze ko ubusabe bw’abakristu yabwakiriye, ariko ko guhindura izina rya paruwasi bisaba kunyura mu nzira ziteganyijwe.Ati “Ubusabe twabwumvise. Buriya bisaba inzira ndende, bisaba inama. Nk’uko hari inama zabaye kugira ngo habeho izina rya Kigoma risimbura Gatagara, ubwo ubusabe twabwumvise nzabushyikiriza mbere na mbere Inama Nkuru ya Paruwasi, noneho n’inama za Diyosezi. Igisubizo muzakibona mu gihe gikwiye.”
Ibi bivuze ko icyifuzo cy’abakristu ba Paruwasi Kigoma kitarafata umwanzuro wa nyuma. Kizabanza gusuzumwa n’inzego za paruwasi, hanyuma kikagezwa ku nzego za Diyosezi ya Kabgayi kugira ngo hafatwe umwanzuro.
Kugeza ubu, Paruwasi Kigoma ikomeje kwitwa iryo zina, ariko abakristu bayo basabye ko nyuma y’imyaka 50 y’amateka, izina Gatagara, ari ryo yari yarahawe igihe yashingwaga, ryasubizwaho.
Iki kifuzo rero cyashyize ku murongo w’ibiganiro ikibazo cy’amateka y’izina rya paruwasi, aho icyicaro cyayo kiri n’umwihariko w’urugendo rwayo kuva mu 1976 kugeza kuri yubile y’imyaka 50 mu 2026.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.