Abakristu Gatolika mu Rwanda bicuza uruhare rwa bamwe bishoye mu bikorwa bihabanye n’Ivanjili byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakristu Gatolika mu Rwanda bongeye kugaragaza ko n'ubwo bamaze imyaka 125 bakiriye Ivanjili, yaje ikurikiwe na byinshi byiza, haba mu burezi, mu buzima n’iterambere rusange, bababazwa n’uko hari bamwe mu bakristu ba Kiliziya bishoye mu bikorwa bihabanye n’ukwemera, birimo n’ubwicanyi ndengakamere bwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubutumwa bukubiyemo uku kwicuza no gusaba imbabazi bwatangiwe kuri Stade Amahoro i Kigali, ku wa 6 Ukuboza 2025, mu birori byo gusoza Yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda na yubile y’imyaka 2025 Kristu acunguye isi.
Umukristu wahagarariye abandi mu ijambo rye, yashimangiye ko kwakira Ivanjili byahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda mu buryo bufatika, haba mu burezi, mu buzima no mu iterambere ry’imibereho myiza.
Yakomeje agaragaza ko iyi Yubile yabaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma, abakristu Gatolika bakisuzuma ku myitwarire n’inzira bagenderamo nk’abemera. Ati “Iyi yubile yatubereye umwanya wo gushimira Imana, n’igihe cyo kwisuzuma ngo turebe koko niba twarakiriye ukwemera. Uku kwemera twakiriye byatumye abalayiki babyara abihayimana, abapadiri ndetse n’imiryango ya Agisiyo Gatolika iba myinshi.”
Yibukije ko mu myaka 125 ishize, abepiskopi n’abapadiri bafashije abakristu gushyira Ivanjili mu buzima bwabo bwa buri munsi, haba mu ngo, mu miryango remezo no mu mirimo bakora. Yanashimangiye umuco wo gufashanya usanzwe uranga abakristu binyuze muri Caritas.
Nubwo hari byinshi byiza byagezweho, uyu mukristu yagaragaje ko hari isomo rikomeye rikiriho mu mateka.
Yagize ati “Mu bihe bitandukanye by’amateka yacu, hagiye hagaragara ibikorwa bitandukanye n’imyitwarire ihabanye n’ijambo ry’Imana twigishijwe. Twavuga nk’abagize uruhare mu bwicanyi ndengakamere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibyo birababaje, turasaba imbabazi Imana n’imiryango y’abavandimwe bahemukiwe tubikuye ku mutima.”
Yakomeje agira ati “Muri uru rugendo rwa Yubile twakoze muri iyi myaka ibiri, twabonye umwanya wo gusubiza amaso inyuma, twumvise neza ibyo Kiliziya idushakaho. Kiliziya Gatolika iradusaba kugendera hamwe, dufatanya urunana kandi duhugurana mu mikorere no mu migenzereze myiza ituma tuba umwe muri Yezu Kristu.”
Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, na we yunze mu ry’uwo mukristu, ashimangira ko Kiliziya idakwiye guhisha ibyayibangamiye mu mateka.
Yagize ati “Nubwo hari ibyiza byinshi dushimira Imana, ariko Kiliziya mu Rwanda yagiye ihura n’ingorane n’ibibazo bitandukanye. Mu bihe by’amateka hagiye hagaragara mu bana ba Kiliziya ibikorwa n’imyitwarire bihabanye n’ijambo ry’Imana.”
Yakomeje agira ati “Habaye inzangano n’amacakubiri ku byiswe amoko, ibi byateye ubugizi bwa nabi, ubuhunzi, intambara n’ubwicanyi ndengakamere kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibyo birababaje kandi ni ibyo kugawa no kwamaganwa.”
Karidinali Kambanda yavuze ko hari abakristu batatiye ku byo Ivanjili yigisha barahemuka. Abo bose akaba abasaba kwicuza, bagasaba imbabazi ndetse bakiyunga n’abo bahemukiye
Ati “Hari abakristu bagendeye muri icyo kigare barahemuka bagira uruhare mu bwicanyi no muri ibi bikorwa bibi. Abo bose dukomeje kubasaba kwicuza, gusaba imbabazi no kwiyunga n’abo bahemukiye, no kuyoboka inzira y’ubwiyunge n’ubudaheranwa abanyarwanda bose barimo kandi bahamagarirwa.”
Yashimye kandi ubutwari bwaranze bamwe bataretse ukwemera nubwo bari mu bihe bikomeye. Yagize ati “Ariko turashimira Imana ko muri Kiliziya muri ibyo bihe bikomeye habonetsemo n’intwari zitazibagirana zabaye abahamya b’ukwemera, harimo n’abatanze ubuzima bwabo banga guhemuka. Abo babaye udutara duto twaka mu mwijima w’icuraburindi muri icyo gihe.”
Asoza ubutumwa bwe, Karidinali Kambanda yasabye Abanyarwanda, cyane cyane abakristu, guharanira guhinduka no kwitandukanya n’amacakubiri. Ati “Turasaba abato n’abakuru bagiheranywe n’amacakubiri kuva muri uwo murongo. Kuri uyu munsi turabasabira ingabire yo guhinduka bakubaka igihugu gifite ejo heza kugira ngo abana bacu tuzabasigire umurage w’ubuvandimwe n’amahoro.”
Iyi Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda, yatumye Kiliziya Gatolika mu Rwanda isubiza amaso inyuma , hemezwa ibyiza byagezweho ariko hanavugwa mu buryo bwimbitse amakosa y’abakristu bayo mu bihe byashize. Uku kwicuza, gusaba imbabazi no gushimangira umuhamagaro wo guharanira ubumwe, ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukomeza kubaka Kiliziya n’igihugu byubakiye ku kuri, ubumwe n’amahoro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.